RFL
Kigali

Danny Usengimana yageze mu Rwanda anagira icyo avuga ku Mavubi azakina CHAN 2018

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:9/01/2018 12:55
0


Danny Usengimana rutahizamu w’umunyarwanda ukinira Singida United mu cyiciro cya mbere muri Tanzania, yagarutse mu Rwanda nyuma yo kugira ikibazo cy’imvune ku kaboko k’iburyo. Usengimana avuga ko abataha izamu b’Amavubi bagomba kwigirira icyizere cyo gutera mu izamu kuko ngo ni ho ibitego biva.



Danny Usengimana ugifite iminsi itari munsi ya 18 akirwaye, yabwiye abanyamakuru ko kuri ubu igisabwa ari uko abakinnyi b’Amavubi bagomba kumva ko aribo batoranyijwe kugira ngo bahagararire igihugu bityo n’abataha izamu bakajya barwana no gutera mu izamu kenshi kuko ngo ni byo bitanga amahirwe y’igitego. Danny Usengimana

Abakinnyi b’u Rwanda bagiye gukina CHAN ni abakinnyi beza, ni abakinnyi batoranyijwe mu bandi bakinnyi bari muri iyi shampiyona yo mu Rwanda. Njyewe ndabizi ko bazabikora, bazabikora kuko iby’umupira burya byose birashoboka. Kugira ngo umenyere gutsinda ni ukubanza kubyiyumvamo, ukajya ugerageza kubikora kenshi.

Danny Usengimana aganira n'abanyamakuru ku kibuga cya Kicukiro

Danny Usengimana aganira n'abanyamakuru ku kibuga cya Kicukiro aho Police FC yakoreraga imyitozo

Uyu musore w’imyaka 22 avuga ko abataha izamu Antoine Hey John Paul yatwaye atari babi ahubwo ko mu gihe bazaba bagerageje gushaka inzira zose babona uko batera imipira igana mu izamu byaba ari amahirwe meza atanga igitego cyaba kimwe cyangwa birenzeho.

 Neza Anderson (Ibumoso) na Danny Usengimana (iburyo)

Neza Anderson (Ibumoso) na Danny Usengimana (iburyo)

Danny Usengimana na Nizeyimana Mirafa

Danny Usengimana na Nizeyimana Mirafa 4

Danny Usengimana na Ishimwe Issa Zappy nawe urwaye

Danny Usengimana na Ishimwe Issa Zappy nawe urwaye 

Danny Usengimana na Patrick Umwungeri

Danny Usengimana na Patrick Umwungeri

Police FC mu myitozo ya nyuma bitegura Etincelles FC kuri uyu wa Gatatu

Police FC mu myitozo ya nyuma bitegura Etincelles FC kuri uyu wa Gatatu

Police FC irahaguruka i KIgali kuri uyu wa Gatatu saa Moya z'igitondo (07h00')

Police FC irahaguruka i Kigali kuri uyu wa Gatatu saa Moya z'igitondo (07h00')

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND