RFL
Kigali

USA:Romulus yageneye Ubunani abakunzi be abaha indirimbo nshya 'Igitaramo mu ijuru' akunda kurusha izindi zose yanditse-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/01/2018 13:21
0


Romulus Rushimisha utuye muri Leta Zunze za Amerika ari naho akorera umuziki, yageneye abakunzi b'indirimbo ze impano y'ubunani, abaha indirimbo nshya yise 'Igitaramo mu ijuru', akaba ari yo ndirimbo akunda cyane mu zo yanditse zose.



Romulus Rushimisha yahoze muri Rehoboth Ministries mbere yo kujya muri Amerika. Ageze muri Amerika ntabwo yahagaritse umuziki, yatangiye kuririmba ku giti cye, akora indirimbo zinyuranye zishimiwe n'abatari bacye. Mu mwaka wa 2017 yarakoze cyane, binamuhesha igikombe cya Groove Awards Rwanda nk'umuhanzi uba hanze y'u Rwanda wakoze cyane kurusha abandi muri 2017. Kuri ubu Romulus atangiye umwaka ashyira hanze indirimbo nshya yise 'Igitaramo mu ijuru'.

UMVA HANO 'IGITARAMO MU IJURU' INDIRIMBO NSHYA YA ROMULUS

Aganira na Inyarwanda.com, Romulus Rushimisha yavuze ko indirimbo nshya yasohoye yayanditse ashaka gukumbuza abantu ijuru abaha ishusho yuko hari igitaramo cy'abera kizabera mu ijuru, kikazaba kiyobowe na Yesu Kristo.  Yasabye abazayumva, kwemerera Imana ikabayobora ubuzima bwabo muri 2018 kugira ngo bazabe muri icyo gitaramo. Yanavuze ko iyi ndirimbo ye nshya ariyo akunda cyane mu ndirimbo zose yanditse yaba ize ku giti cye ndetse n'izo yanditse akiririmba muri Rehoboth Ministries. Yagize ati:

Ni ubunani nahaye abakunzi b'indirimbo zanjye. Ni indirimbo nkunda cyane kurusha izindi zose nanditse. Iyo ndirimbo yitwa Igitaramo mu ijuru Iyi ndirimbo ubutumwa buyikubiyemo ni ubu: Nashatse gukumbuza abantu ijuru ndetse mbaha ishusho ry'uko hari igitaramo kizaba mu ijuru ubwo abera tuzarara twageze mu ijuru. Nkaba nsaba wowe uri kumva iyi ndirimbo ngo kuva uyu mwaka dutangiye wa 2018, wemerere Imana iyobore ubuzima bwawe kugira ngo uzabe muri icyo gitaramo cy'amateka kizaba kiyobowe na Yesu, ubwo tuzaba turirimba ya ndirimbo ya Musa n'iy'Umwana w'Imana.

Romulus Rushimisha yavuze abantu atuye iyi ndirimbo. Yagize ati; "Iyi ndirimbo nkaba nyituye wowe uyumva kandi nkwifuriza uyu mwaka mushya muhire wa 2018 ngo uzakubere uw'imigisha myinshi ariko cyane cyane ndagusengera ngo uzakubere umwaka wo kwemerera Imana ngo iyobore ubuzima bwawe. Amahoro y'Imana kuri mwese.'

UMVA HANO 'IGITARAMO MU IJURU' INDIRIMBO NSHYA YA ROMULUS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND