RFL
Kigali

2018 tuzakorana indirimbo n'abahanzi bakomeye mu Rwanda no hanze-The Mafia Punishers

Yanditswe na: Editor
Taliki:12/01/2018 9:27
2


The Mafia Punishers ni itsinda rigizwe n'abasore batatu ari bo; Double Game, Big Man na Neym. Ni itsinda ryatangiye umuziki muri 2015. Muri uyu mwaka wa 2018 batangarije Inyarwanda.com imishinga bafite mu muziki.



The Mafia Punishers (abahannyi b'ibyihebe) mu muziki wabo bakoresha injyana zitandukanye. Indirimbo zabo nyinshi bazikorera muri Level 9 Records.  Intego yabo mu muziki, ni ukugera kure hashoboka bakarenga u Rwanda, bakaba abahanzi ku rwego mpuzamahanga. Kugeza ubu bamaze gukora indirimbo zirenga 12 harimo eshatu zifite amashusho ari zo; Ndaheza, Umulisa na Sinabaho. Mu ntangiriro z'uyu mwaka, The Mafia Punishers bashyize hanze indirimbo ebyiri ari zo: Umutoni na Inzozi.

REBA HANO AMASHUSHO YA 'SINABAHO' YA THE MAFIA PUNISHERS' 

Ubwo bazanaga indirimbo zabo nshya ku Inyarwanda.com, The Mafia Punishers batangaje ko uyu mwaka wa 2018 bafite imishinga itandukanye harimo gukora indirimbo nshya by'akarusho bakaba bateganya kuzikorana na bamwe mu bahanzi bakomeye mu Rwanda byabakundira bakanakorana n'abo hanze y'u Rwanda. Twagirumukiza Jean d'Amour uzwi nka Double Game mu muziki, akaba umwe mu bagize itsinda The Mafia Punishers (abahannyi b'ibyihebe) yagize ati:

Dufite imishinga myinshi twitegura gukora muri uyu mwaka, tuzakorana indirimbo n'amazina akomeye hano mu Rwanda no hanze yarwo, turateganya gukora video nyinshi duhereye ku ndirimbo nshya 'Umutoni' tumaze iminsi dushyize hanze twakoranye na G Bruce, tuzanakomeza n'izindi nka Inzozi nayo iherutse kujya hanze n'izindi nyinshi. Tuzagenda dukora ibitaramo bitandukanye mu rwego rwo kugira ngo duhure n'abafana bacu. 

Yakomeje avuga ko nubwo bafite imishinga inyuranye mu muziki, ngo nta mujyanama bafite 'manager' bityo uwaba yifuza gukorana nabo nka manager, ngo amarembo arakinguye. Yagize ati: "Ku bijyanye na management, nta manager dufite uwakumva yabibasha amarembo arakinguye, turashimira abafana bakomeje kutuba hafi kuko ibyo dukora byose ni bo. Turashimira producer wacu Jimy uduhora hafi kandi turashimira Makonikoshwa nk'umuntu uduha inama za muzika mu buzima bwa buri munsi."

UMVA HANO 'UMUTONI' YA THE MAFIA PUNISHERS FT G BRUCE


UMVA HANO 'INZOZI' YA THE MAFIA PUNISHERS 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Assoumani Twahirwa6 years ago
    Mu by'ukuri umuziki wo mu Rwanda mvuze ko uri ku rwego rushimishije sinaba mbeshye. Gusa sinabura kuvuga ko hari amazina dufite muri iki gihugu akomeye, ariko wareba ibikorwa bikabura. Basore, mukomereze aho kandi muri munzira nziza. Ariko muzibuke gushimira ababahora hafi ntimuzabe nk'abandi bose. U Rwanda rukeneye abahanzi bafite intumbero nkamwe. Mwaguke mubikorwa no mumitekerereze.
  • Nyandwi Venuste Witumba5 years ago
    Basore Nimutwereke Ibikorwa Natwe Tubashyigikire Nimuzacike Intenge Bizakunda Mukomere Tubarinyuma





Inyarwanda BACKGROUND