RFL
Kigali

HUYE: Umukobwa witabiriye Miss Rwanda 2018 yatunguranye ubwo yari abajijwe ibijyanye no gukwirakwiza udukingirizo mu rubyiruko

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/01/2018 8:17
2


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Mutarama 2018 mu ntara y’Amajyepfo niho amajonjora yo guhitamo abakobwa bazitabira Miss Rwanda yari ageze. Umwe mu bakobwa bitabiriye aya marushanwa ubwo yari abajijwe kuri porogaramu yo gukwirakwiza udukingirizo mu rubyiruko yatangaje ko we atayemera cyane ko we abifata nko gushishikariza urubyiruko ubusambanyi.



Umwe mu bagize akanama nkemurampuka yabajije Irakoze Vanessa umukobwa wari wambaye nimero kabiri niba yaba azi amakuru y’uko mu mashuri yisumbuye hari gahunda yo kwigisha urubyiruko ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ndetse bakanaha udukingirizo urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye, Irakoze Vanessa yatangaje ko iyi gahunda ayizi ariko atemeranya nayo.

Yagize ati”Wenda kubyigisha byo nta kibazo cyane ariko gutanga udukingirizo ku bwanjye numva ari nko gutera amatsiko yo gukora imibonano mpuzabitsina urubyiruko bityo njye simbyemera…” Uyu mukobwa wari wambaye nimero kabiri nyuma yo gutangaza ibi yaje kuboneka mu bakobwa 10 bazahagararira intara y’Amajyepfo muri Miss Rwanda 2018. 

Miss Rwanda 2018Uyu mukobwa ari mu bakomeje

Iki kibazo Dr Higiro yakibajije uyu mukobwa  agendeye ku mpaka ndetse n’ibiganiro mpaka bimaze iminsi bivugwa aho bamwe bemera ko udukingirizo twakwirakwizwa mu mashuri yisumbuye mu gihe hari abandi batabikozwa. Ni ikibazo kimaze iminsi kigibwaho impaka mu mashuri yisumbuye cyane ko hamaze iminsi havugwa abana biga mu mashuri yisumbuye batwara inda zitateguwe.

 REBA HANO UBWO UYU MUKOBWA YAHATANAGA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Kamina6 years ago
    Ndemeranywa nawe 50% Kwigisha cyane kurusha gutanga udukingirizo biraruta
  • 6 years ago
    Ikibazo kiri hehe mu byo yavuze? Ni igitekerezo cye kandi gisangiwe n'abantu benshi.





Inyarwanda BACKGROUND