Nyuma yo gukina na Namibia bakanganya igitego 1-1 ku Cyumweru bakanakora imyitozo kuri uyu wa Mbere tariki 8 Mutarama 2018, Amavubi berekanye nimero (Shirt-Number) buri mukinnyi azaba akoresha mu mikino ya CHAN 2018 izatangira kuwa 13 Mutarama kugeza kuwa 4 Gashyantare 2018.
Nyuma y’ibi, u Rwanda ruzakina na Algeria kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Mutarama 2018 ku kibuga cya Stade Olympique d’El Manzeh saa munani n’igice z’i Tunis (14h30’) bizaba ari saa cyenda n’igice ku masaha y’i Kigali (15h30’).
Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa FERWAFA, imyitozo yo kuri uyu wa Mbere yaranzwe no kunanura imitsi no kwirambura ku bakinnyi bakinnye na Namibia ndetse no kwimenyereza umupira ku bakinnyi bari basigaye batakoreshejwe cyane muri uyu mukino.
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Mutarama 2018, Amavubi arakomeza imyitozo ku kibuga cya El Mouradi kiri i Sousse (Tunisia) mbere yo kuhava bagana i Tunis aho bagomba kumara ijoro mbere yo gukina na Algeria.
Umukino wa gishuti u Rwanda ruzaba rukina na Algeria uzaba ari umukino wa nyuma w’imyiteguro Antoine Hey John Paul yari afite muri gahunda. Nyuma y’uyu mukino, Amavubi azafata urugendo kuwa Kane bagana i Tangier aho itsinda C rizakinira , umujyi bazageramo baciye mu mujyi wa Cassablanca.
Dore nimero ziaranga abakinnyi b’Amavubi:
1.Ndayishimiye Eric Bakame (C,GK, 1)
2. Nzarora Marcel (GK, 18)
3.Kimenyi Yves (GK, 23)
4.Eric Rutanga 20
5.Manishimwe Djabel 2
6.Iradukunda Eric 14
7.Bizimana Djihad 4
8.Ndayishimiye Celestin 3
9.Nshuti Dominique Savio 11
10.Usengimana Faustin 15
11.Nshimiyimana Imran 5
12.Rugwiro Herve 16
13.Ombolenga Fitina 13
14.Mubumbyi Bernabe 21
15.Mukunzi Yannick 6
16.Mbogo Ali 9
17.Niyonzima Ally 8
18.Kayumba Soter 22
19.Biramahire Abeddy 7
20.Hakizimana Muhadjili 10
21.Manzi Thierry 17
22.Mico Justin 12
23.Nshuti Innocent 19
Abagize itsinda ry'abanyarwanda bari i Tunis bazanakomeza kuba hamwe i Tangier
Abatoza:
1.Head Coach/Umutoza mukuru: Antoine Hey John Paul 25
2.Assistant Coach/Umutoza Wungirije: Mashami Vincent 31
3.Goalkeepeer Coach/Umutoza w’abazamu: Higiro Thomas 34
-Team Doctor/Umuganga w’ikipe: Rutamu Patrick 32
-Team Manager/Ushinzwe ibikorwa by’ikipe: Emery Kamanzi 35
TANGA IGITECYEREZO