RFL
Kigali

Producer Aaron witabiriye inama yo kumutera inkunga arembye yahavugiye ijambo atungura benshi –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/01/2018 14:06
3


Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mutarama 2018 mu cyumba cy’inama ya Minispoc habereye inama y’igitaraganya yahuje abafite aho bahuriye na muzika bari bahagurukiye gufasha no gutera inkunga Aaron Nitunga ngo ajye kwivuza byihutirwa dore ko muri iyi minsi uyu mugabo wakoze nyinshi mu ndirimbo zakunzwe mu Rwanda arembeye bikomeye muri K



Muri iyi nama yitabiriwe na benshi mu bahanzi bakomeye mu Rwanda hari hagamijwe gukusanya amafaranga yo kujya kuvuza mu Buhinde uyu mugabo Aaron Nitunga, aha hakaba hari hagamijwe gutangiza kampanyi yo gukusanya arenga miliyoni makumyabiri n’eshanu uyu mugabo asabwa kugira ngo ajye kwivuza indwara y’umutwe arwara atari yamenya neza igitera uyu mutwe.

aaron nitungaAya niyo mafaranga yahise aboneka muri iyi nama nubwo ubukangurambaga bugikomeje

Uyu mugabo wari witabiriye iyi nama ariko arembye ubwo inama yari igeze hagati abari bayitabiriye bamusabye ko yajya kuruhuka cyane ko yagaragazaga umunaniro mwinshi mu gihe cy’isaha irenga yari amaze muri iyi nama. Aha Producer Aaron Nitunga yanze kugenda atagize icyo atangaza kubera amarangamutima yari afite.

aaron nitungaUshaka gufasha yanyuza inkunga ye kuri 'adress' ziri kuri uru rupapuro

Mu ijwi wumva ry’umuntu ufite integer nke yagize yashimiye abitanze bakitabira inama yo kumutera inkunga aha yatangaje ko afite icyizere ko nyuma yuko inkunga izaba yabonetse akajya kwivuza abateraniye muri iyi nama bazongera bagahura badahujwe no kumuvuza nkuko byari biri kuri uwo mugoroba. Nyuma yo kugira ijambo avuga Aaron Nitunga yahise ataha ajya kuruhuka  mu gihe inama yakomeje hagakusanywa inkunga ku ikubitiro hakaboneka Miliyoni zirengaho gato ebyiri.

aaron nitungaAaron Nitunga muri iyi nama yagaragazaga imbaraga nke cyane

Aha abitabiriye inama bashoje biyemeza gukomeza gukangurira abandi bahanzi nabandi bafite aho bahuriye na muzika kugira ngo bunganire uyu muvandimwe yivuze kandi akire nyuma yuko amafaranga asa naho amushizeho kubera indwara amaranye imyaka irenga makumyabiri  yivuza mu bihugu bitandukanye ntibigire icyo bitanga ahubwo kuri ubu amaso akaba hanzwe ubuvuzi agiye kujyamo mu Buhinde bityo buri wese ushaka gutanga inkunga ye kandi mu buryo bwa vuba kugira ngo ajye kwivuza.

aaron nitungaIyi nama yari yitabiriwe n'abanyamuziki banyuranye biyemeje gukangurira bagenzi babo kuba bafatanya bakavuza Aaron Nitunga umuhanga mu gutunganya indirimbo z'abahanzi

Abateguye iyi nama batangaje ko byibuza byanze bikunze uyu mugabo agomba kujya kwivuza  bitarenze iki cyumweru turimo cyane ko bizwi ko arembye kandi agomba kwivuza mu maguru mashya, bityo bigasaba buri wese ushaka gutanga inkunga akaba yayitanga vuba na bwangu.

REBA HANO IJAMBO AARON NITUNGA YAVUGIYE MU NAMA YO KUMUKUSANYIRIZA INKUNGA YO KWIVUZA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Sandra Karita6 years ago
    Urware ubukira Aaron Tunga. Nukira uzibuke Ron ton fils qui vit au Canada watanye na nyina. Ndabikwifuriza hampe na Ron et sa maman( Gukira). Dieu soit avec toi. Ugaruke ufashe umuziki nyarwanda. Komera
  • appolo emmanuel6 years ago
    mwokagira Imana mwe ko bibaje ariko nge naramwiboneye mûri 2005 niba ntibeshye kwa gitwaza amubwira ko iyo ndwara y' umutwe ikize! Imana ifashe Aron kuko amaze igihe arwaye
  • peace6 years ago
    Umutwe ubundi si indwara ahubwo ndibaza afite ikindi kibazo cy iwumutera kuko buriya ubuvuzi bwibanze ni ubwacu nabe ahagaritse kureba ibijyanye n umuziki n amafirime ubundi yisuzume ko ntakibazo gikomeye afitanye n umuryango kimubuza amahoro yegere Imana ayibaze n umubyeyi tukwifurije gukira





Inyarwanda BACKGROUND