RFL
Kigali

Nahagaritse umuziki kubera ubukene n'urukundo rukonje mu bahanzi, umuziki nawurekeye abana-Dr Josue Mbonimpa

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/01/2018 20:46
1


Umuhanzi Josue Mbonimpa uzwi mu muziki wa Gospel yatangarije Inyarwanda.com ko yahagaritse umuziki. Ibi abitangaje nyuma y'igihe kinini yari amaze atumvikana mu muziki dore ko nta ndirimbo nshya yari aherutse gusohora kimwe n'uko nta bitaramo yakoze cyangwa ngo yitabire.



Mbonimpa Josue azwi mu muziki nka Dr Josue ndetse hari n'abamwita Bishop Josue izina yakuye mu mashuri yisumbuye dore ko yari pasiteri. Ni umwana wa Pasiteri Ndizeye Elia umwe mu bashumba mu itorero rya EPR. Mbonimpa Josue ni umuhanzi warangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ubuvuzi (Biomedical sciences), ubu akaba akora umwuga w'ubuganga.

UMVA HANO 'IGITONDO CYIZA' YA JOSUE MBONIMPA

Muri 2015, nyuma yo gushyira hanze indirimbo ye yise 'Abasangirangendo' hatangajwe amakuru avuga ko Mbonimpa Josue yari agiye kuva mu muziki wa Gospel akajya mu muziki usanzwe, icyo gihe ariko yabyamaganiye kure avuga ko adashobora kureka kuririmbira Imana, gusa magingo aya yamaze kwerura ko yahagaritse burundu umuziki nyuma y'imyaka 9 yari awumazemo aho yari amaze gukora indirimbo 10 zirimo; Igitondo cyiza, Reka ndirimbe, Ineza yawe, Ushimwe n'izindi.

Mu gihe amaze mu muziki nta gihembo yigeze ahabwa mu bihabwa abahanzi ba Gospel bakoze cyane, gusa uyu muhanzi Dr Josue yumvikanye avuga ko abatanga ibihembo babitangana amarangamutima kuko ari we ngo bari bakwiriye guheraho bahemba bitewe nuko kuri we asanga abahanzi ba Gospel bakoze kumurusha ari mbarwa. Hano yatunze agatoki cyane irushanwa rya Groove Awards Rwanda kuba nta gihembo na kimwe riramuha nyamara yarakoze umurimo ukomeye i Musanze. Icyo gihe Dr Josue yabwiye Inyarwanda ko abantu b' i Musanze ari bo baba abagabo bo guhamya icyo umuziki we wabamariye. 

Urugendo rwa Dr Josue mu myaka 9 yari amaze mu muziki

Josue Mbonimpa: Mu muziki mazemo igihe kitari gito. Mu 1998 ni bwo natangiye kuririmba mpera muri korali y'abana muri Restoration church Kimisagara. Nyuma muri 2003 ni bwo natangiye kugerageza kuririmba ku giti cyanjye nka Mbonimpa Josue ubwo nigaga mu mwaka wa mbere w'amashuri yisumbuye kuri E S de Ruhango ndirimbira kuri discette. Ndabyibuka ubwo narepetaga mu ishuri ndi njyenyine abantu bakahansanga mfata umwanzuro wo gukoramo korali na n'ubu ikihakora umurimo w'Imana, icyo gihe ni nabwo natangiye kugerageza gukora indirimbo ya mbere bikanga biza gukunda muri 2010.

Dr Josue Mbonimpa aranenga abahanzi b'i Kigali

Mu kiganiro na Inyarwanda.com, Josue Mbonimpa yatunze agatoki ahabanzi ba Gospel b'i Kigali abashinja gukora umuziki bashaka amafaranga aho kwamamaza inkuru nziza ya Yesu Kristo. Ibi ngo yaboneye i Kigali bitandukanye n'ibyo yabonye i Musanze aho yamenyekaniye cyane ubwo yigaga muri Kaminuza dore ko yari umwe mu bahanzi bakunzwe cyane i Musanze. Josue Mbonimpa yavuze ko kugira ngo ukorere umuziki i Kigali bisaba kuba ufite amafaranga ahagije.Yagize ati:

Yego naretse umuziki ariko ntibyanturutseho kuko ikibuga nakiniragamo i Musanze nasanze gitandukanye n'icy'i Kigali bisaba kuba ufite amikoro ahagije naho i Musanze upfa kuba uri umunyempano. Ikindi cyantangaje ndagaruka ku bahanzi nasanze i Kigali navuga ko nasanze badakundana icy'ingenzi kuri bo ni ukwinjiza kuruta gukorera lmana, nsanga nta bufatanye nabyo birantangaza.

Dr Josue Mbonimpa avuga ko ubukene ari bwo butumye ava mu muziki

Josue Mbonimpa: Abakire ni bo baririmba kubera ko buri kimwe cyose mu muziki ni amafaranga agikora ntiwajya muri studio ngo usekere producer agukorere indirimbo ni ukumwishyura. Mu itangazamakuru nta kantu ufite ntibyakunda. Ubundi impamvu tudatera imbere ni uko twishyize mu mutwe ko indirimbo mu itangazamakuru ari ubuntu ariko nasanze atari byo hari ibyo tugomba guhindura. Nageze mu bindi bihugu nsanga babikora muri ubu buryo: Nta muhanzi uri professional wikorera management, bose bajya muri rebo (Label) hanyuma Label akaba ariyo yumvikana n'ibitangazamakuru ni cyo bagombwa kuko ni akazi ntiba ari giti biba bibaye kwamamarizwa.

UMVA HANO 'IGITONDO CYIZA' YA JOSUE MBONIMPA

Josue Mbonimpa yavuze ko umuziki awurekeye abana anabagira inama

Uyu musore wamaze kuvana akarenge ke mu muziki yari amazemo imyaka 9, yabwiye Inyarwanda ko umuziki awusigiye abana kugira ngo nabo bagerageze amahirwe yabo na cyane ko abana baba bafite amahirwe menshi. Yahamije ko we yahanyanyije kugira ngo atere imbere ariko bikanga. Yagize ati:

Muzika nayirekeye abana kugira ngo nabo bagerageze nemera ko abanyamahirwe babaho ariko ku bwanjye intege zari izo. Inama nagira aba bana bato bari kuzamuka ni uko bakwitonda bakamenya ibyo barimo niba wiyiziho ingeso itari nziza wayireka kuko itangazamakuru ntacyo ribona ngo riceceke bitazatuma umuhamagaro wawe ucecekeshwa n'inyitwarire yawe.

Image result for Josue Mbonimpa amakuru inyarwanda

Josue Mbonimpa yamaze kuva mu muziki burundu

Kuki Josue amaze imyaka 9 mu muziki akaba nta Video n'imwe yakoze ? 

Asubiza impamvu yanze gukora amashusho y'indirimbo ze mu myaka 9 amaze mu muziki, yavuze ko itangazamakuru ryandika na Radiyo bihagije. Yatanze urugero rw'abahanzi bamamaye kandi nta video bigeze bakora. Yagize ati: "Impamvu ntakora video ni uko atari ngombwa. Nonese hari umunyarwanda utazi Rugamba Sipiriyani cyangwa Israel Mbonyi? Hari video bakoze se? Bivuga ko radio na website birahagije."

Mu myaka 9 yari amaze mu muziki hari abantu b'ingenzi ashimira

Mu myaka amaze mu muziki, Josue Mbonimpa yashimiye Faruku Dinho, ashimira ikinyamakuru cyamwanditseho inkuru bwa mbere. Yagize ati: "Muri make maze imyaka 9 ndi umuhanzi wabigize umwuga. Nkaba mfite indirimbo 10 nakoze muri icyo gihe kuko nabifatanyaga n'amasomo. Izo ndirimbo sinkeya habe na gato. Ndashimira Faruku Dinho wo mu bakimaze group. Ni we wampaye ubushobozi bwo gukora indirimbo yanjye ya mbere nari naragerageje gukora indirimbo bikanga aba producer bakantwara amafaranga ariko ntibankorere indirimbo byitwaga guhobagira ariko Faruku muganirije amateka yanjye angirira impuhwe ampa ubushobozi bwo gukora indirimbo ya mbere."

Josue Mbonimpa yashimiye umunyamakuru wakinnye bwa mbere indirimbo ye kuri Radiyo

Josue Mbonimpa: Undi muntu nshimira ni umunyamakuru wakinye indirimbo yanjye bwa mbere, lngabire Rugira Alice wo kuri RC Musanze. Impamvu mushimira ni uko indirimbo nari nyimaranye amezi menshi itaraca kuri radiyo kubera ko ku bihe byacu ntibarebaga quality (ubwiza bw'indirimbo) barebaga personality barebaga izina rizanye indirimbo.

Josue yashimiye urubuga rwamukozeho inkuru bwa mbere

Josue Mbonimpa: Undi muntu wa gatatu nshimira ni lsange.com yanyanditse bwa mbere ndibuka nkimara gukora indirimbo ni bwo nahuye na Peter Ntigurirwa ambwira ko anyemereye ubufasha nzakenera bwose kur ubuga rwe ariko kubera ko ntarinzi iby'itangazamakuru ryandika icyo gihe ndinanirwa, naje kubisobanurirwa n'umunyamakuru umwe wakoraga ku isange ubu yarahavuye, nkaba mushimira byimazeyo kuko ni we wakoze inkuru yanjye ya mbere kuri isange.com. Josue Mbonimpa Sinabura gushimira ibitangazamakuru bitandukanye byambaye hafi mu rugendo rutoroshe nakoze byari nko guca mu rukuta kuko nta mikoro na make nari mfite ariko amaradio, websites biramfasha.

UMVA HANO 'IGITONDO CYIZA' YA JOSUE MBONIMPA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    pole kubukene





Inyarwanda BACKGROUND