Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mutarama 2018 mu cyumba cy’inama ya Minispoc habereye inama y’igitaraganya yahuje abafite aho bahuriye na muzika bari bahagurukiye gufasha no gutera inkunga Aaron Nitunga ngo ajye kwivuza byihutirwa dore ko muri iyi minsi uyu mugabo wakoze nyinshi mu ndirimbo zakunzwe mu Rwanda arembeye bikomeye muri K
Muri iyi nama yitabiriwe na benshi mu bahanzi bakomeye mu Rwanda hari hagamijwe gukusanya amafaranga yo kujya kuvuza mu Buhinde uyu mugabo Aaron Nitunga, aha hakaba hari hagamijwe gutangiza kampanyi yo gukusanya arenga miliyoni makumyabiri n’eshanu uyu mugabo asabwa kugira ngo ajye kwivuza indwara y’umutwe arwara atari yamenya neza igitera uyu mutwe.
Aya niyo mafaranga yahise aboneka muri iyi nama nubwo ubukangurambaga bugikomeje
Uyu mugabo wari witabiriye iyi nama ariko arembye ubwo inama yari igeze hagati abari bayitabiriye bamusabye ko yajya kuruhuka cyane ko yagaragazaga umunaniro mwinshi mu gihe cy’isaha irenga yari amaze muri iyi nama. Aha Producer Aaron Nitunga yanze kugenda atagize icyo atangaza kubera amarangamutima yari afite.
Ushaka gufasha yanyuza inkunga ye kuri 'adress' ziri kuri uru rupapuro
Mu ijwi wumva ry’umuntu ufite integer nke yagize yashimiye abitanze bakitabira inama yo kumutera inkunga aha yatangaje ko afite icyizere ko nyuma yuko inkunga izaba yabonetse akajya kwivuza abateraniye muri iyi nama bazongera bagahura badahujwe no kumuvuza nkuko byari biri kuri uwo mugoroba. Nyuma yo kugira ijambo avuga Aaron Nitunga yahise ataha ajya kuruhuka mu gihe inama yakomeje hagakusanywa inkunga ku ikubitiro hakaboneka Miliyoni zirengaho gato ebyiri.
Aaron Nitunga muri iyi nama yagaragazaga imbaraga nke cyane
Aha abitabiriye inama bashoje biyemeza gukomeza gukangurira abandi bahanzi nabandi bafite aho bahuriye na muzika kugira ngo bunganire uyu muvandimwe yivuze kandi akire nyuma yuko amafaranga asa naho amushizeho kubera indwara amaranye imyaka irenga makumyabiri yivuza mu bihugu bitandukanye ntibigire icyo bitanga ahubwo kuri ubu amaso akaba hanzwe ubuvuzi agiye kujyamo mu Buhinde bityo buri wese ushaka gutanga inkunga ye kandi mu buryo bwa vuba kugira ngo ajye kwivuza.
Iyi nama yari yitabiriwe n'abanyamuziki banyuranye biyemeje gukangurira bagenzi babo kuba bafatanya bakavuza Aaron Nitunga umuhanga mu gutunganya indirimbo z'abahanzi
Abateguye iyi nama batangaje ko byibuza byanze bikunze uyu mugabo agomba kujya kwivuza bitarenze iki cyumweru turimo cyane ko bizwi ko arembye kandi agomba kwivuza mu maguru mashya, bityo bigasaba buri wese ushaka gutanga inkunga akaba yayitanga vuba na bwangu.
REBA HANO IJAMBO AARON NITUNGA YAVUGIYE MU NAMA YO KUMUKUSANYIRIZA INKUNGA YO KWIVUZA
TANGA IGITECYEREZO