RFL
Kigali

Nyuma yo gukora ubukwe Ama G The Black amaze iminsi arembeye iwe

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/01/2018 10:03
4


Tariki 24 Ukuboza 2017 ni bwo Ama G The Black yakoze ubukwe na Uwase Liliane, nyuma y’ubukwe uyu muhanzi yongeye kugaragara tariki 1 Mutarama 2018 mu gitaramo cya East African Party gusa nyuma y’iki gitaramo ntawongeye kumuca iryera. Kuri ubu byatahuwe ko yari amaze iminsi arembeye iwe mu rugo.



Mu kiganiro kigufi yahaye Inyarwanda.com Ama G The Black utangiye gutora akabaraga yabwiye umunyamakuru ko amaze iminsi isaga hafi itanu arembye bikomeye arwaye indwara ya Typhoid, uyu muhanzi uzwi cyane mu njyana ya Hip Hop yagize ati”Nari ndwaye maze iminsi nararembye, ubu ni bwo ntangiye gutora akabaraga ariko byari bikomeye mu minsi ishize.”

Ama G The BlackAma G The Black mu bukwe bwe mu Ukuboza 2017

Ama G The Black ni umwe mu baraperi bakomeye mu Rwanda, uyu akaba aherutse kurushingana na Liliane Uwase nyuma yo gutandukana na Rosine babanaga baranabyaranye umwana wabo w’imfura.  Ama G avuga ko kuri ubu amaze koroherwa ndetse yongeye kubura ibya muzika cyane ko ngo 2018 asanga ari umwaka agomba gukoramo byinshi muri muzika.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jojo6 years ago
    Erega typhoide yandurira mukurya mukumwa ibintu bidafite isuku nyabuneka mwirinde kumwa izonzarwa nimisururu muducuma
  • anet6 years ago
    JOJO ntibavuga kumwa BAVUGA kunnywa, wihanganire kugukosora
  • Fofo niyigeba6 years ago
    Ubwo se wowe umukosoye iki koko? Kunnywa? Ni nyw!!
  • Steven6 years ago
    Niko bimera iyo umaze iminsi myinshi utera akabariro byahatari nyuma y'ukwezi cg se iminsi twenty





Inyarwanda BACKGROUND