RFL
Kigali

Israel Mbonyi yasohoye indirimbo nshya 'Indahiro' yakoranye na Aime Uwimana-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/01/2018 17:17
1


Israel Mbonyi yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yakoranye na Aime Uwimana bakunze kwita Bishop umwe mu bafatirwaho icyitegererezo na benshi mu muziki wa Gospel. Ni indirimbo bise 'Indahiro' ikaba yagiye hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 16/1/2018.



UMVA HANO 'INDAHIRO' YA ISRAEL MBONYI FT AIME UWIMANA

Iyi ndirimbo 'Indahiro' ni imwe mu ndirimbo esheshatu ziri kuri Album ya kabiri ya Israel Mbonyi yitwa Intashyo aherutse kumurika mu gitaramo yakoze mu mpera z'umwaka ushize tariki 10/12/2017, igitaramo kitabiriwe n'abantu ibihumbi aho Israel Mbonyi yari kumwe n'abandi bahanzi bakunzwe muri Gospel ari bo; Patient Bizimana, Dudu T Niyukuri na Aime Uwimana. 

Israel Mbonyi yashyize hanze na none indi indirimbo nshya yise 'Ibihe' yikoranye ku giti cye. Izi ndirimbo zombi zije zikurikira izindi enyi ziri kuri album ye nshya 'Intashyo' ari zo; Sinzibagirwa, Hari ubuzima, Ku marembo y'ijuru na Intashyo. Israel Mbonyi yamuritse album ye ya kabiri nyuma y'iya mbere yamuritse muri 2015 yitwa 'Uri number' iriho indirimbo zahembuye imitima ya benshi. 

UMVA HANO 'IBIHE' INDI NDIRIMBO NSHYA YA ISRAEL MBONYI

Aime Uwimana ni umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri Gospel

UMVA HANO 'INDAHIRO' YA ISRAEL MBONYI FT AIME UWIMANA

Israel Mbonyi mu gitaramo yamurikiyemo album ye ya kabiri

UMVA HANO 'INDAHIRO' YA ISRAEL MBONYI FT AIME UWIMANA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Patrickiyandemye6 years ago
    Imana igushoboze muby'ukora byose tukur inyuma





Inyarwanda BACKGROUND