RFL
Kigali

Dore ibintu bitangaje utari uzi ku gitunguru

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:18/01/2018 18:04
0


Uretse kuba gikoreshwa na buri wese mu guhumuza ibiryo, Igitunguru ni kimwe mu biribwa bikoreshwa nk’imboga, kikaba gikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye nkuko tugiye kubibona.



Ese mu by'ukuri hari intungamubiri dusanga mu gitunguru?

Mu bushakashatsi bwakozwe hirya no hino ku isi bwasanze Muri garama(g) 100 z’igitunguru, dusangamo 40g za calories. Igitunguru kigira ibinure biri ku rugero rwo hasi cyane(0.1%), protein nkeya(1.1%), ndetse na fibres zingana 1.7% .

Igitunguru kandi gikungahaye kuri vitamine C, B na E n’ imyunyungugu itandukanye nka: Potassium, magnesium,sulfur, Calcium, folate, n’ibindi. Igitunguru kandi gikungahaye ku binyabutabire(Antioxidant) birinda uturemangingo mfatizo tw’umubiri (Cellule), kwangirika.

Abashakashatsi mu by’ubuzima bagaragaje ko kurya garama 100 z’igitunguru ku munsi bifasha umubiri guca ukubiri n’ibibazo biterwa no kugira isukari nyinshi mu mubiri bityo kikaba gifasha mu kuyiringaniza.

Igitunguru kirinda amagufwa kwangirika ndetse n’ibindi bibazo biterwa nuko amagufwa adafite ubuzima bwiza. Igitunguru gifasha umuntu guhorana akanyamuneza, kirinda kubura ibitotsi, gifasha amaraso gutembera neza, gifasha uruhu guhorana itoto, gituma umusatsi ukura neza n’ibindi byinshi tutarondoye muri iyi nkuru.

Niba utajyaga urya igitunguru cyaba gitetse cyangwa se ari kibisi, gerageza ntikikabure ku mafunguro yawe ya buri munsi kandi ukirye ku bwinshi mu rwego rwo kugira ngo urusheho kugira ubuzima buzira umuze.

Src: Passeport santé






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND