RFL
Kigali

"Kuvugana n’abakinnyi nta mafaranga ufite ntacyo bimaze"CASSA MBUNGO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:10/01/2018 8:34
0


Cassa Mbungo Andre umutoza wa Kiyovu Sport avuga ko muri iki gihe amakipe afite ikibazo cyo kongera ingufu mu rutonde rw’abakinnyi bafite biba ari ikintu cya ngombwa ariko ku ruhande rwa Kiyovu ngo ntacyo byaba bimaze kuko ngo nta mikoro ahari yo kurambagiza abakinnyi bashya.



Ni nyuma yo kuba iyi kipe iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 20 itangiriye imyitozo kuri uyu wa Mbere tariki 8 Mutarama 2018 irimo Moussa Habimana umukinnyi wigeze gukinira Police FC mu myaka ishize, Cassa akavuga ko amufata nk’umuhungu we kuko yanamutoje bityo ko we ibiganiro biri kugenda neza.

Gusa agaruka ku kuba ikipe yakwihambira ku bakinnyi bahenze nta mafaranga ifite, Cassa Mbungo yabwiye abanyamakuru ko atabikora mu gihe azi neza ko nta mafaranga ahari yo kubagura. Mu magambo ye yatangiye agira ati” “Moussa (Habimana) mubonye hano ni umuhungu wanjye twabanye muri Police FC hari ibiganiro byiza twagiranye kandi ni umukinnyi nzi ubushobozi bwe. Nigenda neza tuzagumana hano muri Kiyovu sports”.

Cassa Mbungo akomeza avuga ko mu gihe amafaranga yo kugura abakinnyi bifuza yaba akomeje kuba iyanga, bazahitamo kugumana umubare w’abo bafite. “Hari n’abandi twavuganye ntibyabura ariko icyangombwa cya mbere ni uburyo cyangwa se amafaranga kuko utayafite ntacyo byaba bimaze. Nitutayabona tuzagumana abo dufite tubahe ibyo tubagomba ku gihe kandi n’igihe kibura ngo isoko rifungwe urabona ko atari kinini biradusaba kubyitaho muri iyi minsi.” Cassa Mbungo

Mu mikino icumi (10) ya shampiyona imaze gukinwa, Kiyovu Sport iri ku mwanya wa mbere n’amanota 20 imbere ya AS Kigali iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 18.

Sebanani Emmanuel Crespo kuri ubu ni umukinnyi wa Kiyovu Sport

Sebanani Emmanuel Crespo we nyuma yo kwitwara nabi hanze y'ikibuga ntawamubara muri Kiyovu Sport

Habimana Mussa yagarutse mu Rwanda nyuma y'igihe

Cassa Mbungo avuga ko Habimana Moussa amufata nk'umuhungu we (Photo/Ruhagoyacu) 

Kiyovu Sport mu myitozo ya mbere

Imyitozo irakomeza intego ni ukutarekura umwanya wa mbere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND