RFL
Kigali

Ikinyomoro, urubuto rukungahaye ku ntungamubiri zitangaje

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:18/01/2018 14:13
0


Ikinyomoro ni urubuto ruzwi n’abantu batari bacye ku isi bitewe n’uko rwera rutabanje kugorana kandi rukera np mu bihugu bitandukanye ariko inkomoko yacyo nyir’izina ni muri America y’Epfo.



Aha rero reka turebere hamwe zimwe mu ntungamubiri ushobora gusanga mu rubuto rw’ikinyomoro:

Ikinyomoro n’isoko nziza ya Vitamin A ,Vitamin C, Vitamin E na Vitamin B zitandukanye kikaba gikungahaye ku myunyu ngugu itandukanye nk’ubutare(Iron), Potasium na manyeziyumu. Ikinyomoro gikungahaye kuri  malic acid ndetse na citric acid ndetse gikungahaye ku nyubakamubiri ndetse n’ibitera imbaraga.

Mbese hari icyo izi ntungamubiri dusanga mu kinyomoro zimarira umuntu?

Ikinyomoro gifasha mu kurinda no kugabanya ibyago byo kurwara Kanseri kikabishobozwa nuko gikungahaye ku binyabutabire bizwi Antioxidant bifasha mu kubungabunga ubuzima bw’uturemangingo mfatizo twubatse umubiri (Cells) biturinda kwangirika ndetse no kwiyongera birenze ibikenewe.

Ikinyomoro gifasha igogora bitewe nuko gikungahaye ku turemangingo ndodo dufasha mu kurinda ibibazo bitandukanye harimo igogora, indwara zifata amara n’ibindi, utu turemangingondodo kandi dufasha urwungano ngogozi mu gutoranya ibiribwa by’ingenzi bigakoreshwa n’umubiri ibidakoreshwa n’umubiri bigasohoka nk’imyanda isanzwe.

Abashakashatsi batandukanye kandi bagaragaza ko ikinyomoro gifasha amaso kureba neza bitewe nuko ari isoko nziza ya Vitamin A na Carotene zirinda amaso kwangirika gifasha mukurinda ikibazo cyo kubura amaraso kizwi nka Anemia giterwa no kubura ubutare (Iron) mumubiri  ikinyomoro rero gikungahaye kubutare bufasha mukongera insoro zitukura ziba mumaraso.

Ikinyomoro gifasha uruhu guhora ruhehereye umuntu agahorana itoto bitewe nuko ikinyomoro gikungahaye kuri Vitamin C ndetse na Vitamin E zifasha mu kongera Collagen zo mu ruhu kuko iyo ari nyinshi mu mubiri zirinda uruhu gusaza imburagihe.

Ikinyomoro gifasha mu kugabanya urugimbu mu mubiri mu gihe rwabaye rwinshi ibi ikinyomoro kibifashishwa nuko gikungahaye ku turemangingondodo nkuko twabonyeko. Utu turemangingo dufasha mu kugabanya urugimbu rubi tukongera urugimbu rwiza mu mubiri.

Src: www.stylecraze.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND