RFL
Kigali

MTN Golf Open 2018 yarangiye imodoka itwawe kuri Tombola-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/01/2018 12:42
0


Kuri iki Cyumweru tariki 21 Mutarama 2018 ni bwo hakinwaga imikino ya nyuma ya MTN Golf Open 2018, irushanwa ryari ryatangiye kuwa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2018. Igihembo gikuru cyari imodoko yakozwe n’uruganda rwa Mitsubishi (Pajero) inafite agaciro k’ibihumbi 70 by’amadolari ya Amerika (70.000 US$).



Iyi modoka ifite agaciro ka miliyoni 60 n’ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda (60.200.000 FRW) byari biteganyijwe ko izatwarwa n’umukinnyi uzaba yabashije gutera agapira ka Golf kakagwa mu mwobo nta kundi gusunika kubayeho (Hall In One).

Ibi ntabwo byaje gukundira isinzi y’abakinnyi bari bitabiriye iri rushanwa ryatewe inkunga na MTN Rwanda kuva mu myaka 17 ishize. Nyuma ni bwo hitabajwe uburyo bw’uko umuntu wese witabiriye iri rushanwa yakwinjira muri Tombola, amahirwe yamusekera akaba yahabwa imfunguzo zayo akayitahana ku mugaragaro.

Dr.Davis Kashaka Karegeya umunyamabanga akaba na kapiteni wa Kigali Golf Club ikorera i Nyarutarama, yabwiye abanyamakuru ko kuba harabuze uwatsindira iyi mudoka biciye mu gukina, byabaye ngombwa ko hitabazwa tombola inyuze mu mucyo kandi ko ari ibintu byari byemewe nka rimwe mu mategeko yagengaga iri rushanwa kandi n’abanyamuryango bakaba bari babizi ko ariko bigomba kugenda. Dr.Davis Kashaka Karegeya yagize ati:

Ni ibisanzwe kuko n’ubundi ni amahirwe, kiriya gikorwa ni amahirwe. Kugira ngo uzabone Hall In One aba ari amahirwe akomeye cyane. Iyo binaniranye ngira ngo wabonye ko bahise bashaka ubundi buryo imodoka yagenda (Tombola). Hall In One ntabwo biba ari ikintu cyoroshye kugira ngo umuntu akibone, ni amahirwe. Biremewe (kuyitombola) kubera ko biba biri mu mategeko ya Golf. Ubundi mu mategeko ya Golf ku rwego rw’abatarabigize umwuga, umuntu ntabwo aba yemerewe gutsindira igihembo kirenze amafaranga runaka, ariko kubera ko ari ikintu bashyizeho nka kompanyi (MTN) ishaka guteza imbere igikorwa cyayo, biremewe.

Agaruka ku kuba irushanwa ryagenze neza , Dr.Kashaka yavuze ko babanje kwishimira ubwitabire bw’abakinnyi ndetse n’imigendekere myiza. Gusa yanakomoje ku marushanwa agiye gukurikira iyi MTN Open 2018 yakabaye yararangiye mu 2017. Mu magambo yagize ati:

Ryarangiye neza cyane, ryitabiriwe n’abantu benshi bagera kuri 96 kandi twishimye cyane ko igikorwa cyarangiye neza. Icyumweru gitaha tuzaba dufite irindi rushanwa ryateguwe na Ubumwe Hotel nyuma tukazagira n’irushnwa ry’Intwali rizaba ririmo Cricket na Golf. Dufite Kiambo, abashyitsi baje kudusura muri Kanama 2017 bityo natwe tuzajya kubasura mu mpera z’uku kwezi hanyuma tunafite PMC League, ishyirahamwe ry’abanyamuryango ba Golf bazakina hagati yabo, hari irushanwa rya BK na Tigo yahindutse Airtel.

Dr.Davis Kashaki Karegeya (ibumoso) umunyamabanga akaba na kapiteni wa Golf Club yahembwe itike y'indege

Dr.Davis Kashaki Karegeya (ibumoso) umunyamabanga akaba na kapiteni wa Golf Club yahembwe itike y'indege

Twagira watomboye iyi modoka ya Pajero yavuze ko ari ibintu yakiriye neza kuko ngo ni amahirwe yamusekeye yewe ko ari ibintu yumvaga ko bitashoboka ko ariwe tombola yagwaho. Azy Twagira yagize ati: “Tubyakiriye neza cyane. Urumva ntabwo ari ukuvuga ko twatsinze irushanwa, gutsindira iyi modoka ni tombola yabaye. Ni ukuvuga ko bafashe nimero z’abantu bose biza kuba amahirwe kuri njye…Ni amahirwe, ntabwo ari ibintu nari nkwiye kuva na mbere ngo wenda nakinnye natsinda.”

Twagira kandi yakomeje avuga ko yagize amahirwe akomeye kuko yaje mu irushanwa atiteze ko yatsindira imodoka biciye muri Tombola. Gusa ngo akunda umukino wa Golf ku rwego yumva atabona uko asobanura. Mu magambo ye ati:

Oya! Urumva ni abantu ijana na mirongo icyenda (190) bakinnye irushanwa (MTN Open 2018), bafashe amatelefone y’abantu 190 ni amahirwe kugira ngo bikugweho. Nkunda Golf cyane, naje mu irushanwa, ntabwo ari cyo nari ngamije ko natsinda irushanwa kuko ntibyakunda aka kanya ariko ndishimye cyane.

Twagira wasekewe n'amahirwe agatwara imodoka kuri Tombola

Twagira wasekewe n'amahirwe agatwara imodoka kuri Tombola

Iyi modoka Twagira yayitwaye kuri tombola kuko mu kibuga byari byananiranye

Iyi modoka Twagira yayitwaye kuri tombola kuko mu kibuga byari byananiranye

Mu itangwa ry’ibindi bihembo ku bakinnyi bitwaye neza kuir iyi nshuro, Dr.Davis Kashaka Karegeya ukina nk’uwabigize umwuga yatsindiye itike y’indege (SN Bruxelles Ticket) kuko yarangizanyije amanota 152 mu gihe John Thairu yatsindiye iPhone yakuye mu manota 142. Andrew Nkwandi perezida wa Rwanda Golf Union nawe yakinnye mu cyiciro cy’abakuze atsindira telephone ya Samsung J5 Prime kuko yatahanye amanota 142.

MTN Rwanda imaze imyaka 17 itera inkunga umukino wa GOLF mu Rwanda

MTN Rwanda imaze imyaka 17 itera inkunga umukino wa GOLF mu Rwanda

Dr.Davis Kashaka Karegeya (imbere) umunyamabanga akaba na kapiteni wa Golf Club muri gahunda yo gusoza irushanwa

Dr.Davis Kashaka Karegeya (imbere) umunyamabanga akaba na kapiteni wa Golf Club muri gahunda yo gusoza irushanwa

 Bimwe mu bikombe byatanzwe

Bimwe mu bikombe byatanzwe

Mu itangwa ry'ibihembo ni nabwo MTN Rwanda yishimiye  imyaka 20 bamaze muri yo 17 bakaba bayimaze bakorana na Rwanda Golf Union

Mu itangwa ry'ibihembo ni nabwo MTN Rwanda yishimiye imyaka 20 bamaze muri yo 17 bakaba bayimaze bakorana na Rwanda Golf Union






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND