Abasore n'inkumi bagize God’s Glory drama team yo mu itorero Assemble de Dieu mu Gastata batangiye umwaka bakora igitaramo cyo gushima Imana yabanye nabo no kuyiragiza umwaka mushya batangiye. Muri iki gitaramo bari kumwe n'umuhanzi Billy Jakes.
Igitaramo cya God’s Glory drama team cyabaye tariki 14/01/2018 kibera mu Gatsata ku itorero Assemble de Dieu. Umuvugabutumwa muri iki gitaramo yari Pastor Flory Nzabakira uyobora Zion Temple ku Gisozi. Ni igitaramo cyaranzwe n'ibihe bidasanzwe mu kuramya no guhimbaza Imana aho aba basore n'inkumi bakoresheje imbaraga zabo zose mu kubyinira Imana benshi bari muri iki gitaramo bakizihirwa mu buryo bukomeye.
Bahimbaje Imana bakoresheje ingingo yabaye
Saa kumi n'imwe z'umugoroba zirenzeho iminota icumi (5:10pm) ni bwo igitaramo cyatangiye, Worship team yo kuri Assemble de Dieu mu Gatsata ibanza kuri stage muri gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana, nyuma yayo hakurikiraho kwakira abashyitsi, gahunda yayobowe n'umukuru w'aba mama mu itorero rya Assemble de Dieu mu Gatsata
Nyuma yo kwakira abashyitsi, umuhanzi Billy Jakes kuri ubu ukunzwe cyane mu ndirimbo 'Haleluya' yahawe umwanya ajya kuri stage aririmba zimwe mu ndirimbo ze benshi bari muri iki gitaramo barafashwa cyane. Nyuma ya Billy Jakes ni bwo God’s Glory drama team yateguye iki gitaramo yagiye ku ruhimbi itangira ikina umukino ugaragaza amateka y'icyumba cyo hejuru.
Bakinnye umukino wibutsa abantu kujya mu cyumba cyo hejuru
Muri uyu mukino, God’s Glory drama team bagaragaje ko icyumba cyo hejuru cyahereye mu iseserano rya kera ndetse bagaragaje umumaro w'icyumba cyo hejuru mu buzima bwa none basobanurira abantu ko mu cyumba cyo hejuru ari ahantu umuntu ajya agatindana n'Imana. Benshi mu bari muri iki gitaramo bashimishijwe cyane n'umukino wakinwe na God’s Glory drama team ndetse bafashwa na none n'umuhanzi Billy Jakes na Pastor Floribert Nzabakira wigishije ijambo ry'Imana akitsa cyane k'Ugushaka imbaraga z'Imana.
Pastor Flory ni we wigishije ijambo ry'Imana
Rutikanga Arsene perezida wa God’s Glory drama team yabwiye Inyarwanda.com ko intego y'igitaramo yari uguhamagarira abantu gusubira mu cyumba cyo hejuru bagatindana n'Imana kuko ari bwo babasha guhinduka uko Imana ishaka. Yagize ati: "Intego yari ukugira ngo basubire mu cyumba cyo hejuru bongere batindane n'Imana kuko uwatindanye n'Imana ntavayo uko yinjiye ahubwo avamo yahindutse".
Twabibutsa ko God’s Glory drama team bakora igitaramo nk'iki buri mu ntangiriro z'umwaka mu rwego rwo gutangira umwaka bashima Imana banayirangiza umwaka mushya baba batangiye. Tariki 8 Mutarama 2017 ni bwo baherukaga gukora igitaramo nk'iki kikaba cyararanzwe no kubyinira Imana bakoresheje ingingo zabo benshi bagahembuka imitima.
REBA ANDI MAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE MU GITARAMO BAKOZE EJOBUNDI
Yafashijwe cyane
Billy Jakes yaririmbye mu gitaramo cya God's Glory drama team
Pastor Flory wa Zion Temple Gisozi ni we wigishije ijambo ry'Imana
God's Glory drama team basabiwe umugisha n'abakozi b'Imana mu isengesho ryayobowe na Pastor Kabandana Claver
AMAFOTO: God's Glory drama team
TANGA IGITECYEREZO