RFL
Kigali

CHAN 2018: Imirwano yatumye umukino w'u Rwanda na Sudan utarangira-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:7/01/2018 8:57
2


Ku gicamunsi cy’uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Mutarama 2018 ni bwo Abanyarwanda bari bategereje kumenya niba u Rwanda rwisasira Sudan mu mukino wa gishuti waberaga i Tunis, gusa uyu mukino wakinwe iminota 40’ gusa kuko abakinnyi b’amakipe yombi bashyamiranye umusifuzi agahitamo kubabwira ko bakwitahira.



Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter wa FERWAFA, ku munota wa 40’ w’umukino ni bwo Naser Omar wa Sudan yakoreye ikosa kuri Bizimana Djihad ahita anakubita umutwe Yannick Mukunzi w’u Rwanda. Umusifuzi ukomoka muri Tunisia wasifuraga uyu mukino yemeje ko Amavubi atera coup franc, nyuma ni bwo itsinda ry’abakinnyi ba Sudan bari bayobowe na Akram El Madi umunyezamu wabo bahise barakara kuko batari bishimiye iki cyemezo ni ko guhita batangira gusumira abakinnyi b’u Rwanda bashaka kubakubita.

Nyuma ni bwo umusifuzi yabonye ko amazi atakiri ya yandi ahita ahagarika uyu mukino wari uwa gishuti, amakipe yombi arataha. Amavubi aragaruka mu kibuga kuri iki Cyumweru tariki 7/1/2018 bakina na Namibia mu mkino wa kabiri wa gishuti.

Dore abakinnyi babanje mu kibuga (Amavubi):

Eric Ndayishimiye Bakame (GK, C, 1), Iradukunda Eric Radou 14, Rutanga Eric Alba 20, Kayumba Soter 22, Manzi Thierry 17, Faustin Usengimana Vidic 15, Mukunzi Yannick Joy 6, Bizimana Djihad 4, Imanishimwe Djabel 2, Mico Justin 12 na Biramahire Abeddy 7.

Ubwumvikane bwabaye bucye nubwo umukino wari uwa gishuti

Amavubi ntabwo yatangiye imyiteguro neza 

Abasifuye umukino baje guhitamo kuwusesa kuko babonaga ibintu byabaye ibindi

Mico Justin azamukana umupira 

Wari umukino Sudan nayo yari irimo neza mu buryo bw'imikinire 

Imipira iteretse imyinshi iterwa na Bizimana Djihad

11 ba Sudan babanje mu kibuga

11 b'Amavubi babanje mu kibuga 

Amafoto: Umukino w’Amavubi na Sudani wasojwe n’imirwano ku munota 40

Manishimwe Djabel azamuakana umupira 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ange6 years ago
    eeeeee!!! ngogukubitwa?
  • Hjtjmana Emmanuel6 years ago
    ubwitonzi bwabanyarwanda buzahore bubaranga





Inyarwanda BACKGROUND