Munyaribanje Didace ni umuvandimwe w’umuhanzi Patient Bizimana ndetse akaba ari nawe mukuru. Kuri ubu Didace afite ishimwe rikomeye mu mutima we nyuma ya byinshi Imana yamukoreye muri uyu mwaka wa 2017.
Tariki 24/12/2017 ni bwo Munyaribanje Didace yimitswe asukwaho amavuta ahabwa inshingano zo kuba Mwalimu mu itorero Jesus is coming riyoborwa na Prophet Ruzindana Prince ndetse akaba ari naryo torero Anita Pendo asengeramo. Munyaribanje Didace yahawe izi nshingano nyuma y’umwaka umwe arokotse urupfu dore ko mu Ugushyingo 2016 yakoze impanuka ikomeye akamara iminsi ari muri koma ariko nyuma Imana ikaza kumusubiza ubuzima, ubu akaba yarakize ameze neza.
Mu mpera za 2016 ni bwo Didace yakoze impanuka ikomeye
Munyaribanje Didace ari mu bantu batatu bimitswe muri Jesus is coming church bagahabwa inshingano zo kuba ba Mwalimu, abo ni Munyaribanje Didace, Kabanyana Jeanne na Gatanazi Wilson. Hasengewe kandi umupasiteri umwe ari we Pastor Buke Masaho Daniel, hanasengerwa abavugabutumwa 10. Nyuma yo kwimikwa, Munyaribanje Didace yashimiye Imana kuba yaramusubije ubuzima, kuba yaramugiriye icyizere ikamuzamura mu ntera ikamugabira umurimo wayo byongeye akimikwa mu gihe yizihizaga isabukuru y’imyaka 50 amaze abonye izuba, akaba yaranagabiwe inka. Aganira na Inyarwanda.com, yagize ati;
Ndashima Imana kuba yaranshubije ubuzima umwaka washize mu Ukuboza 2016 byari bikomeye hafi no gutakaza ubuzima. None ubu ndashima Imana kuba ndi muzima. Tariki 24/12/2017 nizihije isabukuru y’imyaka 50. Muri iyo sabukuru nagabanye inka. Muri iyo sabukuru, nongeye gushimira ababanye nanjye mu bitaro n’abadufashije n’abadusuye bose mu gihe twari mu bikomeye. Ndashima Imana kandi kuba yanteje indi ntambwe mu murimo wayo yo kwimikirwa kuba umwigisha (Umwalimu) w’itorero Jesus is coming. (...)Ndashimira umushumba wacu Prophet Prince Ruzindana kubwo kutuba hafi, ubujyanama bwe, kugezaho aho natwe tugiye kuba abagabura b’abandi.
Didace (iburyo) yagizwe Mwalimu mu itorero riyoborwa na Prophet Prince (ibumoso)
REBA AMAFOTO UBWO DIDACE YIMIKWAGA
Munyaribanje Didace asukwaho amavuta
Munyaribanje hamwe n'umufasha we (Mama Divine)
Munyaribanje Didace arashima Imana imusekeje muri uyu mwaka
Munyaribanje Didace ahabwa 'Certificat'
Ubu Didace ni Mwalimu mu itorero Jesus is coming
Mama Divine nawe yabishimiye Imana
Didace hamwe n'umufasha we
Didace hamwe na Pastor Buke Masaho Daniel
Didace yimitswe mu gihe yizihizaga imyaka 50 amaze ku isi
Didace yakatanye umutsima n'umufasha we
Bahaye umugisha kwimikwa kwa Didace
Aba ni abavugabutumwa basengewe
Umuryango wa Didace wari waje mu birori yimikiwemo
Apotre Claude Kamuhanda hamwe na Prophet Prince
Bafashe ifoto y'urwibutso hamwe na Didace
Apotre Claude Kamuhanda yari muri ibi birori
Patient Bizimana yari mu birori bya mukuru we Didace
Didace hamwe n'umuryango we (umugore we n'abana babo)
Jeaninne Umwiza (iburyo) mushiki wa Didace hamwe na Divine (ibumoso) imfura ya Didace
Nyuma y'ibirori habayeho kwiyakira
TANGA IGITECYEREZO