RFL
Kigali

Benshi barakajwe n’uburyo itangazamakuru ryahangayikiye Oprah Winfrey mu mpanuka y’ibyondo yahitanye 13

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:10/01/2018 15:40
0


Mu mujyi wa California ahitwa Montecito hatuye ibyamamare bitandukanye birimo na Oprah Winfrey uhafite urugo rufite agaciro ka miliyoni 50 z’amadolari, habaye impanuka ikomeye y’ibyondo yahitanye abantu bagera kuri 13, benshi barakazwa n’uburyo itangazamakuru ryivugiraga Oprah.



Nyuma y’uko haguye imvura nyinshi yuzuyemo imiyaga yangije byinshi mu bikorwa remezo muri California, ubu noneho ibyindo ni byo byibasiye aka gace aho habaye ibimeze nk’inkangu byamanuye ibyondo byinshi cyane bikuzura mu mazu y’abantu, mu mihanda ku buryo byari bigoye kuhikura bamwe bagatabarwa na kajugujugu.

At least 25 people were injured in the mudslides and others were unaccounted for as of Tuesday. Pictured above, emergency personnel rescued a young woman from a collapsed house in Montecito

Ibyondo byahitanye abantu

Santa Barbara County Firefighters work amid flood waters and debris flow during heavy rains in Montecito, California, on Tuesday

Ibyondo Byahubutse mu misozi byuzura muri rubanda

Ibi byondo byagiye birengera bamwe bigahitana ubuzima bwabo, abamaze kwemezwa bahitanywe nabyo ni 13. Mu nkuru zanditswe, hibandwaga cyane kuri Oprah Winfrey ufite inzu y’agaciro ka miliyoni 50 z’amadolari muri aka gace, abasomyi bakaba barakazwaga n’uburyo hahangayikiwe uyu muherwe utagize ikibazo na kimwe, dore ko uru rugo ari rumwe mu ngo 6 afite hirya no hino muri Amerika.

Heavy rains overnight combined with large areas burned by the Thomas Fire combined for flash flooding and mudslide risk. Pictured above, a debris cluttered street in Montecito

Firefighters rescue a 14-year-old girl who was trapped for hours inside a destroyed home in Montecito on Tuesday. Rescue crews worked for six hours using the jaws of life and other tools to free her from the mangled wreckage, but she walked away

US 101 was completely impassable at the Olive Mill Road overpass after it flooded with runoff water from Montecito Creek. The critical coastal highway has been completely shut down for 30 miles between Ventura and Santa Barbara

Bamwe bagize bati “Oprah nta n’ibyondo byamugeze ku birenge, ikindi kandi afite ubwishingizi bw’iyo nzu ku buryo bazamwishyura, mwirengagije rubanda rugufi rwahasize ubuzima, abo batagira aho bahungira ibyo biza nibo mwagakwiye kuvuganira ariko muri kutubwira inzu ya Oprah”. Undi yagize ati “Iki ni ikimenyetso cy’uko ayoboye Amerika yagwirwa n’akaga.”

Oprah Winfrey yavuze ijambo muri Golden Globes ryatumye benshi bamuha ikizere cyo kuba yayobora Amerika muri 2020

Ibi bije mu gihe Oprah Winfrey yavuze ijambo ku bijyanye n’ihohoterwa rikorerwa abagore mu birori bya Golden Globes benshi bakanyurwa ndetse bakemeza ko akwiye kuba perezida wa Amerika muri 2020. Ibi ariko Donald Trump yavuze ko atabyizera ngo kuko Oprah Winfrey ari umuntu azi neza, bityo ngo n’iyo bahanganira umwanya wa perezida yamutsinda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND