Kigali

Icyoba ni cyose mu ba Rayon bamaze gutahura ko Kiyovu Sport ishaka kubatwara rutahizamu bamaze igihe barambagiza

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/01/2018 17:07
0 0 0 0 0 Loading... 6

Mu minsi ishize ni bwo amakuru yasakaye mu bitangazamakuru ko Rayon Sports iri kurangiza rutahizamu mpuzamahanga w’umurundi Hussen Chabalala wakiniraga Amagaju, uyu bakaba baranamutanze ku rutonde rw’abakinnyi iyi kipe izakinisha imikino mpuzamahanga y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika.



Hussen Chabalala byasaga naho byarangiye burundu ahubwo abakunzi ba Rayon Sport bategereje inkuru nziza y'uko uyu mukinnyi yamaze gusinyira iyi kipe yambara ubururu n’umweru cyangwa Gikundiro nk'uko abakunzi bayo bayita, icyakora ku buryo butunguranye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Mutarama 2018 ni bwo amakuru yasakaye ko ikipe ya Kiyovu nayo yifuzaga rutahizamu utyaye yatangiye kumurambagiza ndetse biteguye guhita batanga ibyo uyu mukinnyi yifuza ndetse n’ikipe yakiniraga y’Amagaju. 

chabalala

Icyoba ni cyose mu bumvise iyi nkuru bafata nk'incamugongo

Usibye amakuru yavaga mu bitangazamakuru nabwo adahagazweho neza ibyari gutangwa kuri uyu mukinnyi byari byakomeje kugirwa ibanga, icyakora amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko ikpe ya Kiyovu Sport iri gucungira hafi uyu mukinnyi ngo imuhe ibyo yari yasabye byose ndetse bahite banishyura ikipe yakiniraga ibyo yari yumvikanye na Rayon Sports mu gihe baba babashije kunyura murihumye iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

Umwe mu bantu b’imbere muri Rayon Sports waganiriye na Inyarwanda.com ariko utigeze yifuza ko dutangaza amazina ye yabwiye umunyamakuru ati” Kiyovu iramutwara da, none se ko ubuyobozi bwacu bwamaze kumvikana n’ikipe, umukinnyi akabereka ko yiteguye kudukinira none bakaba batari kurangiza ibyo bumvikanye? Nyine ubwo nihaza abanyamujyi baramutwara.”

Kugeza kuri iki cyumweru tariki 7 Mutarama 2018 usibye kuba abayobozi ba Rayon byari bigoye kubavugisha, amakuru agera ku Inyarwanda.com ni uko n’umwe muri bo wamenye ko Kiyovu ishaka kubatwara umukinnyi yabuze uwo abimenyesha cyane ko abayobozi bafata icyemezo ntawitaba telefone ye igendanwa.

chaballaRayon Sports yari imaze igihe igura neza abakinnyi nayo bikayiha umusaruro ufatika

Ibi bisa no kuba Rayon Sports yahawe gasopo kugira ngo ikurikirane ibyayo mu maguru mashya mu gihe nyamara yo iri kugenda biguruntege itegereje n'undi rutahizamu wo muri Zambia bivugwa ko barangiwe na Romami bashaka kugura ngo azabafashe mu mikino bagiye kujyamo ya Champions league ya Afurika, aba bakaba baza basanga Bon Fils Caleb, Ismaila Diarra na Tidiane Kone ba rutahizamu iyi kipe yari isanzwe ifite.





Umwanditsi

Emmy Nsengiyumva

-

Sura Umwanditsi Nyandikira

IBITECYEREZO

  • Gakire 11 months ago
    Baramutwara da kuva GACINYA ntawe byararangiye ibyacu ariko abandusha mwambwira afite imyaka ingahe ko mbona asa nkumusaza mumaso
  • shyaka moustapha hadji11 months ago
    Ngaho se sha urucaca rwacu nirukore mu nkokora gasenyi
  • karenzi11 months ago
    Ariko abanyamakuru murasetsa rwose!!! Ngo umwe mubantu bimbere muri rayon!!! Rayon iyobowe nabantu bane, umwe arafunze hasigaye batatu, ubwose koko uretse ko nawe uba urimo kwandika amarangamutima yawe uwo ninde? Ubusanzwe se Shabalara ari ku isoko cg nuko we ubwo yashakaga gukina mu ikipe izasohoka ngo nawe agaragare kurwego mpuzamahanga? Uko ubizi se Kiyovu izasohoka he? Ntimugacani umuriro mwigaramiye pe
  • eric11 months ago
    nihatari kiyovu ndabona imezenabipe muri uyumwaka 2018
  • Djuma11 months ago
    Bazajyane ishyano,niba adashaka Rayon azabyijuza nyuma.
  • dsp11 months ago
    uri manager wa Chabalala ariko? ndumva waduha makuru arambuye ukuntu yifuza gukinira ikipe izasohoka.

Inyarwanda BACKGROUND

Copyright © 2008-2018 Inyarwanda Ltd
RSS