RFL
Kigali

Ni iki wakora ngo ufate neza uruhu rwawe mu gihe urwaye Diabete?

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:16/01/2018 14:15
0


Ubusanzwe mu gihe umuntu arwaye indwara ya diabete cyangwa igisukari iba yatewe nuko urwagashya ruba rudakora neza, bigatuma imisemburo ishinzwe kuringaniza isukari mu mubiri idakora neza, bityo ubuzima bwawe bukarushaho kujya mu kaga



Hari ibintu by’ingenzi reo umuntu urwaye diabete ashobora gukorera uruhu rwe ubuzim bwe bukagenda neza nkuko ubushakashatsi bwabigaragaje aho buvuga ko bwasanze abarwayi ba diabete bakunze guhura n’ibibazo by’uruhu bitewe n’imiterere yabo.

Bitewe n’uko iyo uyu murwayi atitaye ku ruhu rwe neza rushobora kwangirika ku buryo bukomeye aha hari zimwe mu nama zagufasha kwita ku ruhu rwawe bikagufasha kugira ubuzima bwiza.

Muri izo nama harimo: Kugenzura ibirenge byawe kuko hari ubwo bishobora kubyimba bikaba intandaro yo kwandura n’izindi ndwara. Kutarya ibiryo bikorerwa mu nganda cyane bitewe n’uko bishobora kugutera aingaruka ku mubiri zirimo no gufuruta cyane'.

Kurya ibiryo bifite intungamubiri zuzuye neza ni ukuvuga birimo ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga n’ibirinda indwara, ibyo ukabifata buri munsi kugirango uruhu rwawe rudahura n’ingaruka zo kubura imwe mu ntungamubiri rukeneye.

Kunywa ibintu bitarimo isukari nyinshi kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko bigabanya isukari mu mubiri rwa ruhu rukagubwa neza. Gukaraba neza kandi nibura kabiri ku munsi hanyuma mbere yo kwisiga ukabanza ukumuka nexa kuko bitabaye ibyo waba uri gukururira uruhu rwawe mu kaga gakomeye.

Nkuko ubushakashatsi bubivuga, ngo iyo uramutse ukurikije izi nama neza ubasha kubaho igihe kinini kandi nta ngaruka z’indwara ya diabete zari zagaragara ku mubiri wawe nkuko bisanzwe bigendekera abatazi gufata neza uruhu rwabo.

Src: Medicalnewstoday






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND