RFL
Kigali

Ba nyiri ibitangazamakuru hari icyo basabye Minispoc niba ishaka guteza imbere umuco binyuze mu itangazamakuru

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/01/2018 10:19
0


Kuwa Kane tariki 18 Mutarama 2018 ni bwo Minispoc yari yateguye inama yagombaga kubahuza n’abayobozi b’ibitangazamakuru inama yari ifite intego yo guteza imbere umuco binyuze mu itangazamakuru, iyi nama yarangiye abayobozi b’ibitangazamakuru binyuranye bagaragaje icyo bayifuzaho niba yifuza ko umuco utera imbere binyuze mu itangazamakuru.



Abayobozi b’ibinyamakuru bya hano mu Rwanda bagaragaje impamvu usanga ibiganiro byibanda ku muco w’u Rwanda bikiri bike ndetse hamwe na hamwe ntibigaragare. Bavuze ko ibi biganiro ntacyo byinjiza mu bitangazamakuru mu gihe nyamara izi nkuru kuzitara cyangwa gutegura ibi biganiro ari ibintu bibafata amafaranga menshi nyamara wareba ugasanga atari ibiganiro bishishikaza abandi bashoramari ku buryo babyamamazamo cyane ko haba hari ibindi biganiro bikunzwe bamamazamo.

Iki kibazo cyo kuba nta bashoramari bamamaza muri ibi biganiro ni cyo gituma akenshi ba nyiri ibitangazamakuru bafata icyemezo cyo kubikura kuri gahunda y'ibiganiro batambutsa cyangwa ugasanga naho batabikuyeho nta mbaraga zihagije babiha. Abayobozi b’ibitangazamakuru binyuranye bari muri iyi nama basabye Minispoc ko niba ishaka ko umuco utera imbere binyuze mu itangazamakuru yashoramo amafaranga yabafasha gukomeza ibiganiro by’Umuco.

Baragaragaje ko igihe MINISPOC izafata ingengo y’imari igenera ibinyamakuru kugira ngo biteze imbere umuco nabo biteguye gukora ibishoboka byose ibiganiro by’umuco bigashyirwa imbere mu bitangazamakuru bayoboye. Aha ubuyobozi bwa MINISPOC bwashyize iyi ngingo mu myanzuro y’inama igiye kwigwaho kandi bizeza abayobozi b’ibi bitangazamakuru ko byanze bikunze ubu bufatanye bugomba kubaho mu rwego rwo gusigasira umuco gakondo.

Iyi nama yatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’umuco na Siporo Julienne Uwacu. Iyi nama yatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’umuco na Siporo Julienne Uwacu. Impande zombi zasabye ko iyi nama yajya iba buri mwaka kugira ngo hareberwe hamwe uko umuco w’u Rwanda wasigasirwa ntukomeze gutokozwa nk'uko bigaragara muri iyi minsi. Abayobozi b’ibinyamakuru bya hano mu Rwanda bagaragaje impamvu usanga ibiganiro byibanda ku muco w’u Rwanda bikiri bike ndetse hamwe na hamwe ntibigaragare. 

MINISPOCBamwe mu banyamakuru ndetse n'abayobozi b'ibitangazamakuru bari muri iyi nama bagaragaje ko hakenewe ko Minispoc ikwiye gushyiraho ingengo y'imari yo guteza imbere umuco mu itangazamakuru

Minisitiri Uwacu yafunguye inama yahuje Minispoc n’abayobozi b’ibitangazamakuru biga ku iterambere ry’Umuco-AMAFOTOMinisitiri Uwacu Julienne yari muri iyi nama






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND