RFL
Kigali

Haganiriwe uburyo abanyamakuru banoza uko bavuga ku nkuru z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina-AMAFOTO

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:16/01/2018 12:35
0


Ku itariki 12/01/2018 ni bwo inzego zitandukanye zirimo MIGEPROF, RGB, inzego za leta zitandukanye, abayobozi b’ibitangazamakuru n’abanditsi bakuru bahuriye mu mugoroba wo gusangira no kuganira, hagarukwa ku buryo abanyamakuru bo mu Rwanda banoza ubunyamwuga mu gutara no gutangaza inkuru zirebana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.



Uyu mugoroba wari wateguwe na Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango MIGEPROF yatumiye inzego zitandukanye za leta zifite aho zihurira n’ibikorwa by’iyi minisiteri ndetse n’abayobozi b’ibitangazamakuru kimwe n’abanditsi bakuru b’ibitangazamakuru.

MIGEPROF

Prof. Shyaka Anastase, umuyobozi wa RGB

Prof. Shyaka Anastase, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere RGB yashimye uburyo umunsi ku wundi inzego zikorana mu gukemura ibibazo, Ministiri w’iterambere ry’umuryango Nyirasafari Esperance akomeza nawe ashimira cyane cyane itangazamakuru mu ruhare rigira mu gushimangira ihame ry’uburinganire. Yagize ati “Twumva ibyo muvuga n’ibyo mwandika, bitugaragariza ko urugendo rukiri rurerure, iyo ugendeye ku nkuru mutangaza”

MIGEPROF

Nyakubahwa minisitiri w'uburinganire n'iterambere ry'umuryango Nyirasafari Esperance

Yakomeje asobanura ko abantu bagomba kumva ko uburinganire atari uguhangana hagati y’umugabo n’umugore, ko ahubwo ihame ry’uburinganire rishingiye ku kuba abantu bose bangana imbere y’amategeko, igituma umugore ari we uvugwa cyane bikaba bishingiye ku mateka yari yaramusigaje inyuma mu buryo butandukanye bigakurikirana abantu kugeza no mu myumvire no mu mitekerereze. Yanagarutse ku kuba muri gahunda ya He for She, perezida wa repubulika Paul Kagame yarahize kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

MIGEPROF

Abatumirwa baganiriye ku itara n'itangazwa ry'amakuru yerekeranye n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Habayeho ikiganiro kandi hagati y’abatumirwa munzego zitandukanye bavuga ku buryo hari aho itangazamakuru rigifite intege nke, cyane cyane mu gutara no gutangaza amakuru ashingiye ku ihohoterwas rishingiye ku gitsina mu buryo bwa kinyamwuga cyangwa se butagirsa ingaruka ku bahuye n’ibibazo by’ihohoterwa. Abanyamakuru batandukanye bari bitabiriye iki kiganiro nabo bagaragaje imbogamizi ziba mu gutara aya makuru ndetse batanga umuti ushoboka kugira ngo ibi bibazo birusheho gukemuka bavuganire rubanda mu buryo bwiza.

MIGEPROF

CP Theos Badege yavuze ko itangazamakuru rifasha polisi

CP Theos Badege, umuvugizi wa polisi y’u Rwanda nawe yashimangiye ko abanyamakuru bakora akazi keza mu gukumira ibyaha cyangwa mu kugira uruhare mu gusobanurira abaturage gahunda zitandukanye z’umutekano. Yashimangiye ko ibyaha by’ihohoterwa bigomba kurandurwa kandi n’ubundi abanyamakuru bakabigiramo uruhare runini.

MIGEPROF

Umutoni Gatsinzi Nadine, umunyamabanga uhoraho muri MIGEPROF aha ikaze abashyitsi

MIGEPROF

Umusangiza w'amagambo mu kiganiro cyahuje abatumirwa

Amafoto: UDAHOGORA Vanessa Peace/ Inyarwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND