Ikipe ya APR BBBC yarangije icyumweru itsinda IPRC South BBC amanota 80-71 mu mukino wa gatanu aya makipe yari agezeho muri shampiyona ya Basketball mu Rwanda. APR BBC batsindaga uyu mukino bihoza amarira batewe no gutsindwa na Patriots BBC kuwa Gatanu amanota 65-52.
Aya manota abiri y’umunsi yatumye APR BBC itoza na Aime Kalim Nkusi igwiza amanota umunani (8) mu mikino itanu (5), umusaruro uyicaza ku mwanya wa Gatanu n’umwenda w’inota rimwe. Mu mikino itanu binjije amanota 341 babinjiza amanota 342. Muri uyu mukino n’ubundi APR BBC ni yo yahabwaga amahirwe n’ubwo batangiye agace ka mbere IPRC South BBC iyobora n’amanota 22-21 ikanakomeza agace ka kabiri itsinda amanota 13-12.
Agace ka gatatu kabaye umwanya mwiza wa Mushumba Charles n’abahungu be ba IPRC South BBC kugira ngo bereke APR BBC ko bari kuyirusha mu mukino kuko batsinze amanota 28-21. Gusa agace ka nyuma ni ko APR FC yerekaniyemo ko iri hejuru kuko yatsinzemo amanota 26 mu gihe IPRC South BBC yari igifite amanota umunani (8).
Uyu mukino byabonekaga ko IPRC South BBC yatahana amanota ubwo byari bigeze mu mpera z’agace ka gatatu kuko ni bwo yari ifite amanota 63 kuri 54 ya APR BBC. Gusa umunaniro waje kuba mwinshi ku bakinnyi ba IPRC South BBC kuko bari bakinnye umukino na UGB kuwa Gatandatu saa Saba bityo ubwo agace ka nyuma kari gasigaje iminota itandatu (6) ni bwo APR BBC yari imaze kugwiza amanota 68 kuri 69 ya IPRC South BBC.
Hasigaye iminota itatu ni bwo APR BBC yatangiye kuyobora umukino ihita igira amanota 72 kuri 71 ya IPRC South BBC kuko abakinnyi bayo babiri bujuje amakosa atanu buri umwe bahita bavamo. Kuva icyo gihe ubwo IPRC South BBC yari ifite amanota 71 ntiyongeye gutsinda irindi ahubwo APR BBC yakomeje kureba mu nkangara birinda bigera ku munota wa 40’ w’umukino itarinjizwa irindi nota. APR BBC yahise igeza amanota 80 kuri 71 yaIPRC South BBC.
APR BBC bari baserukanye umwambaro mushya
Mushumba Charles umutoza mukuru wa IPRC South BBC yabwiye abanyamakuru ko uretse kuba abakinnyi be bari bananiwe kubera gukina imikino ibiri ikurikiranye, yahuye n’ikipe ifite ubwugarizi bukomeye. Mu magambo ye yagize ati:
Ikinyuranyo kiri hagati y’umukino twakinnye na UGB n’uwo dukinnye na APR BBC nuko ifite abakinnyi beza (APR BBC), ifite ubwugarizi bwiza. Ikindi cya kabiri nkeka wenda kitagombye kuba urwitwazo cyangwa impamvu…Ubundi muri Basketball cyangwa indi mikino, ntabwo hagati y’umukino n’undi hajyamo amasaha ari munsi ya 24,umwe nawukinnye ejo (Kuwa Gatandatu) saa Saba urumva ko warangiye saa Cyenda none uyu munsi (Ku Cyumweru) nakinnye saa tanu, urumva ko habayemo kunanirwa kandi n’abakinnyi ni abantu.
Mushumba avuga ko yemera ko yatsinzwe arushijwe kuko ngo no kuba abakinnyi be bujuje amakosa bakavamo byagize ingaruka ku ikipe yari ifite umunaniro. Mushumba kandi avuga ko kubura imbaraga byatumye abakinnyi ba IPRC South BBC bakora amakosa menshi bityo APR BBC ibona icyuho. Gusa ngo akurikije uko ikipe ye ihagaze abona atazabura mu makipe ane azakina imikino ya kamarampaka (Playoffs 2018).
Aime Kalim Nkusi umutoza mukuru wa APR BBC wanayikiniye igihe kirekire, yavuze ko umukino wari ugoye kuko abakinnyi be batigeze babona umwanya wo kuruhuka kuko kuva kuwa Gatanu batsindwa na Patriots BBC bahise bakomeza imyitozo bitegura IPRC South BBC.
“Ikintu cyatumye batujya imbere nuko abakinnyi banjye babanje kugira ikintu cyo gusuzugura umukino bumva ko bari butsinde byoroshye. Mu gace ka kane ni bwo nabakanguye mbabwira ko nibakomeza gusuzugura IPRC South BBC dushobora gutsindwa, byaje gukunda rero dutsinda umukino”. Kalim Nkusi
Aime Kalim avuga ko uko ikipe ye ihagaze abona byose bishoboka ku kuba yatsinda ikipe zisigaye yaba Patriots BBC na REG BBC mu mikino bazakina ubutaha. Gusa ahora abihanangiriza ku kintu cyo gusuzugura amakipe.
Ntagunduka Jean de Dieu (APR BBC) niwe wahize abandi mu gutsinda kuko yasaruyemo amanota 18, Iyakaremye Emmanuel (APR BBC) 15, Muberwa Medard (IPRC South BBC) 15, Kabayiza Jean Baptiste (APR BBC) 13 naho Byiringiro Yannick (APR BBC) atsinda amanota 11.
Iyi ntsinzi yatumye APR BBC iva ku mwanya wa gatandatu iba iya gatanu n’amanota umunani (8) mu gihe IPRC South BBC iri ku mwanya wa kane n’amanota umunani usibye ko izigamye amanota 25 mu mikino itanu. Nyuma yo kuba imaze gutsinda imikino yose imaze gukina (4), Rusizi BBC iri ku mwanya wa nyuma (8) n’amanota ane (4) kuko nta mukino n’umwe iratsinda kuva shampiyona yatangira.
Abasifuzi bayoboye umukino wa APR BBC na IPRC South BBC
Undi mukino wabaye, UGB yatsinze Rusizi BBC amanota 79-60 mu mukino watumaga Rusizi BBC yuzuza imikino ine itabona amanota abiri. Muri uyu mukino watangiye saa tatu z’igitondo (09h00’)Nijimbere Tonny yahize abandi mu gukora amanota atsinda 22, Amani Deo(UGB) 13 mu gihe Mbayiha Emery (Rusizi BBC) 12.
Ubwo IPRC South BBC barimo bishyushya hanze ya sitade
IPRC South BBC ni imwe mu makipe akungahaye ku myambaro
Mushumba Charles (ibumoso) utoza IPRC South BBC asuhuzanya na Aime Kalim Nkusi (iburyo) umutoza wa APR BBC
Mushumba Charles umutoza mukuru wa IPRC South BBC atanga amabwiriza mbere yo gutangira umukino
Iyakaremye Emmanuel (ushaka umupira) wahoze muri Espoir BBC ubu akina inyuma muri APR BBC
Iyakaremye Emmanuel amaze gufata umupira
Kabayiza Jean Baptiste wa APR BBC yizamukira nyuma yo gusiga abugarira ba IPRC South BBC
Ntagunduka Jean de Dieu 33 ashaka amanota mu buryo bugoye
Wari umukino urimo ubwitange
Kabayiza Jean Baptiste ashaka aho yatanga umupira
Mbanze Bryan ahana ikosa
Ntagunduka Jean de Dieu yatsinze amanota 18 mu mukino
Byiringiro Yannick wa APR BBC yatahanye amanota 11
Uva ibumoso imbere: Sagamba Sedar na Mugabe Arstide bakinira Patriots BBC bakurikiwe na Niyobuhungiro Fidele umunyamabanga wa Mukura Victory Sport wicaye imbere ya Paul Bitok utoza ikipe y'igihugu ya Volleyball
Aime Kalim Nkusi umutoza wa APR BBC atanga amabwiriza hagati mu mukino
Mu minota ya nyuma Mushumba Charles yabonaga ko bitaza kuba byiza
Uwimana Martin umuganga wa APR BBC yita ku mukinnyi wa IPRC South BBC
Mushumba Charles avuga ko umunaniro wamuzongeye abakinnyi
UGB (umukara) yatsinze Rusizi BBC (Icyatsi)
Dore uko Rusizi BBC yatsinzwemo
Mugabo Bolis umutoza mukuru wa Rusizi BBC ntabwo amerewe neza
Niyonshuti Samuel bita Kazungu wahoze muri Espoir BBC ubu akinira Rusizi BBC
Dore uko gahunda y’imikino yarangiye:
Kuwa Gatanu tariki ya 5 Mutarama 2018
-Patriots BBC 65-52 APR BBC
Kuwa Gatandatu tariki ya 6 Mutarama 2018
-Espoir BBC 95-52 Rusizi BBC
-UGB 58-75 IPRC South BBC
Ku Cyumweru tariki 7 Mutarama 2018
-UGB 79-60 Rusizi BBC
-APR BBC 80-71 IPRC South BBC
Dore uko amakipe ahagaze :
1.REG BBC 9, imikino 5,bazihamye 105
2.Patriots BBC9, imikino 5, bazigamye 54
3.Espoir BBC 8, imikino 6, bazigamye 33
4.IPRC South BBC 8, imikino 5, bazigamye 25
5.APR BBC 8, imikino 5, umwenda 1
6.UGB 8, imikino 6, umwenda 86
7.IPRC Kigali BBC 6, imikino 4, bazigamye 9
8.Rusizi BBC 4, imikino 4, umwenda 145
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO