RFL
Kigali

Sauti Sol bazaririmba mu gitaramo cyatumiwemo na Yemi Alade nabo bageze mu Rwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:30/12/2017 17:35
0


Mu minsi ishize ni bwo twabagejejeho inkuru yuko umuhanzikazi wo muri Nigeria Yemi Alade agomba kuza gutaramira mu Rwanda mu gitaramo cyiswe ‘Kigali Count Down’ mu gitaramo agomba gufatanyamo na Sauti Sol bazaba bafatanya gususurutsa abantu babinjiza mu mwaka mushya muhire basezera ku mwaka urangiye.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Ukuboza 2017 ahagana isaa kumi n'imwe, ni bwo abagize itsinda rya Sauti Sol bageze i Kanombe ku kibuga cy'indege aho baje mu Rwanda bitabiriye igitaramo cya Kigali Count Down. Aba basore bageze mu Rwanda nyuma y'amasaha macye Yemi Alade nawe ageze mu Rwanda.

Muri iki gitaramo bikaba byitezwe ko abahanzi bazakitabira bazifatanya n’abanyarwanda mu iraswa ry’umwaka bishimira ibyiza bagezeho mu mwaka urangiye banatekereza ibikurikiyeho mu mwaka mushya bazaba batangiye, aha Sauti Sol ikazaba ifatanya n’icyamamare muri muzika ya Nigeria Yemi Alade.

Iki gitaramo cya Kigali Count Down ubusanzwe kiba mu ijoro rya tariki 31 Ukuboza rishyira iya 1 Mutarama, ibi ni nako bimeze uyu mwaka dore ko kizaba mu ijoro rya tariki 31 Ukuboza 2017 rishyira 1 Mutarama 2018, aho aba bahanzi twavuze haruguru kimwe n'abandi bazagenda bongerwaho ba hano mu gihugu bazataramira abatuye umujyi wa Kigali bakarasa umwaka.

SautisolSautisolSautisolSautisolSautisolAbagize SautiSol bageze i Kigali ahagana saa kumi n'imwe bakiriwe bajyanwa kuri Hotel muri izi modoka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND