RFL
Kigali

Mutokambali Moise yagaragaje uburyo bwajya bufasha mu gutoranya ikipe y’igihugu y’abato

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/01/2018 15:17
0


Mutokambali Moise umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Basketball avuga ko muri gahunda yo kugira ngo urwego rw’abana bakina uyu mukino ruzamuke rugana mu gukinira ikipe y’igihugu bisaba ko hajyaho amarushanwa ahoraho areba abana bakiri bato bityo bakabona imikino myinshi ituma bagaragaza impano bafite.



Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mutarama 2018 ubwo yasozaga ingando z’abana bari bamaze iminsi mu biruhuko banakina Basketball ku bibuga by’ishuli rya APICUR riri mu karere ka Musanze  ahasoje abana 60.

Aganira n’abanyamakuru, Mutokambali Moise yavuze ko iyo bari gutoranya ikipe y’igihugu bareba abo babona hafi ariko ngo bazi neza ko haba hari abana bari za Rusizi na Karongi baba bafite ubushobozi ariko batazwi. Bityo ngo haramutse hagiyeho irushanwa ribahuriza hamwe byagenda mu buryo bwemewe. Mutokambali ati:

Aba baracyari abana, umusaruro n’ingaruka bigira cyane cyane ku makipe y’igihugu y’abakiri bato y’abatarengeje imyaka 16, hari igihe usanga iyo utoranyije ureba bitewe n’abo uzi bacye bari aho ariko hagiye habaho irushanwa ryabo ku buryo ab’i Musanze bahura n’ab’i Kigali, ab’i Kigali bagahura na Rubavu, Musanze na Huye, Rusizi n’ahandi, byazajya bituma utoranya abahagaze neza mu buryo bwemewe noneho na wa mwana uri i Musanze utaramenyekanye kubera ko ikigo cye kititabiriye imikino mpuzamashuli nawe agahabwa amahirwe.

Mutokambali akomeza avuga ko bitewe nuko abana baba bari hirya no hino hatabaho uburyo bubahuza kenshi , bituma hari abavuga ko bahejwe nyamara atari uko babuze ubushobozi mu kibuga. Gusa ngo habayeho irushanwa ribahuza buri gihe ngo nta muntu wazongera kuvuga ko yahejwe mu ikipe y’igihugu. Mutokambali yagize ati:

Hagiyeho ibyo bintu bakajya bahurizwa hamwe, amarushanwa ya federasiyo areba abakiri bato akunganira aya siporo yo mu mashuli, byajya bituma ntawumva ko yahejwe kubera ko hari igihe ushobora kumva uwo ku Kibuye avuga ati twebwe ntibatugeraho, undi nawe ati ntubatugeraho ariko igihe hatangiye kuba amarushanwa yabo nk’uko federasiyo (FERWABA) ibiteganya ndetse na Minisiteri ikaba iri kwita cyane ku iterambere ry’abato, ndumva tuzajya tugira ikipe y’igihugu irimo abana baturutse hirya no hino.

Gusa uyu mutoza avuga ko intego ya mbere ya FERWABA atari ikipe y’igihugu ahubwo ko mbere na mbere bakeneye ko amakipe yaba amakuru n’amato abanza kuzamo ikintu cyo guhatana kuko ari byo bibyara ikipe y’igihugu ityaye. Mu magambo ye yagize ati:

Na none ntabwo navuga ko ikipe y’igihugu aricyo kintu kiba kigenderewe mu bikorwa bya Basketball, ikigendererwa cya mbere nuko hagomba kubaho ayo makipe y’abana, hagomba kubaho uguhatana ku makipe (Clubs) y’abana noneho buri wese akaryoherwa na Basketball ku rwego rwe noneho nyuma uwagira amahirwe akajya mu ikipe y’igihugu. Ikipe y’igihugu iba igihe gito nta marushanwa arenza icyumweru ariko igihe abana babashije kujya mu makipe yabo bazamaramo igihe kinini bityo batange umusaruro mu makipe makuru kuko abakinnyi bakuru baracyari bacye.

Abana b'i Musanze bateze amatwi Mutokambali Moise abasoreza gahunda

Abana b'i Musanze bateze amatwi Mutokambali Moise abasoreza gahunda bataniye umwaka ushize

Ingando z’abana bari bamaze igihe mu biruhuko, yatangiye kuwa 13 Ukuboza 2017. Ni gahunda yarebaga abana bakiri bato bari mu kigero cy’imyaka 14 na 18, gahunda yaberaga ku bibuga bitandukanye byo hirya no hino mu gihugu. 

Abana bakora imyitozo ya nyuma isoza ibiruhuko (Photo/FERWABA)

ferwaba

Abana bakora imyitozo ya nyuma isoza ibiruhuko (Photo/FERWABA)

Mutokambali Moise (Wambaye ipantalo y'ubururu) avuga ko hakenewe amarushanwa ahuza abana

Mutokambali Moise (Wambaye ipantalo y'ubururu) avuga ko hakenewe amarushanwa ahuza abana (Photo/FERWABA)

Abatarengeje 14 basoje biruhukira

Kuwa Gatatu ariki 13 Ukuboza 2017 ubwo imyitozo y'abana yatangiraga ku kibuga cya Club Rafiki-Nyamirambo (Photo/Saddam MIHIGO) 

John Bahufite niwe mutoza w'abana batarengeje imyaka 18 kuri Club Rafiki

Mu batoza batandukanye bakoraga muri iyi gahunda harimo na John Bahufite watorezaga kuri Club Rafiki mu bafite imyaka iri hejuru ya 14 (Photo/Saddam MIHIGO)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND