RFL
Kigali

MU MAFOTO:Ihere ijisho abakobwa 28 bahagarariye intara 4 bategereje abazahagararira Kigali muri Miss Rwanda 2018

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:24/01/2018 13:50
13


Kuva tariki 13 Mutarama 2018 mu ntara zose zinyuranye z’igihugu hatangiye gushakishwa abakobwa bazahagararira izi ntara mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018, aha byari byitezwe ko buri ntara izahagararirwa n’abakobwa batandatu gusa bitunguranye mu ntara y’Amajyepfo hatoranyijwe abakobwa icumi bityo imibare yateguwe irenga gutyo.



Usibye intara y'Amajyepfo gusa ihagarariwe n'abakobwa icumi muri Miss Rwansa 2018, ahandi hose (mu ntara eshatu zindi) batoye abakobwa batandatu. Tariki 13 Mutarama 2018 hatowe abakobwa bazahagararira intara y’Amajyaruguru mu gikorwa cyabereye mu karere ka Musanze muri Hotel La Palme. Bukeye bwaho tariki 14 Mutarama 2018 ni bwo hatoranyijwe abakobwa 6 bagomba bazahagararira intara y’Uburengerazuba mu gikorwa cyabereye mu karere ka Rubavu.

Abagize akanama nkemurampaka muri Miss Rwanda 2018

Tariki 20 Mutarama 2018 i Huye habaye amateka yuko umubare wari uteganyijwe w’abakobwa bahagararira intara y’Amajyepfo warenze cyane ko batandatu bari bateganyijwe baje kurenga, hagatorwa abakobwa icumi cyane ko abari bitabiriye bemeje abagize akanama nkemurampaka bityo bagafata nabo umubare munini w’abakobwa. Bukeye bwaho tariki 21 Mutarama 2018 hakurikiyeho intara y’Iburasirazuba aho abakobwa batandatu batorewe guhagararira iyi ntara mu marushanwa ya Miss Rwanda 2018.

Kuri ubu hitezwe ijonjora rigomba kuba ku wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2018 ahagomba gutoranywa abakobwa bazahagararira umujyi wa Kigali mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018. Nyuma yo gutora aba bakobwa hakazakurikiraho ijonjora rizasiga abakobwa makumyabiri bazajya mu mwiherero uzavamo umukobwa umwe uzambikwa ikamba tariki 24 Gashyantare 2018 mu birori bizabera muri Kigali Convention Center.

ABAHAGARARIYE INTARA Y'AMAJYARUGURU

Batandatu bahagarariye intara y'Amajyaruguru

ABAHAGARARIYE INTARA Y'UBURENGERAZUBA

Abakobwa batandatu bahagarariye intara y'Uburengerazuba

ABAHAGARARIYE INTARA Y'AMAJYEPFO

Intara y'Amajyepfo ihagarariwe n'abakobwa icumi

ABAHAGARARIYE INTARA Y'IBURASIRAZUBA

Batandatu bahagarariye intara y'Iburasirazuba muri Miss Rwanda 2018

Amafoto: Miss Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • fenty6 years ago
    abo iburasirazuba ni babi pe
  • rwamukwaya6 years ago
    abo mumajyepfo baragerageza kbsa
  • renzaho 6 years ago
    Amajyaruguru bafitemo miss number 08
  • Bwenge6 years ago
    Uriya wa 3 wo mu majyaruguru arabahiga bose pe.Icyakora mu majyepfo harimo abakobwa beza naho kuburyo bamwungiriza
  • teddy6 years ago
    mbona abakobwa beza bari mumajyepfo havuye nubundi 10 naho iburasirazubaho nibabi nakadomo miss azava murabo icumi naho abandi bo wapi
  • Jungz6 years ago
    No 04Mumajyaruguru nakuki kbsa.ndamumaitiye arabahiga kubwiza.
  • Piter6 years ago
    Abakobwa bibilurasirazuba nibabi pe, ntanumwe mbona buriya nuko nabuze abandi bayihagararira
  • eric6 years ago
    iburengera zuba number 5 Kbs gusubiza ibibazo nuwambere numbwiza arabufite naho iburasira zuba number 15 Bose urabahiga kbs amahirwe masaaaaaaaaaaa
  • ahaaaa6 years ago
    Eh eh ehh ... Iburasirazuba wapi kabisa !!!
  • mucyo6 years ago
    amagepho bose nabashyira mumago ariko iburasirazuba baradusebeje walayi ubu se koko ntabeza baba yo anyway bigap
  • Amajyepfo6 years ago
    Mbega Ibusasiraduba ni dange buriya se nobo babonye beza ra ahhh amajyepfo ndabemera niko nyine muririrushanwa habamo kata ntakuri kubano pe 1. Mumajyaruguru No 4 2. Mumajyepfo 01,06,07,08 na 14 3. Iburengerazuba:02 3. Iburasirazuba: ho nagahomamunwa
  • k Divin6 years ago
    Hhhhhh Reba x mumanjyarugur number ya 2 reba ukunt yacuritse pass hhh(stecy)mana wee arasay gux
  • KDA6 years ago
    Cyakora shemsa ndamushyigikiy nabwo nuko ari uwo kwishuli gusa ntakind iburasirazuba nimer ya 7 cyakora King David yaba yubatse amateka baba babaye aba miss ba 3 bose bakurikiranye jorry ersa nuwo ibaze batanjya banabemerera ko biyerekana xull cyakor birakaze





Inyarwanda BACKGROUND