RFL
Kigali

Pastor Mucyo Diana yinjiye mu muziki atangaza ko afite inzozi zo kuba umuririmbyi mpuzamahanga

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:30/12/2017 19:50
4


Pastor Mucyo Diana ukorera umurimo w’Imana mu itorero Divine Embassy church riherereye i Masaka, ni umuhanzikazi mushya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ufite inzozi zo kuzaba umuririmbyi mpuzamahanga.



Pastor Mucyo Diana umaze gushyira hanze indirimbo imwe yise ‘Uzaza ryari Yesu’ yatunganyijwe na Bob pro, yabwiye Inyarwanda.com ko intego ye mu muziki ari ukugeza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo ku bantu benshi abinyujije mu ndirimbo zihimbaza Imana. Yakomeje avuga ko ubutumwa yibandaho mu kwandika indirimbo ze ari ubwo guhumuriza imitima y’abantu no gushima Imana ibyo yabakoreye.

UMVA HANO 'UZAZA RYARI YESU' YA PASTOR DIANA MUCYO

Pastor Mucyo Diana

Pastor Diana Mucyo yifuza kuba umuhanzi mpuzamahanga

Mu bahanzi bo mu Rwanda akunda, ku isonga hari Tonzi na Simon Kabera. Rimwe na rimwe ngo anyuzamo akaririmbana n’umugabo we ari nawe muyobozi mukuru w'itorero Divine Embassy church. Twifuje kumenya impamvu ubu ari bwo Diana Mucyo yinjiye mu muziki, adutangariza ko ari bwo akibona ubushobozi bwo gusohora ibihangano bye. Yunzemo ko azakomeza kuririmba na cyane ko ashaka kuba umuririmbyi mpuzamahanga. Pastor Mucyo Diana yagize ati:

Impamvu ubu ari bwo ninjiye mu muziki ni bwo nkibona ubushobozi bwo gusohora ibihangano byanjye. Yego nzakomeza kuririmba. Intego yanjye ni ukugeza ubutumwa bwiza bwa Yesu ku bantu benshi mbinyujije mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Ubutumwa nibandaho ni ubwo guhumuriza imitima y’abantu no gushima Imana ibyo yadukoreye. Inzozi zanjye nifuza ko naba umuririmbyi mpuzamahanga kugira ngo ngeze ubutumwa bwiza ku bantu benshi.

Mucyo Diana

Pastor Mucyo Diana ngo yatinze kwinjira mu muziki kubera ubushobozi buke

Inyarwanda.com twamubajije uko azafatanya ubuhanzi n’inshingano z’ubupasiteri, Pastor Mucyo Diana adutangariza ko bitazamugora kuko ari ibintu byuzuzanya. Aragira ati: "Kuba pasiteri no kuririmba ni ibintu mbasha guhuza cyane kuko biragendana byose biruzuzanya bimfasha kuvuga ubutumwa neza. Umutware wanjye turaririmbana rimwe na rimwe iyo mfite indirimbo nshaka ko amfasha ariko ntabwo dufite itsinda."

Pastor Mucyo Diana

Pastor Mucyo Diana

Pastor Diana avuga ko kuba pasiteri no kuririmba ari ibintu byuzuzanya

UMVA HANO 'UZAZA RYARI YESU' YA PASTOR DIANA MUCYO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • GASONGO6 years ago
    Hhhhh ariko se pastor usa gutya koko aho ntiyibeshye umwuga? Yakwigiriye muri miss Rwanda 2018! Izi makiyaje na mukorogo yabikoreyiki niba atajyendana n'ibyisi? Narumiwe koko. U Rwanda rukeneye gusengerwa n'abantu buzuye umwuka apana abo wagirango babarizwa za Cadillac na za Peoples, .......mana tabara u Rwanda pe! Uyu Ni pastor????
  • Kelly6 years ago
    Courage
  • Nzabandora6 years ago
    Ariko umbwira gute ukuntu UMUGABO aba Pasteur numugore nawe bugacya ngo yimitswe. Ibisambo gusa baba batangatanze ngo hatagira iribacika.
  • Marthens 6 years ago
    Igitangaje Ndabona Afite ibirenge bisa n'umukara harya muRwanda Nta gikara kikihaba abantu bifuza kuba inzohe narumiwe





Inyarwanda BACKGROUND