RFL
Kigali

Abavutse ari impanga bahuriye mu birori by’ubusabane bifurizanya umwaka mushya wa 2018-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/01/2018 11:52
6


Kuri uyu wa 14/1/2018 kuri Olympic Hotel iri i Remera mu mujyi wa Kigali habereye ibirori by'abavutse ari impanga. Ni ibirori byateguwe n'umuryango w’abavutse ari Impanga witwa “Rwanda Twins Family”.



Ibi birori byateguwe mu rwego rwo kwishimira ibyo izi mpanga zimaze kugeraho no gutegura ibikorwa by’imyaka itaha. Iki gikorwa cyo guhura kw’abavutse ni igikorwa ngarukamwana kikaba cyaratangiye mu mwaka wa 2012. Kugeza ubu mu Rwanda nta mubare w’impanga uramenyekana, gusa abamaze kwihuriza mu muryango “Rwanda Twins Family” bararenga 200.

Ibirori by'impanga byo muri uyu mwaka wa 2018, byitabiriwe n'abantu banyuranye bavutse ari impanga aho hari abavutse ari impanga za babiri ndetse haje n'abavutse ari impanga za batatu. Mu bandi bitabiriye ibi birori harimo na bamwe mu bayobozi mu nzego zitandukanye mu Rwanda barimo na Peacemaker Mbungiramihigo uyobora Inama Nkuru y'Itangazamakuru (MHC) waje muri ibi birori ari kumwe n'impanga ye.

Mu ijambo rye, Peacemaker Mbungiramihigo yavuze ko yishimiye cyane kuvuka kw'umuryango w'impanga “Rwanda Twins Family”, abizeza kuzakomeza gutanga inama n'inkunga kugira ngo bagere ku ntego bihaye. Peacemaker Mbungiramihigo yagize ati: "Nyewe na mugenzi wanjye twagize amahirwe yo kubona uyu muryango uvuka,  tuzakomeza dutange inama zacu n’inkunga yacu kugira ngo intengo tugere ku kerekezo twihaye, abari inyuma yacu tubarage urukundo , gukunda igihugu n’ubuyobozi bwiza Imana yaduhaye."

REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE MU BIRORI BY'IMPANGA

Mfurankunda Pravda na Peacemaker Mbungiramihigo

Peacemaker Mbungiramihigo (Iburyo) yari kumwe n'impanga ye


Abasore b'impanga bitabiriye ibi birori

Rwamasanzu Patrick umuyobozi wa Lucky Bet mu Rwanda iburyo Rwamasunzu Erci bari kumwe na Dusabe Florida na Dusabeyezu Flora

Abakobwa bambaye ibitenge ni Sandra Kanyarugano na Sandrine Kanyarugano bari kumwe na Gakuru Julias na Gato Steven

Abakobwa ni impanga n'abahungu ni impanga,......babiri babiri bifotoranyije barakundana

Liza Ineza na Rica InezaRwamasanzu Patrick  na  Rwamasunzu Erci na Gatsinzi Modeste na Gatsinzi Theoneste na Pascal Niyomuremyi na Pacifique Iyamuremye

Bishimiye cyane guhurira mu birori by'impanga

Bukuru Aline na Butoya Esperence bari kumwe n’impanga z’abahunguIgihozo Aliane na Gahozo Henriette

Uwatashye adafashe ifoto y'urwibutso yahombye cyane

iburyo ni Mutavu na mugenzi we nibo bari bashinzwe kwakira impanga zari zaje mu birori ariko bombi impanga zabo ntabwo zabashije kuza mu biroriMutaganda Steve na Mutaganda StephaneGato Kellen na Gakuru Kellen bari kumwe n’inshuti zabo nubwo bakiri bato b’impanga.Umubyeyi Naila na Umubyeyi Nadia baravukana , kandi barumuna babo nabo bavutse ari impanga ni Uwase fatina na Uwera farida n’umuryango umwe w’abana 4 bakurikirana b’impangaGato Kellen na Gakuru Kellen na Gakuru Julias na Gato StevenBarasa cyane ku buryo bigoranye kubatandukanya

Wari umunsi w'ibyishimo ku bavutse ari impanga

AMAFOTO: Evode Mugunga/Umuseke






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kamy6 years ago
    mbega byiza!!!!
  • kwizera aline6 years ago
    birane jeje cyaneeeeeeee
  • 6 years ago
    Nibyiza sana kabisa.
  • eric6 years ago
    nibyiza kbisa
  • samysky6 years ago
    Hhhhhhh God is amazing
  • Kibwa26 years ago
    Sha ibirori byo mu Rwanda biba bitangaje kabisa!? Wagira ngo bari munama, cg se bari kumva ivanjiri!!





Inyarwanda BACKGROUND