RFL
Kigali

Umuraperi Double N Original yahuje imbaraga na Puff G bakorana indirimbo 'Nsezeranya'-YUMVE

Yanditswe na: Editor
Taliki:11/01/2018 10:10
1


Umuraperi Double N Original yashyize hanze indirimbo yakoranye na Puff G. Iyi ndirimbo ye nshya igiye hanze ikurikira 'Dance for me' yakoranye na Mr Kagame na Puff G.



Double N Orginal yabwiye Inyarwanda.com amaze gukora indirimbo zigera ku 8, gusa ngo iziri hanze ni enye harimo 'Nsezeranya' yakoranye na Puff G, 'Dance for me' yakoranye na Mr Kagame hamwe na Puff G, 'Kantengwa' yasubiranyemo na Mavenjye Sudi n'indi yitwa 'Ninde uzaba umwami' ye bwite. 

UMVA HANO 'NSEZERANYA' YA DOUBLE N FT PUFF G

Double N Orginal yatangiye umuziki muri 2012 ubwo yari arangije amashuri yisumbuye. Kur ubu abarinzwa muri Label yitwa GMC Records akaba ari studio yavukiye kwa Gisimba ikaba ibarizwa i Nyamirambo munsi yo kwa Gisimba. Kuri ubu ari gukorana n'aba producer babiri umwe ni mushya yitwa Jeanvajean undi ni uwakera witwa Dj Lil Rudoviko ari nawe wakoze indirimbo y'umuhanzi Alto yitwa 'Birandenga' igakorerwa muri GMC Records ikishimirwa n'abatari bacye.

Double N

Umuhanzi Double N

Double N Orginal ukora injyana ya Hiphop na Afrobeat abajijwe na Inyarwanda.com imishinga afite mu muziki by'umwihariko muri uyu mwaka wa 2018, yagize ati: "Ndi gutegura gushyira mixtape yanjye hanze muri uyu mwaka kandi ndifuza no gukomeza umuziki wanjye kugeza ugeze no hanze y'igihugu. Sindirimba Hiphop gusa nkora na Afrobeat."

UMVA HANO 'NSEZERANYA' YA DOUBLE N FT PUFF G







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mugiraneza bonheur6 years ago
    @double n olginal turakwemera sana indirimo zawe no hanze yigihugu turazumva never give up guy





Inyarwanda BACKGROUND