Kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Mutarama 2018 ni bwo habaga siporo rusange ikorwa imihanda migari y’umujyi wa Kigali izira ibinyabiziga (Car Free Day), siporo rusange imaze kuba umuco ku batuye mu nkengero n’umujyi wa Kigali. Nyuma y’ubusabe bwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, iyi siporo izajya iba inshuro ebyiri mu kwezi.
Iki gikorwa cyari ngaruka kwezi kuva mu ntangiriro za 2017, kigiye kujya kiba mu cyumweru cya mbere cy’ukwezi n’icya gatatu cyako muri gahunda yo kugira ngo abanyarwanda bakomeze bagire ubuzima buzira umuze biciye muri siporo rusange.
Car Free Day iheruka yitabiriwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ndetse abayitabiriye bagize amahirwe yo kumubona kuko yanipimishije indwara zitandura kuko ari serivisi zitangwa ku muntu wese ubyifuza uba witabiriye iyi siporo.
Nyuma yo kubona ko ari gahunda nziza, perezida wa Repubulika yasabye ko byaba byiza kurushaho mu gihe iyi siporo yajya ikorwa kabiri mu kwezi nk’uko Nyamurinda Pascal uyobora umujyi wa Kigali yabihamirije abanyamakuru.
Mu magambo ye yagize ati” Umukuru w’igihugu, perezida wa Repubulika yatwemereye ko iyi siporo twajya tuyikora kabiri mu kwezi , ni ukuvuga ngo buri byumweru bibiri tuzajya tuyikora. Izo ni imbaraga zatuma igikorwa kirushaho gukomera”.
Iyi siporo itangira mu masaha y’igitondo abantu biruka bagana ku biro bikuru by’ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) nyuma bamara kuhagera bagahabwa amabwiriza bagenderaho bagorora ingingo banakomza imikaya.
Abanyakigali bagana kuri Rwanda Revenue Authority
Uyu we yahisemo kujyana n'itungo rye
Binjira neza
Kubera ko baba bakoze urugendo biruka barabanza bakagorora ingingo
Abana basanzwe bakorera siporo muri "Children and Youth Sports Organisation" ya Mukasa Nelson (Umutoza wa Car Free Day) bakorera siporo mu mwanya wabo
Gikundiro Forever itsinda ry'abafana ba Rayon Sports
MTN Rwanda umwe mu baterankunga ba Car Free Day
Abitabiriye bakurikiza amabwiriza ya Mukasa Nelson uba ubari imbere
Nyamurinda Pascal umuyobozi w'umujyi wa Kigali yabwiye abaturage ko Car Free Day izajya iba kabiri mu kwezi
Abali n'abategarugoli baba babucyereye
Abana n'abakuru bagaragaza ubushake barahembwa
Ntigengwa John umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'umuco na Siporo
Rusimbi ukuriye urubyiruko mu mujyi wa Kigali
Umutegarugoli wahembewe uko yitwaye ubushize
Nyamurinda Pascal umuyobozi w'umujyi wa Kigali aganira n'abanyamakuru nyuma ya Car Free Day
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO