RFL
Kigali

Diamond wifuza kugura inzu i Kigali yemeje ko mu mpera z’iki cyumweru ari bube ari mu Rwanda

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/01/2018 17:22
3


Mu minsi ishize ni bwo Diamond yatanagje ko yifuza kugura inzu i Kigali akahatura, akahagira imitungo, ibi uyu mugabo yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram. Nyuma y’iminsi mike avuze gutya Diamond yamaze gutangaza ko mu mpera z’iki cyumweru tugiye gutangira aba ari ku butaka bw’u Rwanda.



Diamond abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangaje ko mu mpera z’iki cyumweru ari bube ari i Kigali agira ati” Rwanda, impera z’iki cyumweru ndaza kuba ndi i Kigali, muze dusangire twifotozanye hanyuma munyereke umujyi wanyu.” Aya magambo arahamya bidashidikanywaho ko uyu muhanzi w’icyamamare mu karere ari bube ari mu mujyi wa Kigali mu mpera z'iki cyumweru nubwo mu by'ukuri ikizaba kimuzanye atigeze agitindaho.

Mu bikekwa ko Diamond yaba aje gukora muri Kigali harimo kuba agiye kuza kwamamaza ubunyobwa bwe mu Rwanda bwa Karanga, cyangwa se akaba aje kugura inzu muri Kigali nkuko yabyivugiye mu minsi ishize ko yifuza kugura inzu muri Kigali.

diamond

Diamond aherutse gutangaza ko agiye kugura inzu i Kigali

diamondDiamond yatangaje ko mu mpera z'iki cyumweru azaba ari i Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jimmy6 years ago
    naze rwose niwabo niwacu ntawuzamukumira. welcome bro. murwa Gasabo ndizerako uzahasang icyo uzifuza cyose.ikitavuzwe cyo cyo ni peace full kbs.irahagije pe!
  • Nina6 years ago
    Arabe ataje kuduterera abakobwa inda . Ch shadyboo atwite inda ya diamond
  • Tuyizere Sylvain 6 years ago
    Diamond umuhanzi dukunda twese tumuhaye karbu Mugihugu cyamata nubucyi





Inyarwanda BACKGROUND