RFL
Kigali

Ruremesha Emmanuel yashimishijwe no gutsindwa na Police FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:11/01/2018 14:44
0


Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Mutarama 2018 ni bwo ikipe ya Police FC yatsindaga Etincelles FC igitego 1-0 mu mukino wa gishuti wakinwe iminota 60’. Igitego cyatsinzwe na Nizeyimana Mirafa ku munota wa 47’. Ruremesha Emmanuel utoza Etincelles Fc avuga ko yashimishijwe nuko umukino wagenze kuko ngo batawiteguye neza.



Aganira n’abanyamakuru, Ruremesha yatangiye agira ati “Ni umukino…Njyewe ku bwanjye uretse ko wenda dutsinzwe ariko njye uranshimishije kubera ko ibyo batanze numvaga ko bitashoboka. Urumva wari umunsi wa kabiri dukora imyitozo, urebye ni nkaho ari umunsi umwe kuko uwa mbere twakoze ntabwo byari byiza cyane. Hari abakinnyi benshi bari bataraza n’abakinnyi twaburaga. Nibaza ko nidukomeza gukora imyitozo bizagenda biza”.

Muri gahunda y’igura n’igurisha, Etincelles FC bari bazanye Murutabose Hemedy , rutahizamu bakuye mu gihugu cy’u Burundi bagira ngo barebe ko yazaziba icyuho cya Kambale Salita Gentil ariko ntiyagira byinshi akora kuko ngo ataramenyera ikipe.

“Twari twagerageje kureba undi rutahizamu twashyiramo kugira ngo turebe ko hari icyo yafasha mu kuzibiba icyuho cya Gentil (Kambale Salita) ariko urumva ntabwo aramenyerana n’ikipe gusa urabona ko afite ibyiza yakora. Gusa turacyashakisha n’abandi ku buryo twazaziba icyuho cya Gentil. Ntabwo ari bibi cyane kuko twanahushije uburyo nka bubiri cyangwa butatu”. Ruremesha Emmanuel.

Murutabose Hemedy (Imbere) rutahizamu mushya wa Etincelles FC

Murutabose Hemedy (Imbere) rutahizamu mushya wa Etincelles FC

Gusa Ruremesha yashoje avuga ko mu gihe babona bikomeje kugorana kuba babona rutahizamu utyaye cyane, bazahitamo kugumana abo bafite kuko ngo yizera ko bizagenda biza gahoro gahoro.

 Etincelles FC ubwo bari bateze amatwi iama z'abayobozi mu kurwanya ibiyobyabwenge

Etincelles FC ubwo bari bateze amatwi inama z'abayobozi mu kurwanya ibiyobyabwenge

Songa Isaie hagati ya Nsengiyumva Irshad (iburyo) na Jean Bosco Akayezu (ibumoso) wahoze muri Police FC

Songa Isaie hagati ya Nsengiyumva Irshad (iburyo) na Jean Bosco Akayezu (ibumoso) wahoze muri Police FC

Habimana Hussein  20 myuagriro wa Police FC yakinnye hagati mu kibuga

Habimana Hussein  20 myugariro wa Police FC yakinnye hagati mu kibuga

Gikamba Ismael usanzwe ari kapiteni wa Etincelles FC ntiyakinnye kubera uburwayi ahubwo yafashaga abatoza

Gikamba Ismael usanzwe ari kapiteni wa Etincelles FC ntiyakinnye kubera uburwayi ahubwo yafashaga abatoza

Mbonyingabo Regis abuza inzira Nsengiyumva Moustapha

Mbonyingabo Regis abuza inzira Nsengiyumva Moustapha






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND