RFL
Kigali

Perezida Paul Kagame yasangiye n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’abandi badipolomate

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:16/01/2018 23:25
0


Kuri uyu wa 2 tariki 16/01/2018 Nyakubahwa Paul Kagame Perezida w'u Rwanda yakiriye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, abahagarariye imiryango mpuzamahanga n’abandi badipolomate, abifuriza umwaka mushya ndetse asangira nabo.



Uyu muhango wabereye muri Kigali Convention Centre wari uyobowe na nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, nyakubahwa Paul Kagame wari kumwe n’umufasha we Jeanette Kagame. Hari kandi abayobozi batandukanye mu nzego za leta barimo ba minisitiri batandukanye ndetse n’abadipolomate mu nzego zitandukanye.

Perezida Kagame n'umufasha we Jeanette Kagame bakira abadipolomate

Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga, Nduhungirehe Olivier niwe wavuze ijambo ry’ikaze yakira abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ndetse n’abandi badipolomate, avuga ko u Rwanda nk’igihugu hari byinshi cyagezeho ndetse hakaba hari n’amasomo menshi rwigiye mu mwaka wa 2017. Yifurije abari aho kugubwa neza ahita aha ikaze John Mwangemi uhagarariye Kenya mu Rwanda ndetse akaba akuriye ihuriro ry’abadipolomate.

Olivier Nduhungirehe, umunyamabanga wa leta muri minisiteri y'ububanyi n'amahanga

John Mwangemi yatangiye ashimira Perezida Kagame kuba yabakiriye abwira abadipolomate baje mu Rwanda ko bisanga ndetse ko bishimiye gufatanya n’u Rwanda guteza imbere ubukungu n’izindi nezo zitandukanye. Yanibukije abo badipolomate ko mu Rwanda hari ahantu heza ho gusurwa na ba mukerarugendo. Nyuma ye hakurikiyeho Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo, wavuze ko ububanyi n’amahanga bugenda bukura cyane. Yahise aha umwanya Perezida Kagame ngo ageze ku bashyitsi be ijambo ry’umunsi.

John Mwangemi uhagarariye Kenya mu Rwanda

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangiye yifuriza buri wese wari uhari gutangira neza umwaka wa 2018. Yashimangiye ko umubano w’u Rwanda n’amahanga uri gukura cyane umunsi ku wundi. Yahaye ikaze abashya baje guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda ndetse ababwira ko mu Rwanda ubu habaye ‘mu rugo’ kuri bo by’igihe gito. Yavuze ko umwaka wa 2017 wari mwiza ku Rwanda nyamara hakaba hakiri urugendo ndetse no gukomeza kwigira ku byagezweho. Yagize ati:

Umwaka washize wari mwiza cyane ku gihugu n’ubwo tugifite urugendo rurerure imbere rwo kwiteza imbere mu nzego zitandukanye no kwigira ku byo twanyuzemo. Tuzakomeza gukora duteza imbere inzego zitandukanye mu nyungu z’abaturage bacu. Umubano mwiza dufitanye n’abaturanyi bacu n’abafatanyabikorwa nawo wabaye ingenzi cyane. U Rwanda kandi rwakwizerwa ku bijyanye no gukomeza guteza imbere amahoro n’umutekano, guharanira uburinganire n’ubwuzuzanye n’ibindi bitandukanye.

Perezida Paul Kagame ageza ijambo ku bashyitsi

Perezida Kagame kandi yavuze ko umwaka ushize waranzwe na bimwe mu bibazo bigomba gukemurirwa hamwe. Yagarutse cyane ku kibazo cy’abimukira n’ubucakara buri muri Libya avuga ko u Rwanda ari igihugu cyanyuze muri byinshi byarusigiye isomo rinini ku buryo rwiteguye kwakira abarugana barushakaho ubuhungiro cyangwa bashaka kurunyuramo bajya ahandi bashaka.

Yasoje yifuriza buri wese gukomeza kuryoherwa n’amafunguro ndetse n’ibyo kunywa byari byateganyijwe muri uku gusangira. Iki gikorwa kandi cyasusurukijwe n’umuziki w’abanyeshuri bo ku Nyundo baririmbye indirimbo ziganjemo iza Kinyarwanda.

Umusangiza w'amagambo

Amafoto: Village Urugwiro






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND