Ibi Minisitiri Uwacu Julienne yabigarutseho ubwo yasozaga gahunda y’Intore mu biruhuko yabaye kuri uyu wa Gatandatu kuri stade Amahoro. Iyi gahunda yari yitabiriwe n’abana batojwe ndetse n’ababyeyi babo.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iki gikorwa, Minisitiri Uwacu Julienne ukuriye Minisiteri y'Umuco na Siporo yibukije ababyeyi ko bagomba guha abana umwanya kuko ari bo Rwanda rw’ejo. Minisitiri kandi yabibukije ko igiti kigororwa kikiri gito bityo asaba ababyeyi bose kwiyibutsa inshingano zabo. Yagize ati:
Babyeyi dufite byinshi byo gukora ariko niduhe abana umwanya batazagira icyo batunenga bakavuga ko hari icyo twabimye, Umuryango nube ishingiro ry’Umuco kandi harangwe n’amahoro kuko abana nubwo twabigisha bingana iki, abana bareba ibikorwa kurusha amagambo.
Abana berekanye ibyo bize
Muri aba bana harimo n'intore
Minisitiri kandi yasabye abana n’urubyiruko ko bagomba kwitwara neza ku ishuri, ibyo bigiye muri gahunda y’Intore mu Biruhuko bakazabishyira mu bikorwa kandi bakabisangiza bagenzi babo batitabiriye iyi gahunda. Nkubito Godson wavuze mu ijambo ry’ababyeyi yashimiye MINISPOC n’abafatanyabikorwa kuri iyi gahunda.
Intore mu biruhuko ni gahunda yo gutoza abana n’urubyiruko mu gihe bari mu biruhuko mu rwego rwo kubatoza umuco n’ibindi byose byagirira akamaro mu buzima bwabo buzaza. Iyi gahunda ifite intego kandi yo kubigisha kwirinda ingeso mbi n’imico itari myiza yabata mu kaga igihe baba batari ku ishuri n’ahandi hose hatuma bishora mu bishuko.
Minisitiri Uwacu Julienne yari yitabiriye uyu muhango
Igikorwa cy'Intore mu biruhuko cyatangiye ku rwego rw'Igihugu ku itariki ya 25 Ugushyingo 2017, ibikorwa nyirizina bitangira ku itariki ya 27 Ugushyingo 2017 mu gihugu hose. Iki gikorwa cyasojwe kuri uyu wa gatandatu ku wa 13 Mutarama 2018.
TANGA IGITECYEREZO