Nshuti Dominique Savio ukina aca mu mpande mu ikipe ya AS Kigali n’Amavubi ntari mu bakinnyi 11 babanza mu kibuga ubwo Amavubi araba akina na Sudan mu mukino wa gishuti uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu saa cyenda n’igice ku masaha ya Kigali (15h30) kuri sitade ya Mongi Ben Ibrahim.
Ni umwe mu mikino ya gishuti u Rwanda ruraba rukina muri gahunda yo kwitegura imikino ya CHAN 2018 igomba kubera muri Maroc kuva kuwa 14 Mutarama kugeza kuwa 4 Gashyantare 2018.
Nshuti Dominique Savio ntari muri aba bakinnyi kuko Antoine Hey avuga ko azagenda akora amakipe azajya yitabaza kuri buri mukino wa gishuti kugira ngo arebe neza uko abakinnyi be bahagaze mbere yuko irushanwa nyirizina ritangira.
Antoine Hey umutoza mukuru w’Amavubi avuga ko umukino wa Sudan uza kuba ari intangiriro nziza yo gutuma abakinnyi bamenyera imikino bityo bakanazamura urwego bariho bityo bakazinjira mu irushanwa bahagaze neza.
“Turakina umukino wa mbere wa gishuti na Sudan kuri uyu wa Gatandatu tuzongere dukine undi ku Cyumweru twakira Namibia. Abakinnyi baba bagomba kumenyera imikino hakiri kare, bakajya ku rwego rwiza. Nyuma tuzashyiramo abandi duhura na Namibia kuko nababwiye ko bose bazajya mu kibuga uko ari 23 mbere ya CHAN 2018”. Antoine Hey
Nk'uko bigaragara ku rubuga rwa FERWAFA, Antoine Hey John Paul yizera ko iyi mikino ya gishuti bazakina izafasha abakinnyi kwitegura umukino wa gishuti ukomeye bazahuramo na Algeria mbere yuko kuwa 15 Mutarama 2018 bazaba bakina umukino wabo wa mbere muri CHAN 2018 ubwo bazaba bisobanura na Nigeria i Tangier.
Dore abakinnyi babanza mu kibuga:
Eric Ndayishimiye Bakame (GK, C, 1), Iradukunda Eric Radou 14, Rutanga Eric Alba 20, Kayumba Soter 22, Manzi Thierry 17, Faustin Usengimana Vidic 15, Mukunzi Yannick Joy 6, Bizimana Djihad 4, Imanishimwe Djabel 2, Mico Justin 12 na Biramahire Abeddy 7
Eric Rutanga Alba mu myitozo ahanganye na Nshuti Innocent na Ndayishimiye Celestin 3
Manzi Thierry Ramos 17 imbere y'abandi mu myitozo
Yannick Mukunzi Joy 6 araba ahatana n'abanya-Sudan hagati mu kibuga nk'ibisanzwe
Biramahire Abeddy 7 arabanzamo
Savio Nshuti ubwo u Rwanda rwakinaga na Uganda i St Marry's Stadium
Mubumbyi Bernabe 21, Iradukunda Eric Radou 14 na Ndayishimiye Celestin 3 mu myitozo
TANGA IGITECYEREZO