RFL
Kigali

Kuri iyi tariki mu myaka 57 ishize Patrice Lumumba yarishwe: Menya bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:17/01/2018 11:18
0


Uyu munsi ni kuwa 3 w’icyumweru cya 3 mu byumweru bigize umwaka tariki 18 Mutarama, ukaba ari umunsi wa 17 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 348 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1377: Papa Gregoire wa 10 yimuye icyicaro cya papa, akivana I Avignon agishyira I Roma ari naho kiri kugeza ubu.

1917: Leta zunze ubumwe za Amerika zaguze ibirwa bya Virgin Islands na Denmark yishyura miliyoni 25 z’amadolari.

1946: Akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano kahuye bwa mbere, nyuma y’uko umuryango w’abibumbye ushinzwe mu 1945.

1961: Uwari minisitiri w’intebe wa Kongo Patrice Lumumba yarishwe mu gihe yari ari gushaka ubufasha mu bihugu by’ububiligi na Leta zunze ubumwe za Amerika.

2002: Ikirunga cya Nyiragongo giherereye muri Pariki y’ibirunga iherereye hagati y’u Rwanda na Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo cyararutse, maze abaturage bo muri Kongo basaga ibihumbi 400 bakurwa mu byabo.

2010: Amakimbirane hagati y’abakirisitu n’abayisilamu yaratangiye mu gace ka Jos mu gihugu cya Nigeriya maze abantu babarirwa muri 200 bahasiga ubuzima.

Abantu bavutse uyu munsi:

1867:  Carl Laemmle, umushoramari wa filime w’umunyamerika ukomoka mu budage akaba mu bashinze inzu itunganya filime ya Universal Studios nibwo yavutse aza gutabaruka mu 1939.

1942: Muhammad Ali, umukinnyi w’iteramakofi w’umunyamerika yabonye izuba.

1949: Andy Kaufman, umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse, aza kwitaba Imana mu 1984 uretse ko vbenshi bacyemeza ko atigeze yitaba Imana ko ahubwo yahimbye urupfu rwe kugira ngo yihishe.

1949: Mick Taylor, umuhanzi w’umwongereza wamenyekanye mu itsinda rya The Rolling Stones nibwo yavutse.

1962: Jim Carrey, umukinnyi akaba n’umushoramari wa filime w’umunyamerika ukomoka muri Canada nibwo yavutse.

1964: Michelle Obama, umugore wa Barack Obama (perezida wa Amerika) yabonye izuba.

1966: Joshua Malina, umukinnyi wa filime w’umunyamerika uzwi muri filime za Scandal nibwo yavutse.

1966: Shabba Ranks, umuhanzi w’umunyajamayika nibwo yavutse.

1970: Cássio Alves de Barros, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyabrazil nibwo yavutse.

1981: Warren Feeney, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Ireland nibwo yavutse.

1981: Ray J, umuhanzi w’umunyamerika nibwo yavutse.

1982: Dwyane Wade, umukinnyi wa basketball w’umunyamerika nibwo yavutse.

1983: Álvaro Arbeloa, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Espagne nibwo yavutse.

1985: Pablo Barrientos, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya Argentine nibwo yavutse.

1988: Héctor Moreno, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyamegizike nibwo yavutse.

1989: Björn Dreyer, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umudage nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1893: Rutherford B. Hayes, perezida wa 19 wa Leta zunze ubumwe za Amerika yaratabarutse, ku myaka 71 y’amavuko.

1961: Patrice Lumumba wabaye minisitiri w’intebe wa mbere wa Kongo yaratabarutse ku myaka 46 y’amavuko.

2013: John Nkomo wabaye visi perezida wa Zimbabwe yarataabarutse, ku myaka 79 y’amavuko.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND