RFL
Kigali

CHAN 2018: Amavubi yaguye miswi na Namibia, Nshimiyimana Imran ahabwa umutuku

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:7/01/2018 20:28
0


Kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Mutarama 2018 ni bwo ikipe y’u Rwanda (Amavubi) yaguye miswi na Namibia banganya igitego 1-1 mu mukino wa gishuti utegura CHAN 2018 waberaga i Tunis muri Tunisia ku kibuga cya Jemmal stadium.



Nshuti Dominique Savio ni we wafunguye amazamu ku munota wa 45’ ku kazi kari gakozwe na Nshuti Innocent usanzwe akina ataha izamu yaba muri APR FC n’Amavubi.

Ku munota wa 57 ni bwo Namibia yishyuye igitego gitsinzwe na rutahizamu Itamunua Keimune winjiye mu kibuga asimbuye. Ni igitego cyatsinzwe bitewe n’ubwumvikane bucye bwabaye hagati y’abugarira b’Amavubi.

Ku munota wa 74’ ni bwo Nshimiyimana Imran yeretswe ikarita ya kabiri y’umuhondo bihita bibyara umutuku bityo asohoka mu kibuga dore ko yari na kapiteni w’ikipe Antoine Hey John Paul yari yitabaje.

Nshimiyimana Imran yahawe umutuku habura iminota 16' ngo umukino urangire

Nshimiyimana Imran yahawe umutuku habura iminota 16' ngo umukino urangire

Nshuti Innocent yaje kugira ikibazo ku munota wa 49’ asimburwa na Mukunzi Yannick mbere yuko Mico Justin asimbura Mubumbyi Bernabe bita Baloteli. Antoine Hey wari wahinduye abakinnyi bose babanjemo akina na Sudan yaje kongera gusimbuza, Manzi Thierry yaje kwinjira mu kibuga asimbura Hakizimana Muhadjili muri gahunda yo gukomeza ubwugarizi naho Biramahire Abeddy asimbura Nshuti Dominique Savio.

Kuwa Gatatu tariki 10 Mutarama 2018 u Rwanda ruzakina umukino wa nyuma wo kwitegura CHAN 2018 rwisobanura na Algeria. Nyuma yaho ni bwo ikipe izahaguruka i Tunisi muri Tunisia bagana i Tangier muri Maroc ahantu bazagera banyuze mu mujyi wa Cassablanca aho itsinda rya gatatu C bazakinira imikino y’amatsinda.

U Rwanda ruri mu itsinda rya gatatu- C hamwe na Libya, Nigeria na Guinée Equatoriale. Umukino warwo wa mbere ruzawukina tariki ya 15 Mutarama 2018 bahura na Nigeria.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Marcel Nzarora (GK, 18), Mbogo Ali 9, Herve. Rugwiro16, Fitina Omborenga 13, Ndayishimiye Celestin 3, Ally Niyonzima 8, Nshimiyimana Imran (C,5), Hakizimana  Muhadjiri 10, Nshuti Dominique Savio 11, Bernabe Mubumbyi 2 na Nshuti Innocent 19.

Dore uko gahunda isigaye iteye:

Kuwa Mbere tariki 8 Mutarama 2018: Imyitozo (10h00 na 16h00’) ku kibuga cya Hoteli ya El Mouradi

Kuwa Kabiri tariki 9 Mutarama 2018: Imyitozo ya saa yine (10h00’) bagahita bajya i Tunis muri Tunisia.

Kuwa Gatatu tariki 10 Mutarama 2018: Rwanda vs Algeria (Tunis, 15h00’)

Kuwa Kane tariki 11 Mutarama 2018: Amavubi azava i Tunis agana i Tangier babanje guca mu mujyi wa Cassablanca.

Basohoka mu rwambariro

Nshimiyimana Imran ni we wari kapiteni 

11 ba Namibia babanje mu kibuga

Antoine Hey Paul areba neza ko abakinnyi be bahagaze neza

Kuri uyu wa Mbere imyitozo igomba gukomeza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND