RFL
Kigali

Musenyeri Dr Mbanda watorewe kuyobora Angilikani yigeze gusabiriza ibiryo anacuruza itabi n'ikigage-AMATEKA YE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/01/2018 12:25
2


Musenyeri Dr Laurent Mbanda ni we watorewe kuba ArchBishop w'Itorero Angilikani mu Rwanda (EAR) mu matora yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 17/1/2018 akabera mu mujyi wa Kigali kuri St Etienne mu Biryogo. Inyarwanda tugiye kubageza ibyo mutari muzi kuri Musenyeri Mbanda.



Musenyeri Dr Mbanda Laurent ni we uzasimbura Musenyeri Rwaje Onesphore ugiye kujya mu kiruhuko cy'izabukuru nyuma y'imyaka 7 amaze ari ArchBishop wa Angilikani mu Rwanda. Tariki 11/11/2011 ni bwo Dr Laurent Mbanda yagizwe Musenyeri. Biteganyijwe ko tariki 10/6/2018 ari bwo Musenyeri Dr Laurent Mbanda azatangira imirimo ye nka ArchBishop wa Angilikani mu Rwanda.

Musenyeri Dr Laurent Mbanda watorewe kuyobora Angilikani mu Rwanda, ni umushumba wayoboye Diocese ya Shyira kuri ubu iyoborwa na Musenyeri Samuel Mugisha Mugiraneza watorewe gusimbura Musenyeri Laurent Mbanda mu matora yabaye tariki 15 Nzeli 2016. Musenyeri Dr Laurent Mbanda w'imyaka 63 y'amavuko yatorewe kuyobora Angilikani mu Rwanda (EAR) mu gihe yiteguraga kujya mu kiruhuko cy'izabukuru dore ko yari kuzatangira ikiruhuko tariki 5/8/2018.

Laurent Mbanda

Musenyeri Dr Laurent Mbanda watorewe kuba ArchBishop wa EAR

Amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko hirya no hino mu gihugu by'umwihariko i Musanze kuri Diocese ya Shyira baraye mu byishimo byinshi aho bari bishimiye ko Musenyeri Laurent Mbanda yatorewe kuyobora Angilikani mu Rwanda, uyu akaba yarabaye Umushumba wa EAR Diocese ya Shyira mu gihe cy'imyaka itandatu. Musenyeri Laurent Mbanda ni umugabo w'umugore umwe bakaba bafitanye abana batatu, umwe muri bo yitwa Erick akaba akina amafilime i Hollywood muri Leta ya Califonia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Musenyeri Laurent Mbanda

Musenyeri Laurent Mbanda (iburyo) hamwe na Musenyeri Rwaje (Ibumoso) ucyuye igihe mu kuyobora Anglikani mu Rwanda

BIMWE MU BYO UTARI UZI KURI MUSENYERI MBANDA

Musenyeri Laurent Mbanda avuga ko yakuriye mu buzima bubi ubwo we n’ababyeyi be bari mu buhungiro mu Burundi kubera amateka y’ivangura u Rwanda rwanyuzemo kuva mu mwaka wa 1959. Iyo Musenyeri Laurent Mbanda abara amateka ye, hari aho agaragaza ko yasabirizaga ibiryo, agacuruza itabi (ibunda) kugira ngo abashe kwibeshaho no kubeshaho umuryango we.

Icyakora ayo mateka ngo yamusigiye isomo ryo gukunda akazi ako ari ko kose kemewe n’amategeko y’igihugu, ibintu ahamagarira urubyiruko kumwigiraho. Musenyeri Mbanda yavuze ko yavukiye mu Rwanda, ahunga akiri muto. Mu kwiga kwe avuga ko ari umwe mu bigiye munsi y'igiti bitewe nuko nta mashuri yari ahari. Yavuze ko yakuriye mu buzima bubi, agacuruza itabi, ikigage ndetse agasabiriza ibiryo. Imana yaje kumuhindurira amateka. Kurikira Ikiganiro Musenyeri Dr Laurent Mbanda yagiranye n'umunyamakuru wa Izuba Rirashe dukesha iyi nkuru.

Musenyeri Mbanda:Nitwa Lawurenti Mbanda, njye ndi umusaza, navutse ku itariki ya 25 ukwezi kwa cumi mu 1954, navukiye mu Rwanda, hanyuma mpunga nkiri muto, mpungana n’ababyeyi banjye, nkurira i Burundi mu nkambi z’impunzi; niga amashuri abanza n’ayisumbuye i Burundi, nageze mu mwaka wa Gatanu tukigira munsi y’igiti kubera ko nta mashuri twagiraga kandi nta makayi twabaga dufite.

Ndubatse, mfite umugore n’abana batatu, umwe ni Erick akina amafilime i Hollywood muri Califonia. Maze kugera mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza ni njye wahahiraga urugo kuko data yabaga ari ku ishuri yigisha, ubwo ni nde wajyaga ku isoko? Ni jyewe kugeza ubwo mbonye ko ngomba gufasha umuryango kuko data nta mushara yari afite.

Kubw’ibyo rero, naracuruzaga ndi umwana, nkagira iminsi nasibye kubera ko nagiye mu isoko, nkagira iyo nza nkagira n’iyo nacagashije ishuri; hari ubwo saa sita zageraga nabona nta mwarimu uhari nkashyira nzira nkajya gucuruza. Abanzi rero nkiri mutoya hari n’abavugaga ngo ‘uriya nta cyo azimarira’ gusa hari n’abandi bavugaga ngo ‘nyamara uriya azitunga’.

Ibyo wacuruzaga ni ibiki muri ubwo buzima?

Musenyeri Mbanda:[Akubita agatwenge!] Hari ibyo ntavuga kubera ko ndi umusenyeri, ariko kandi sinabiguhisha, njye nacuruje itabi, urabyumva? Ibyo bitaga ibunda, ibunda yari ipaki yabagamo udupaki 25 tw’amasegereti, nacuruje amakaramu amwe bita ‘Bic’, nacuruje amakaye, mama yenganga ibigage nkafata ibigage nkabipakira ku igare rya papa nkajya kubicuruza, urabyumva?

Nacuruje ifu y’imyumbati nkayikura i Muyinga nkayizana iwacu aho twabaga, nacuruje inzagwa kuko iyo nazanaga ifu nasubiranagayo inzagwa! Ikintu cyose nabonaga gishobora kubyara amafaranga naragicuruzaga.

Ubwo bucuruzi wabumazemo igihe kingana gute?

Musenyeri Mbanda:Ngiye muri segonderi na bwo ntabwo naretse gucuruza kubera ko nagomba kubona amafaranga y’ishuri; nkagomba kuriha ishuri, nkagomba kwambara, ndetse byanashoboka ngahindukira nkagira n’agafaranga nohereza imuhira, naracuruzaga niba ngiye muri Tanzaniya nkazana amakayi, nkagurisha amakaramu ku barimu, nkagurisha amakayi…nkakora utuntu nk’utwo kugeza ndangije sogonderi.

Urangije amashuri yisumbuye ni iki cyakurikiyeho?

Musenyeri Mbanda: Ndangije segonderi ni bwo nagize igitekerezo cyo gukora ingendo nshakisha ubuzima ariko ntazi ko bizashoboka, natangiye njya muri Kenya (….) kuri njye nashakaga icyo ari cyo cyose nakora kugira ngo mbone icyo ndya, kugira ngo mbone icyo nambara, kugira ngo nitunge, nibinashoboka nishyire mu ishuri nibinashoboka mfashe n’umuryango; icyo ari cyo cyose nari niyemeje kugikora.

Ubuzima bwari buhagaze gute nyuma yo kurangiriza amashuri yisumbuye mu buhingiro?

Musenyeri Mbanda: Reka nguhe urugero, nigeze kujya ahantu mvuye mu ishuri njya kuri resitora numva nshonje, ndababwira nti ‘mungaburire’ bati ‘Jya kuzana amazi!’ bampa indobo ebyiri n’igiti nshyira ku rutugu; indobo imwe ku rutugu rumwe indi ku rundi, noneho ndagenda amazi ndayazana barangaburira, ndavuga nti ‘eeh! mbonye uburyo najya ndya!’ ubwo rero n’ejo nagomba kujya kuzana amazi kugira ngo bangaburire, n’ejo bundi ni uko! Kugeza ubwo bavuga bati ‘uyu muntu uwamuha ako [akazi] guhanagura ameza’ hanyuma na byo barabimpembera bimfasha muri urwo rugendo rwanjye.

Kujya muri Kenya mu 1974 ntabwo ari nk’uyu munsi ufata bus ukagenda! Nabaye i Nairobi mu buzima bugoye; kumwe ureba umuntu mu maso ukavuga ngo ‘uyu muntu hari ikintu yamarira’, ukamusaba akaguha ukarya ataguha ukamuvuma akagenda ariko ukavuga uti ‘uriya we nta cyo amariye, skyi nagende!’ [aseka], ariko ubu ndi musenyeri simvumana! Ubu mubonye namusabira umugisha.

Aho muri Kenya nta bourse nari mfite, nta muntu nari mpazi ni ukuvuga ngo narashakishije; niba ari ugufata coupe-coupe nkata ibyatsi, niba ari ugusatura inkwi ugafata ishoka ugakubita kigasaduka, niba ari ukoza imodoka…nabikoraga ntyo ariko kubw’imana ndarangiza[kwiga], ndangiza muri ubwo buryo!

Ubwo buzima waje kubuvamo gute?

Musenyeri Mbanda: Navuye Kenya ngaruka i Burundi nshaka akazi ariko sinakabona ariko ntibyanciye intege, naravuze ngo ‘uwashakishiriza ahandi?’ Ni cyo gihe rero nagiye i Kinshasa, na bwo nagiye ntazi ko biri butange umusaruro, gusa birangira mbonye akazi, nkora neza kandi baranshima, bavuze ngo reka tukwimure ujye muri Cote d’ivoire ntabwo byanteye ubwoba kuko amahanga nari maze kuyamenyera, (…) nyuma naje kujyana na madamu muri Amerika ariko byaratugoye cyane kuko nta bourse twari dufite; twagurishije utuntu twose twari dufite mu rugo twari tumaze amezi abiri twubatse; n’uwaduhaye impano ishyitse na yo twarayigurishije kugira ngo tubonemo amafaranga y’iyo ticket.

Ngeze muri Amerika narize mu ishuri baranyirukana kuko nta mafaranga nari mfite tumazeyo amezi atatu gusa, (…) nyuma nza kubona irindi shuri mbemeza ko nzi gukora kandi akazi kose bampa nagakora; akazi nashoboraga gukora ni ukoza amashuri, guhanagura ibibaho kugeza n’ubwo mba umunyezamu w’ishuri, nagakoraga nijoro, ku manywa nkajya mu ishuri kandi narangiza nkakora muri bibliotheque, urabyumva?

Mu myaka irindwi y’ishuri nagize ntabwo nigeze ndyama amasaha arenze ane mu buzima bwanjye, n’uyu munsi wa none sindyama amasaha arenze ayo ngayo iyo byabaye agashya ndyama nibura amasaha atandatu, ariko nta kimbuza kuryama ni uko mba nkeneye gukora.

Ariko se ko numva bikiri ibibazo ubwo ayo mashuri yo muri Amerika hari icyo yakumariye?

Musenyeri Mbanda: Well, nakomeje gukora ibyo nshoboye ariko nkiga; my degrees are interesting actually! (impamyabumenyi zanjye zimeze neza), Uzirebyemo mfite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Tewolojiya no muri business (mu bucuruzi), muri Amerika nahakoreye masters (impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu) mu burezi, narize ngira indi masters mu byo bita ‘inter-cultural studies’ hanyuma ndangije iyo masters nkomeza njya kugira PHD mu byo twita ‘non formal education’, nanditse igitabo ku buryo umwarimu ahindura ubuzima bw’umunyeshuri.

Ndangije PHD nagiye gukora mu muryango utegamiye kuri Leta wa ‘Compassion’ hari mu 1993, mpinduka umuyobozi wawo nyobora ishami ryawo ryo muri Afurika, (…) mvuye aho ngaho nagiye muri business [ubushabitsi] yatangijwe n’umugore wanjye ariko iza gukura iramurenga biba ngombwa ko nzamo kugira ngo mufashe, twari dufite abakozi 45 muri Amerika. Muri compassion nari umuyobozi w’abakozi 475 mu bihugu icumi yakoreragamo. Nyuma y’ibyo nagarutse mu Rwanda gutanga umusanzu mu gihugu cyanjye, nza nk’uwikorera, muri 2011 ku itariki ya 11 Ugushyingo ni bwo naje kuba Musenyeri.

Ubuzima wanyuzemo bwakwigishije iki?

Musenyeri Mbanda: Bwanyigishije kwicisha bugufi kuko n’uno munsi wa none nubwo ndi musenyeri uje iwanjye mu rugo usanga noza amasahane hamwe na madamu wanjye, ntabwo ngomba gufata umuntu unyogereza imodoka niba atari hafi ngomba kuyiyogereza, ntabwo niba ndi iwanjye ibyatsi bikamera nzarindira ko undi umuntu abinkatira kandi mpari, kubera iki abinkatira kandi nanjye mfite amaboko abiri? Ngomba kubyikatira, urabyumva? Usanga ndwana n’abantu bavuga ngo ‘mpa iki ngikore’; bya bindi umuntu ava mu modoka ngo reka tugutwaze ishakoshi, urayintwaza uyu munsi ariko ejo ntuzayitwaza, none rero reka nyitwarire!

Ibyo bya nyakubahwa habaho igihe bishira, reka nyitwarire ntacyo intwaye; ni iyanjye nyuma ya byose…rimwe na rimwe nsaba Imana ngo irusheho kumpa kwicisha bugufi! Icya kabiri byanyigishije ni ukutishisha umurimo uwo ari wo wose, uko ungana kose niba ushobora kumpa icyo nshyira ku meza n’icyo nshobora kurya, icya gatatu ubuzima nanyuzemo bwanyigishije ni ukubona ko aho ndi mu by’ukuri ni Imana ihangejeje, ubundi sinari mpakwiye kubw’ibyo n’undi uwo ari we wese ashobora kuhagera.

Ubu imitungo mufite ni iyihe?

Musenyeri Mbanda:Well! Hari ibyanjye yego, ariko hari n’iby’itorero! Ihoteli yitwa Garden Place Hotel ni iyo twubakiye itorero kandi iriho irakora neza, imeze neza! Ikindi ni inyubako y’ubucuruzi iri hariya imbere y’urusengero [rwa EAR Shyira Diocese], ikindi navuga ni Hotel iri mu Kidaho [mu Karere ka Burera] iriya ni iyanjye, ni hotel y’umuryango na yo nayubatse kubera ko Akarere ka Burera twari dukeneye kugateza imbere; baranganirije ndabyumva mbona ko hari umusanzu natanga niko kuyubaka hariya.

Muhuza mute ibyo mukora no kwigisha ubutumwa bwiza bw’Imana?

Musenyeri Mbanda: Roho nzima iba mu mubiri muzima, rero niba Imana yarampaye ubwenge kandi Imana yaravuze ngo mugende mugwire kandi mutegeke Isi, niba rero Imana yarampaye ubwenge yampaye ubwenge kugira ngo mbukoreshe kugira ngo nshobore kubaho, ni cyo gituma rero niba ngiye kwigisha umukristo nkwiye no kumwigishya uburyo akwiye kuzamura ubuzima bwe, nari nkwiye kumwigisha ijambo ry’Imana agahinduka, yamara guhinduka nkamubwira ko akwiye kwiyuhagira agacya (…)

Niba aje inzara yamwishe atari bwumve nari nkwiye kubanza kumugaburira namara kumugaburira nkamubwira ijambo ry’Imana, Njyewe ni aho ngaho mbihuriza, nzabivuga kandi n’ubu ndabivuga umukirisitu udashobora kwitekerereza nta n’ubwo ashobora gutekerereza undi muntu cyangwa ikindi kintu, umupasitoro udashobora kwitekerereza nta n’ubwo ashobora gutekerereza itorero, umusenyeri udashobora kwitekerereza nta n’ubwo ashobora gutekerereza na diyoseze ayoboye; uko dutekereza uburyo tubaho tugomba no gutekereza uburyo twiyubaka.

Amabanga ugenderaho mu buzima bwawe ni ayahe?

Musenyeri Mbanda: Ngerageza uko nshobora gukunda Imana no kuyubaha, ngerageza gukora icyo nshoboye numva kiri mu mugambi w’Imana, icya kabiri ni ukujya inama; kujya inama n’uwo twubakanye, kujya inama n’abana banjye, mu murimo aho nkora njya inama n’abakozi dukorana, ikindi ngira igenamigambi; nkashyiraho intego z’igihe gitoya nabona nzigezeho nkashima Imana nkanashyiraho intego z’igihe kirekire.

Ni nde ufata nk’icyitegererezo mu byo ukora byose, kandi ni ukubera iki ari we?

Musenyeri Mbanda: Ni mwarimu; nkiri umwana mutoya nemeraga umwarimu uwo ari we wese, nabonaga umwarimu avuga ngo ‘nimujye ku murongo’ abana bakajya ku murongo, narabikundaga rero…umwarimu naramukunda kuko namubonagamo umubyeyi, nkamubonamo umutoza kandi nkamubonamo umuntu utanga ikerecyezo. Maze kwigira hejuru nemeraga cyane papa umbyara kubera ko yashinze ishuri ryigishaga abana barenga ibihumbi bitatu bari impunzi, njye nabifataga nka patriotism (Gukunda igihugu)….

Ubu rero nemera ubuyobozi bwa Perezida wacu (Paul Kagame), uburyo aharanira kugera ku cyo yiyemeje; ndabikunda cyane kandi biranshimisha, sinshaka kuvuga byinshi birenze. Nahoze nkunda abaharaniye impinduramatwara, igihe nari muri segonderi na kaminuza twavugaga ba Mandela, gusa hari icyo mbona mu buyobozi dufite; na mbere ataraba [Kagame] na perezida yagarazaga kugera ku cyo yiyemeje; ibyo byankoze ahantu.

Muhereye ku nzira y’ubuzima mwanyuzemo mu busore bwanyu, urubyiruko mubona rukwiye kubigiraho iki?

Musenyeri Mbanda: Urubyiruko ubutumwa naruha ni ugukunda Imana kuko gukunda Imana harimo ikinyabupfura ntarabona mu buzima bwanjye kuko cya kintu cyo gukunda no kubaha Imana cyikurinda byinshi; kikubuza kujya aho wari kwirukira nk’umuntu muto, cyikurinda ibyo byaha bizakugusha mu mutego wa za SIDA n’ibindi. Ikindi ni ugukunda umurimo, utishisha, iyo rero wakunze umurimo kandi ntiwishishe urakora kandi icyo ukoze kibyara umusaruro, ariko kandi muri kwa gukunda umurimo dukwiye nawo kuwutekerezaho kugira ngo tuwuteganyirize uko tuzawukora, umuntu akwiye gutekereza ‘ndashaka kugera ku ki mu buzima’, noneho cya kintu ushaka kugeraho ukareba uburyo ugiteganyiriza.

Iyo mutari mu kazi mu ba muri gukora iki?

Musenyeri Mbanda:Muri free time yanjye nkora ibintu bibiri; nkina amakarita n’umugore wanjye icya kabiri niruka n’amaguru.

Nyuma yo gutanga inkoni y’ubushumba murateganya gukora iki?

Musenyeri Mbanda: Ntabwo ndabimenya, ndindiriye ngo Imana inyereke ikigiye gukurikiraho, ariko nta bwo nzatungurwa inzira yanjye nshya ngiye gutangira ninyobora muri ‘coaching and mentoring’, kongera inzego ubushobozi hagamijwe guteza imbere ubuyobozi cyangwa nkaba nakorera umuryango utegamiye kuri Leta.

Hari icyo mwumva mwakongera kuri iki kiganiro?

Musenyeri Mbanda: Kimwe ni uko nishimiye ko mwansuye, ikindi ni uko aho mvuye n’aho ndi ni ubuntu bw’Imana, Imana yangiriye neza kandi ikomeje kungirira neza, ikindi nshima Imana uburyo yampaye bwo gutanga umusanzu muto mu gihugu cyambyaye, muri diocese ya Shyira no hirya no hino ku Isi.

AMAFOTO MU BIHE BINYURANYE YA MUSENYERI MBANDA N'UMURYANGO WE

Musenyeri Laurent Mbanda

Laurent Mbanda

Musenyeri Mbanda hamwe n'umufasha we madamu Cyantal Mbanda 

Laurent Mbanda

Abahungu ba Musenyeri Laurent Mbanda hamwe na mama wabo (hagati)

Musenyeri Laurent Mbanda

Eric Mbanda na mushiki we Erica Mbanda, abana ba Musenyeri Mbanda

Musenyeri Laurent Mbanda

Eric Mbanda umukinnyi w'amafilime i Hollywood

Musenyeri Laurent Mbanda

Hano bari kumwe n'umukobwa wabo Erica muri hotel yabo Montana Hotel iri mu Majyaruguru 

Musenyeri Laurent Mbanda

Musenyeri Laurent Mbanda hamwe n'umuryango we

Musenyeri Laurent Mbanda

Itangazo ryemeza ko Musenyeri Mbanda ari we watorewe kuba ArchBishop wa EAR






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Haiti6 years ago
    Iyi nkuru yonyine nsomye nyakubahwa Musenyeri urambwirije ngeze abantu ndimo nsoma numva icyiniga nkuyemo amasomo ntaho Imana itageza umuntu ariko mubyo Imana idukorera byose nsanzemo uruhare rw'umuntu nubwo ufite ibyo Imana yagukoreye Hari ubushake bwawe nawe bwo kubigeraho ndize cyane Imana igukomeze
  • Tr6 years ago
    Musenyeli twaramukoreye Sonrise School numuntu mwiza cyane gusa yizera abamukorera cyane.simurenganya kuko ntamwanya yari afite. Gusa ubutaha ajye agerageza kuba kuri Terrain yirebere namasoye. Anyway yanga kubi ukubita umwana ubutaha azabibaheho ubuhamya.





Inyarwanda BACKGROUND