RFL
Kigali

Abahanzi bakomeye bahagurukiye gufasha Producer Aaron Nitunga kwivuza bakusanya arenga miliyoni ebyiri-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:18/01/2018 9:30
0


Mu minsi ishize ni bwo Inyarwanda.com twabagejejeho inkuru y’uko umwe mu bagabo bazwi muri muzika nyarwanda Aaron Nitunga arembeye mu mujyi wa Kigali, icyakora amakuru yari ahari na mbere ni uko hari hari gushakishwa uko uyu mugabo yafashwa kujya kwivuza cyane ko asabwa kujya kwivuriza mu Buhinde vuba na bwangu.



Ni muri urwo rwego abahanzi muri rusange bishyize hamwe kugira ngo barebe ko babonera ubushobozi uyu mugabo akajya kwibvuza mu Buhinde cyane ko ari ibintu bihenze dore ko kugira ngo Producer Aaron Nitunga avurwe neza bisaba byibuza ibihumbi mirongo itatu by’amadorari (30000$) arenga miliyoni makumyabiri n’eshanu z'amanyarwanda.

Mu by’ukuri nkuko byasobanuwe mu nama yahuje abahanzi b’ingeri zose n'abandi bafite aho bahuriye na muzika muri rusange uyu mugabo aya mafaranga siyo yakabuze ngo yivuze ahubwo nkuko Dusabimana Isaie umwe mu babanye igihe kinini na Aaron Nitunga abivuga, ngo amafaranga amaze kumushiraho kubera kwivuza, aha uyu mugabo yatangaje ko indwara Aaron arwaye ayimaranye imyaka hafi makumyabiri yivuza mu bihugu binyuranye.

Uyu mugabo yatangaje ko Nitunga Aaron yivuje muri Afurika y’Epfo inshuro zisaga enye, yivuza muri Canada inshuro zisaga eshatu, yivuza muri Amerika, mu Bubiligi , Kenya kimwe n’u Rwanda ariko bose ntibabashe kumenya neza ikibazo gitera umutwe arwaye udakira kandi ariko agenda ahasiga amafaranga menshi cyane. Kuri ubu amahirwe Aaron asigaranye ni ukuba yajya kuvurizwa mu Buhinde kandi vuba na bwangu kugira ngo abanyamuziki n’abakunzi ba muzika batabura umuntu ukomeye muri uru ruganda rw’umuziki w’u Rwanda.

aaron nitungaAmafaranga yahise aboneka ku ikubitiro 

Mbere na mbere Aaron Nitunga azabanza kwisuzumisha babanze bamenye neza imvano y’iyi ndwara cyane ko ari indwara imaze igihe kandi ibitaro bikomeye binyuranye bitaratahura, nyuma yo kwisuzumisha ni bwo uyu mugabo azaba avurwa ari nayo mpamvu abateguye iki gikorwa bifuzaga ko byakorwa vuba na bwangu.

Muri iyi nama yabereye i Remera mu cyumba cy’Inama cya Minispoc, Aaron Nitunga ni umwe mu bari batumiwe, icyakora nubwo atarameze neza yihanganye arahagera. Uyu mugabo wari urembye ubwo bamusabaga kugenda ngo aruhuke yanze kugenda nta kintu avuze, maze mu ijwi rinaniwe Aaron Nitunga abwira abari aho ati” Si ndi umunyempano mu kuvuga ama discour gusa mu magambo make icyo nshaka kuvuga ni uko nsubijwemo imbaraga, ikizinsubijemo ni uko mumbaye hafi…

aaron nitungaIcyari gihuje abari muri iyi nama ni ugufasha Aaron Nitunga

Iyi nama yari yatumiwemo abanyamuziki bakomeye mu Rwanda barimo amazina akomeye muri muzika nyarwanda barimo; Intore Masamba, Mariya Yohana, Makanyaga Abdoul, Ishimwe Clement, Mariya Yohana, Ngarambe Francois, Tonzi, Gaby Kamanzi, Mushyoma Joseph, Judo Kanobana, Lilian Kabaganza, Aimable Twahirwa, Ziggy 55 n'abandi benshi bari mu cyumba cy’iyi nama.

Ku ikubitiro muri iyi nama hakusanyijwe arenga miliyoni ebyiri ariko akiri make cyane ko bakeneye miliyoni zirenga makumyabiri n'eshanu kandi mu gihe cya vuba cyane ko nkuko abari mu nama babyibanzeho amafaranga agomba kuboneka bitarenze impera z'iki cyumweru ku buryo Aaron Nitunga agomba kujya kwivuza vuba bishoboka. Abari aho bose biyemeje gufatanya gukangurira n'abandi bantu bakunda umuziki gufasha uyu munyamuziki ukomeye mu Rwanda kuba yajya kwivuza.

aaron nitunga

Ishimwe Clement na Ziggy 55 bari bitabiriye iyi nama

aaron nitungaAlpha umugabo wa Tonzi yari mu bitabiriye iyi namaaaron nitungaaaron nitungaaaron nitungaAaron Nitunga yari yigomwe ububabare yitabira inama nubwo atabashije kuyirangizaaaron nitungaArlette umukozi muri Minispoc akaba inshuti ya hafi y'abahanzi yari yitabiriye iyi namaaaron nitungaaaron nitungaIntore Masamba yavuze ijambo ryatumye benshi bitsa imitima ati" Benshi baragiye abagiye baragiye ariko wowe Aaron ntuducika..."aaron nitungaNgarambe Francois umuhanzi uzwi mu ndirimbo 'Umwana ni umutware nawe yari ahari'aaron nitungaPatrick Samputu umukozi muri Bralirwa akaba inshuti ya hafi y'abahanzi nawe yari yitabiriye iyi namaaaron nitungaAimable Twahirwa umwe mu bari bayoboye iyi namaaaron nitungaTonzi na Fanny bari mu bayoboye iki gikorwa bandikaga ibitekerezo uko bitangwaaaron nitungaJudo Kanobano umwe mu bategura ibitaramo bikomeye mu Rwanda yari mu bitabiriye iyi namaaaron nitungaaaron nitungaaaron nitungaaaron nitungaaaron nitungaaaron nitungaaaron nitungaEddy Kamoso kimwe n'abandi banyamuziki bakomeye mu Rwanda bagiye bitanga uko bifiteaaron nitungaPhanny Wibabara ubwo yatangazaga amafaranga babonye ku ikubitiroaaron nitungaGaby Kamanzi nawe yari ahariaaron nitungaIsaie umugabo wabaye hafi cyane Aaron Nitunga igihe yari arwayeaaron nitungaNgarambe Francoisaaron nitungaMariya Yohana yari muri iyi namaaaron nitungaBahati Alphonse uririmba Gospel nawe yari ahariaaron nitungaTonzi na Aimable Twahirwa bari bayoboye iki gikorwa bashimiye bikomeye abitabiriye iyi namaaaron nitungaImyirondoro yushaka gutanga ndetse naho ubufasha yatanga yabunyuza byose biri kuri uru rupapuro

AMAFOTO: NSENGIYUMVA Emmy






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND