RFL
Kigali

Umunyamakuru Rigoga Ruth agiye kurushinga

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/01/2018 9:25
2


Rigoga Ruth ni umwe mu banyamakuru bazwi hano mu Rwanda nk’umwe mu bakobwa batinyutse itangazamakuru rya siporo. Uyu mukobwa yamamaye cyane ubwo yakoreraga radiyo ya KFM, nyuma y’igihe gito yaje kuva kuri iyi radiyo yerekeza kuri Radio 10 na Tv10 nyuma yuko KFM yari imaze gufunga imiryango.



Kuri ubu uyu munyamakurukazi Rigoga Ruth yamaze gutangaza ko agiye gukora ubukwe na Fred nkuko bigaragara ku nteguza z’ubukwe bwabo zamaze kujya hanze. Ubukwe bw’aba bombi buzaba tariki ya 10 Werurwe 2018. Amafoto ateguza ubu bukwe yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane mu banyamakuru b’imikino ndetse na bamwe mu bakurikirana uyu munyamakuru wa Radio10 na Tv10.

rigogaRigoga Ruth agiye kurushinga

Icyakora usibye izi nteguza zagiye hanze nta yandi makuru yimbitse arashyirwa hanze na banyiri ubukwe ku bijyanye n’ubukwe bwabo cyangwa se byinshi kuri uyu musore ugiye kurushingana n’uyu munyamakurukazi Rigoga Ruth.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    MEdy
  • 6 years ago
    Aka se nakahe





Inyarwanda BACKGROUND