RFL
Kigali

Danny Usengimana yagize imvune izamumaza ibyumweru bitatu hanze y'ikibuga-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/01/2018 15:42
0


Danny Usengimana rutahizamu w’umunyarwanda ukinira Singida United mu cyiciro cya mbere muri Tanzania yagize ikibazo cy’imvune ku kaboko k’iburyo ubwo bakinaga na Mlandege FC mu mikino ya Mapinduzi Cup.



Iyi mvune yagize ubwo Singida United yuzuzaga imikino itatu itsinda, izatuma amara ibyumweru bitatu (3) atitabazwa mu bakinnyi ba Singida nk'uko abaganga babimwijeje kuri uyu wa Gatandatu.

Nyuma y’umukino wa Mlangege FC yanatsinzemo igitego ku munota wa 29’, Danny Usengimana yabwiye INYARWANDA ko aka kaboko yakagwiriye yitangira kuko yari afite umuvuduko uri hejuru bityo kwiramira bikanga.

Kuri uyu wa Gatandatu abaganga bamusuzumye biba ngombwa ko bamushyiraho sima kugira ngo igufwa rigororoke. Ibi byatumye uyu musore asiba umukino Singida United ifitanye na JKU.

Danny Usengimana azamara ibyumweru bitatu adakina

Danny Usengimana azamara ibyumweru bitatu adakina 

Danny Usengimana avuye mu mikino ya Mapinduzi Cup atsinze ibitego 2

Danny Usengimana avuye mu mikino ya Mapinduzi Cup atsinze ibitego 2






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND