RFL
Kigali

Queen Cha yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya ‘Ishusho y’urukundo’ –VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:31/12/2017 13:04
0


Umwaka wa 2017 urarangiye , 2018 uratangiye umuhanzikazi Queen Cha ni umwe mubatangiye umwaka bashyira hanze indirimbo nshya mu rwego rwo kwifatanya n’abakunzi ba muzika muri ibi bihe by’iminsi mikuru, aho yatangarije Inyarwanda.com ko iki ari ikimenyetso cy’umuvuduko agiye gukoreraho muri 2018.



Nyuma y’iminsi mike ashyize hanze indirimbo ye nshya yitwa ‘Ishusho y’urukundo’ kuri ubu yamaze no gushyira hanze  amashusho yayo, Queen Cha yatangaje ko iyi ari indirimbo isanzwe y’urukundo buri wese yatura uwo bakundana, naho ku kijyanye n’uko yaba ari indirimbo ivuga urukundo arimo muri iyi minsi uyu muhanzikazi atangaza ko amakuru y’urukundo rwe yumva atiteguye kuyavugaho muri iki gihe aha akaba yabwiye Inyarwanda.com ko igihe nikigera azabivugaho akanatangaza umusore bazaba bakundana.

Iyi ndirimbo nshya ya Queen Cha yitwa ‘Ishusho y’urukundo’ ni indirimbo igenda gahoro irimo ubutumwa bwiganjemo ubw’umuntu ubwira undi bakundana, iyi ikaba yarakozwe na Producer Junior Multisystem mu gihe amashusho yayo yafashwe akanatunganywa na Meddy Saleh.

REBA HANO AMASHUSHO Y’IYI NDIRIMBO NSHYA YA QUEEN CHA 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND