RFL
Kigali

Gatsata: God’s Glory drama team bakoze igitaramo gitangira umwaka basaba abantu gusubira mu cyumba cyo hejuru-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/01/2018 19:50
2


Abasore n'inkumi bagize God’s Glory drama team yo mu itorero Assemble de Dieu mu Gastata batangiye umwaka bakora igitaramo cyo gushima Imana yabanye nabo no kuyiragiza umwaka mushya batangiye. Muri iki gitaramo bari kumwe n'umuhanzi Billy Jakes.



Igitaramo cya God’s Glory drama team cyabaye tariki 14/01/2018 kibera mu Gatsata ku itorero Assemble de Dieu. Umuvugabutumwa muri iki gitaramo yari Pastor Flory Nzabakira uyobora Zion Temple ku Gisozi. Ni igitaramo cyaranzwe n'ibihe bidasanzwe mu kuramya no guhimbaza Imana aho aba basore n'inkumi bakoresheje imbaraga zabo zose mu kubyinira Imana benshi bari muri iki gitaramo bakizihirwa mu buryo bukomeye. 

God's Glory drama team

Bahimbaje Imana bakoresheje ingingo yabaye

Saa kumi n'imwe z'umugoroba zirenzeho iminota icumi (5:10pm) ni bwo igitaramo cyatangiye, Worship team yo kuri Assemble de Dieu mu Gatsata ibanza kuri stage muri gahunda yo kuramya no guhimbaza Imana, nyuma yayo hakurikiraho kwakira abashyitsi, gahunda yayobowe n'umukuru w'aba mama mu itorero rya Assemble de Dieu mu Gatsata

Nyuma yo kwakira abashyitsi, umuhanzi Billy Jakes kuri ubu ukunzwe cyane mu ndirimbo 'Haleluya' yahawe umwanya ajya kuri stage aririmba zimwe mu ndirimbo ze benshi bari muri iki gitaramo barafashwa cyane. Nyuma ya Billy Jakes ni bwo God’s Glory drama team yateguye iki gitaramo yagiye ku ruhimbi itangira ikina umukino ugaragaza amateka y'icyumba cyo hejuru.

God's Glory drama team

Bakinnye umukino wibutsa abantu kujya mu cyumba cyo hejuru

Muri uyu mukino, God’s Glory drama team bagaragaje ko icyumba cyo hejuru cyahereye mu iseserano rya kera ndetse bagaragaje umumaro w'icyumba cyo hejuru mu buzima bwa none basobanurira abantu ko mu cyumba cyo hejuru ari ahantu umuntu ajya agatindana n'Imana. Benshi mu bari muri iki gitaramo bashimishijwe cyane n'umukino wakinwe na God’s Glory drama team ndetse bafashwa na none n'umuhanzi Billy Jakes na Pastor Floribert Nzabakira wigishije ijambo ry'Imana akitsa cyane k'Ugushaka imbaraga z'Imana. 

God's Glory drama team

Pastor Flory ni we wigishije ijambo ry'Imana

Rutikanga Arsene perezida wa God’s Glory drama team yabwiye Inyarwanda.com ko intego y'igitaramo yari uguhamagarira abantu gusubira mu cyumba cyo hejuru bagatindana n'Imana kuko ari bwo babasha guhinduka uko Imana ishaka. Yagize ati: "Intego yari ukugira ngo basubire mu cyumba cyo hejuru bongere batindane n'Imana kuko uwatindanye n'Imana ntavayo uko yinjiye ahubwo avamo yahindutse". 

Twabibutsa ko God’s Glory drama team bakora igitaramo nk'iki buri mu ntangiriro z'umwaka mu rwego rwo gutangira umwaka bashima Imana banayirangiza umwaka mushya baba batangiye. Tariki 8 Mutarama 2017 ni bwo baherukaga gukora igitaramo nk'iki kikaba cyararanzwe no kubyinira Imana bakoresheje ingingo zabo benshi bagahembuka imitima. 

REBA ANDI MAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE MU GITARAMO BAKOZE EJOBUNDI

God's Glory drama teamGod's Glory drama teamGod's Glory drama team

God's Glory drama team

Yafashijwe cyane

God's Glory drama teamGod's Glory drama teamGod's Glory drama teamGod's Glory drama team

Billy Jakes yaririmbye mu gitaramo cya God's Glory drama team

God's Glory drama teamGod's Glory drama teamGod's Glory drama teamGod's Glory drama teamGod's Glory drama teamGod's Glory drama team

Pastor Flory wa Zion Temple Gisozi ni we wigishije ijambo ry'Imana

God's Glory drama team

God's Glory drama team basabiwe umugisha n'abakozi b'Imana mu isengesho ryayobowe na Pastor Kabandana Claver

AMAFOTO: God's Glory drama team 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Muragizi Bonfils 6 years ago
    Kabisa abo bana baduhesheje umugisha pe! Let the anointing flow on them( keep burning GGDT)
  • Kwizera esther6 years ago
    God's glory drama team Imana ibahe umugisha kandi ibagure kuko twahawe umugisha nawe.





Inyarwanda BACKGROUND