RFL
Kigali

Niyomwungeri Jules uzwi nka Gatari muri City Maid yabatijwe mu mazi menshi muri ADEPR-AMAFOTO

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:4/01/2018 14:55
0


Niyomwungeri Jules uzwi nka Gatari muri filime y’uruhererekane City Maid yamaze kuba umuyoboke w’itorero rya ADEPR aho kuri ubu yamaze no kubatizwa mu mazi menshi.



Ku itariki ya 24 Ukuboza 2017 ni bwo Niyomwungeri Jules yabatijwe mu mazi menshi aho yabatirijwe mu itorero rya ADEPR Paruwasi ya Rubona mu karere ka Rubavu mu ntara y’Iburengerazuba ari naho uyu musore muri iyi minsi arimo kubarizwa ku mpamvu z'akazi gasanzwe ahakorera.

Niyomwungeri Jules yitegura kubatizwa

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com yadutangarije byinshi byatumye ahitamo kuba mu mwami Yesu nkuko abitangaza aha yagize ati,”Nakoze byinshi bibi iki cyaricyo gihe cyo guhinduka mushya mu buntu bw’umwami wacu Yesu Christu”

Jules

Niyomwungeri Jules ubwo yabatizwaga mu mazi menshi

Niyomwungeri Jules ari we Gatari yakomeje adutangarizako iki cyemezo yagifashe nyuma yo kwitekerezaho agasanga ibintu byinshi ari ubusa, ibi byatumye atekereza asanga buri wese akwiye kugira umubare w’ibanga, kuko buri kintu cyose asanga kugira ngo kibe gifite umutekano gikenera umubare w’ibanga.

Niyomwungeri Jules yaje gusanga umubare w'ibanga ari Yesu Kristu wamucunguje amaraso ye nta kiguzi ku musaraba. Jules ubusanzwe utaragiraga aho asangera hahamye kuri ubu asanga igisubizo cye ari ugukorera Uwiteka kuko muri Kristu ariho yasanze kwizera no gukira.

Gatari

Gatari muri City Maid

Gatari

Gatari muri City Maid






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND