RFL
Kigali

Espoir BBC yihereranye Rusizi BBC, Mwiseneza avuga ko ikinini bazakora muri uyu mwaka ari ugutungura amakipe-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:6/01/2018 18:14
0


Espoir BBC ikipe isa naho yagabanyije umurego bitewe no gutakaza abakinnyi bakomeye, yihereranye Rusizi BBC iyinyagira amanota 95-52 mu mukino wakinirwaga kuri sitade nto ya Remera kuri uyu wa Gatandatu.



Babifashijwemo na Habineza Shaffy, Sangwe Armel na Bagabo Phenias, Espoir BBC batangiye agace ka mbere bakira Rusizi bayitsinda amanota 22-18. Mu gace ka kabiri ni bwo urugamba rwakomereye Rusizi BBC kuko batsinzwe amanota 23 bakiri ku manota icyenda (9). Aha ni bwo abafana ba Espoir BBC batangiye kubara amanota abiri y’umunsi banizera kurara ku mwanya wa gatatu inyuma ya REG BBC na Patriots BBC.

Agace ka gatatu nako kabaye keza kuri Espoir BBC kuko basaruyemo amanota 28 kuri 13 ya Rusizi BBC yatsindwaga umukino wa gatatu muri shampiyona bikurikiranya dore ko ari nayo bamaze gukina. Batsinzwe na REG BBC banatsindwa amanota 103 na IPRC South BBC mbere yo gutsindwa na Espoir BBC amanota 95 i Kigali. Agace ka nyuma byari nk’inyongezo kuri Espoir BBC kuko bakuyemo amanota 22-12.

Uyu mukino ntabwo Niyonkuru Pascal bita Kaceka yawurangije kuko yaje gukomereka ku mutwe bityo ajyanwa kwa muganga cyo kimwe na Gatoto Regis wavuye muri REG BBC nawe ntiyasoje umukino kuko bamukandagiye ku kabombangore akavamo.

Mwiseneza Maxime umutoza mukuru wa Espoir BBC yabwiye abanyamakuru ko uyu mukino utari woroshye ariko kandi ko icyo barushije Rusizi BBC ari uko bakoraga amakosa menshi no kuba nta bakinnyi bafite bataha inkangara.Mwiseneza Maxime yagize ati:

Ni umukino utari woroshye ariko kubera ko yari ikipe navuga yari yoroshyemo gacye byatworoheye ko abakinnyi bakina nta gihunga bafite. Rusizi navuga ko yagize ikibazo cy’abakinnyi bakora amanota kuko wabonaga ko mu kurinda inkangara twabafataga cyane ikindi bagize ikibazo cyo gukora amakosa menshi kuko hari abakinnyi babo bujuje amakosa (5) bavamo hakiri kare. Gusa nabonye atariki ikipe mbi kuko nabo byabahiriye bakina.

Mwiseneza Maxime umutoza wa Espoir BBC atanga amabwiriza

Mwiseneza Maxime umutoza wa Espoir BBC atanga amabwiriza yavuze ko akeneye nk'abakinnyi 2 bakomeye

Gusa Mwiseneza avuga ko kuba Espoir BBC yatsinze amanota atubutse muri uyu mukino bidatanga uburenganzira bwo kwizera igikombe kuko imibare ngo igoye cyane ku ikipe nka Espoir BBC isa naho iri kwiyubaka. Mu magambo ye yagize ati:

Navuga ko uko iminsi igenda birimo biraza ariko nkurikije uko imibare imeze, gutsinda imikino ibiri muri itandatu ntabwo waba uvuga ngo urahanganira igikombe, aho waba wibeshya. Gusa nk’ikipe iri kwiyubaka tugomba kubyakira, iyi kipe ntabwo ari mbi ahubwo dukeneyemo abantu nka babiri. Igikombe kugitwara biragoye ndetse no kuza mu makipe ane biragoye.

Mwiseneza yasoje avuga ko kuba abakinnyi be batsinze amanota atubutse bigiye kubaha icyizere cyo kuzatinyuka gukina na REG BBC mu mukino utaha kandi ko burya ngo iyo umukinnyi yabonye ko yatsinda amanota 15 bimuha icyizere ko byose bishoboka. Umukino utaha Espoir BBC izisobanura na REG BBC.

Mugabo Bolis utoza Rusizi BBC avuga ko ikipe ye igorwa no kuba abakinnyi babo bataba hamwe

Mugabo Bolis utoza Rusizi BBC avuga ko ikipe ye igorwa no kuba abakinnyi babo bataba hamwe

Mugabo Bolis umutoza wa Rusizi BBC yavuze ko muri uyu mukino yagiye agira utubazo twa tekinike twaje twiyongera ku kuba ikipe ye idakorera hamwe imyitozo nubwo ngo bari guharanira kubigeraho. Yagize ati: “Mu mukino twagiye tugiramo utubazo kubera ko ikipe yacu abakinnyi bamwe baba i Kigali abandi i Rusizi, turimo gushaka uko twafata abakinnyi tukabashyira hamwe kugira ngo babashe kujya hamwe bityo tuzabone uko duhatana n’abandi. Ni byo turimo tugerageza na perezida kugira ngo babashe guhuza ikipe. Imyitozo abakinnyi baza nko kuwa Gatatu tuzakina ku Cyumweru cyangwa kuwa Gatandatu”. 

Mugabo yabwiye abanyamakuru ko bitewe nuko yabonye ikipe ye ihagaze abona bigenda biza kandi ko afite intego yo gutsinda imikino itatu itaha kugira ngo azaze mu makipe ane azakina imikino ya kamarampaka (Playoffs). Muri uyu mukino, Shyaka Eric (Rusiz BBC) yatsinze amanota 14, Emery Mbayiha (Rusizi BBC) 13, Sangwe Armel (Espoir BBC) 12 na Bagabo Phenias 12.

Mu wundi mukino, ikipe ya IPRC South BBC yatinze UGB amanota 75-58. Amani Deo (UGB) yatsinze amanota 27, Muberwa Medard (IPRC South BBC) 15 mu gihe Niyonsaba Bienvenue (IPRC South BBC) yatsinze amanota 11.

Espoir BBC bishyushya

Espoir BBC bishyushya

Rusizi BBC bujuje imikino itatu yikurikiranya badatsinda

Rusizi BBC bujuje imikino itatu yikurikiranya badatsinda

Ikipe ya Rusizi BBC niyo yonyine iba muri shampiyona itaba i Kigali

Ikipe ya Rusizi BBC ni yo yonyine iba muri shampiyona itaba i Kigali

Espoir BBC batsinze amanota menshi kuva shampiyona 2017-2018 yatangira

Espoir BBC batsinze amanota menshi kuva shampiyona 2017-2018 yatangira 

Umusifuzi yitegura gutangiza umukino

Umusifuzi yitegura gutangiza umukino

Mwiseneza Maxime umutoza wa Espoir BBC atanga amabwiriza

Mwiseneza Maxime umutoza wa Espoir BBC atanga amabwiriza

Abasifuzi b'umukino

Abasifuzi b'umukino

Sangwa Almel imbere y'abakinnyi ba Rusizi BBC

Sangwa Almel 3 imbere y'abakinnyi ba Rusizi BBC

Niyonkuru Pascal yakinnye igihe gito kuko yahise akomereka ku mutwe arataha

Niyonkuru Pascal yakinnye igihe gito kuko yahise akomereka ku mutwe arataha

Niyonkuru Pascal yakinnye igihe gito kuko yahise akomereka ku mutwe arataha

Emile Galoua 10 yugarira

Kazeneza Emile Galoua 10 yugarira 

Rusizi BBC nayo yacishagamo ikazamuka

Rusizi BBC nayo yacishagamo ikazamuka

Gatoto Serge 9 yakinnye iminota micye aza kuvunika arasohoka

Gatoto Serge (Ibumoso) wasigaye mu mwanya wa Mbogo Ali

Gatoto Regis 9 yakinnye iminota micye aza kuvunika arasohoka 

Buhake Albert umutoza mukuru wa IPRC Kigali BBC yarebye uyu mukino

Buhake Albert umutoza mukuru wa IPRC Kigali BBC yarebye uyu mukino

Sangwe Armel aruhuka

Sangwe Armel aruhuka 

Moise Mutokambali (Ibuyo) Umutoza w'ikipe y'igihugu areba abakinnyi beza

Moise Mutokambali (Ibuyo) Umutoza w'ikipe y'igihugu areba abakinnyi beza 

bita Kazungu yavuye muri Espoir BBC ajya muri Rusizi BBC

Niyonshuti Samuel bita Kazungu yavuye muri Espoir BBC ajya muri Rusizi BBC

Mugabe Arstide asesekara ku kibuga aje kureba umukino

Mugabe Arstide asesekara ku kibuga aje kureba umukino

Bagabo Phenias ahana ikosa

Bagabo Phenias wa Espoir BBC ahana ikosa 

IPRC-South BBC (umweru) yatsinze  UGB amanota 75-58

IPRC-South BBC (umweru) yatsinze  UGB amanota 75-58  

IPRC South BBC yatahanye amanota abiri y'umunsi nyuma yo gutsinda UGB

IPRC South BBC yatahanye amanota abiri y'umunsi nyuma yo gutsinda UGB

IPRC South BBC yatahanye amanota abiri y'umunsi nyuma yo gutsinda UGB

Aime Kalim Nkusi (uwa kabiri uva ibumoso) umutoza wa APR BBC

Aime Kalim Nkusi (uwa kabiri uva ibumoso) umutoza wa APR BBC

Murenzi Yves umutoza mukuru wa UGB

Murenzi Yves umutoza mukuru wa UGB 

Ikipe y'igihugu y'abangavu bari bavuye mu myitozo bareba imikino ya shampiyona

Ikipe y'igihugu y'abangavu bari bavuye mu myitozo bareba imikino ya shampiyona

Mushumba Charles umutoza mukuru wa IPRC South BBC atanga amabwiriza

Mushumba Charles umutoza mukuru wa IPRC South BBC atanga amabwiriza

Mushumba Charles umutoza mukuru wa IPRC South BBC atanga amabwiriza

Dore uko gahunda y’imikino iteye:

Kuwa Gatanu tariki ya 5 Mutarama 2018

-Patriots BBC 65-52 APR BBC  

Kuwa Gatandatu tariki ya 6 Mutarama 2018

-Espoir BBC 95-52 Rusizi BBC 

-UGB  58-75 IPRC South BBC 

Ku Cyumweru tariki 7 Mutarama 2018

-UGB vs Rusizi BBC (Petit Stade Remera, 09h00’)

-APR BBC vs IPRC South BBC (Petit Stade Remera, 11h00’)

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND