RFL
Kigali

TMC yatangaje imihigo itatu ikomeye yihaye azahigura bitarenze muri 2019 irimo no kurushinga

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/01/2018 11:24
3


Mujyanama Claude cyangwa se TMC wo mu itsinda rya Dream Boys ni umwe mu bahanzi b’abanyarwanda batakunze kuvugwa mu nkuru z’inkundo, icyakora kuri ubu yatangarije Inyarwanda.com ko yihaye imihigo itatu ikomeye azasoza 2019 ahiguye harimo no kuba azaba yararangije kurushinga.



Mu kiganiro kigufi yagiranye na Inyarwanda.com yabajijwe zimwe mu ngamba atangiranye 2018 ndetse n’imwe mu mihigo yihaye, hano TMC akaba yabwiye umunyamakuru ko hari imihigo yihaye y'ibyo agomba gukora muri 2018 ariko akazahigura iyi mihigo bitarenze 2019 kandi ahamya ko nk’umukirisitu yizeye ko Imana nimuba hafi byanze bikunze azahigura imihigo yahize.

2019 izasiga TMC arangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza ‘Masters’…

Aganira na Inyarwanda.com Tmc yabwiye Inyarwanda.com ko amaranye iminsi umuhigo yihaye wo kuba 2019 igomba kumusiga yambaye ikanzu y’intyoza mu bumenyi cyane ko ari kurangiza amasomo ye ya Masters muri kaminuza y’u Rwanda, bityo ngo 2019 iraza kumusiga arangije ibijyanye n’amasomo ye muri kaminuza. 

2019 irasiga TMC atakiri mu bukode…

Mujyanama Clade cyangwa se TMC ni umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bababazwa cyane no kuba akiba mu bukode. Aganira na Inyarwanda.com yatangaje ko yihaye umuhigo ko 2019 uzasiga avuye mu bukode cyane ko ateganya kuzaba yujuje inzu, iyi nzu akaba yaratangiye kuyubaka ndetse amakuru Inyarwanda.com ifitiye gihamya akaba ahamya ko iyi nzu yubatse i Nyamata.

tmcTMC wo muri Dream Boys

Aganira na Inyarwanda.com TMC yagize ati “Ndi umuntu usenga kandi wizera Imana, nahize umuhigo ko 2019 itazansanga ndi mu bukode rero hamwe n’Imana njye nizeye ko bizakunda.”

2019 izasiga TMC amaze kurushinga…

Ubwo yaganiraga na Inyarwanda.com TMC yabwiye umunyamakuru ko 2019 igomba kumusiga amaze kurushinga cyane ko ari icyifuzo amaranye igihe, uyu muhanzi yavuze ko ari umwe mu mihigo yihaye kandi yizeye ko izamufasha akawuhigura. Aha yagize ati: "Sinigeze nifuza kurongorera mu bukode ariko kuko nzaba ngize aho kumutuza ndibaza ko 2019 izasiga maze kurushinga kandi bizakunda njye ndabyizeye.”

Abajijwe niba afite umukunzi TMC yatangaje ko akimushakisha agisenga akomeje ngo amubone. Yagize ati” Ndi kumushakisha, ndi gusenga Imana ngo impe unkwiye kandi izampitiramo…” Icyakora TMC nubwo avuga ibi hari amakuru agera ku Inyarwanda.com ahamya ko afite umukunzi bamaranye igihe ndetse bikekwa ko ariwe bazarushingana nubwo bakunze kwihisha bikomeye itangazamakuru.

Iyi mihigo ya TMC iraza isanga undi ukomeye itsinda ryabo rifite w'uko 2018 igomba gusiga bamuritse Album yabo ya karindwi, izaza isanga igihembo cya Primus Guma Guma Super Star aba bahanzi baherutse kwegukana muri 2017.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • senga6 years ago
    Mana we uzamufashe abigereho pe.nabaho imyitwarire yabahanzi ituma ntabakunda ariko Dreams boys ndabakunda cyaneee...byagera kuri tmc bikarenga mwicisha ugufi Imana ige ihaza kwifuza kwanyu
  • ingabire6 years ago
    this guy is very smart
  • L6 years ago
    Je vous admire les gars,@ Dream boys!keep it up DREAM BIG....Uwiteka azabigufashemo! Je reve tjrs k vous chanterez ds mon marriage☺, si seulement ça pourra!!





Inyarwanda BACKGROUND