Mu minsi ishize ni bwo Diamond yatanagje ko yifuza kugura inzu i Kigali akahatura, akahagira imitungo, ibi uyu mugabo yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram. Nyuma y’iminsi mike avuze gutya Diamond yamaze gutangaza ko mu mpera z’iki cyumweru tugiye gutangira aba ari ku butaka bw’u Rwanda.
Diamond abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangaje ko mu mpera z’iki cyumweru ari bube ari i Kigali agira ati” Rwanda, impera z’iki cyumweru ndaza kuba ndi i Kigali, muze dusangire twifotozanye hanyuma munyereke umujyi wanyu.” Aya magambo arahamya bidashidikanywaho ko uyu muhanzi w’icyamamare mu karere ari bube ari mu mujyi wa Kigali mu mpera z'iki cyumweru nubwo mu by'ukuri ikizaba kimuzanye atigeze agitindaho.
Mu bikekwa ko Diamond yaba aje gukora muri Kigali harimo kuba agiye kuza kwamamaza ubunyobwa bwe mu Rwanda bwa Karanga, cyangwa se akaba aje kugura inzu muri Kigali nkuko yabyivugiye mu minsi ishize ko yifuza kugura inzu muri Kigali.
Diamond aherutse gutangaza ko agiye kugura inzu i Kigali
Diamond yatangaje ko mu mpera z'iki cyumweru azaba ari i Kigali
TANGA IGITECYEREZO