RFL
Kigali

Nshuti Dominique Savio na Shaban Hussein Tchabalala mu bakinnyi 26 Rayon Sports izakoresha mu mikino Nyafurika-URUTONDE

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/12/2017 10:22
1


Nshuti Dominique Savio bivugwa ko yasheshe amasezerano muri AS Kigali, ari ku rutonde rw’abakinnyi 26 ikipe ya Rayon Sports yatanze muri CAF nk’abakinnyi izakoresha mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (Total CAF Champions League).



Uretse kuba Nshuti Dominque Savio ugaragara kuri uru rutonde, hanariho Shaban Hussein Tchabalala wari rutahizamu wa FC Amagaju.  Uyu mugabo unakinira ikipe y’igihugu y’u Burundi (Intamba ku Rugamba) amakuru ari hanze nuko gahunda yo kuza muri Rayon Sports yaba yararangiye ndetse ko muri Mutarama 2017 ashobora kuzatangira kwambara ubururu n’umweru.

Rayon Sports kandi yatanze Muhire Kevin, umukinnyi umaze igihe atari mu Rwanda nyuma yo gushaka kujya gukina ku mugabane w’i Burayi mu buryo atumvikanyemo na Rayon Sports nk’ikipe ya nyumaaherukamo. Rayon Sports izatangira ikina na LLB (Burundi) ikaba yazahura na Mamelodi Sundowns mu gihe yaba ikuyemo iyi kipe y’abaturanyi.

Dore abakinnyi 26 Rayon Sports izakoresha muri Total CAF Champions League:

Bashunga Abouba (GK), Irambona Eric Gisa, Kwizera Pierrot, Manishimwe Djabel, Nahimana Shassir, Manzi Thierry, Mugisha Francois Master, Mugabo Gabriel, Muhire Kevin, Mutsinzi Ange Jimmy, Ndayishimiye Eric Bakame (GK,C), Niyonzima Olivier Sefu, Nova Bayama, Shaban Hussein Tchabalala, Ismaila Diarra, Chitoshi Chinga, Tidiane Kone, Mugisha Gilbert, Yannick Mukunzi, Nyandwi Saddam, Rutanga Eric Alba, Nshuti Dominique Savio, Usengimana Faustin, Ndayisega Kassim (GK) na Bimenyimana Bonfils Caleb.

 Rayon Sports bishyushya

Urutonde rw'abakinnyi Rayon Sports izitabaza 

Image result for sHABAN HUSSEIN TCHABALALA

Shaban Hussein Tchabalala (Iburyo) ubwo yari kumwe na Fiston Munezero wagiye muri Police FC

Myugariro Rwatubyaye Abdul yiteguye kwambara umudali

Myugariro Rwatubyaye Abdul ntari ku rutonde kuko arwaye 

Savio Nshuti Dominique yatsinze igitego ku munota wa 49' w'umukino

Nshuti Dominique Savio yatwaranye na Rayon Sports igikombe cya shampiyona 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Hakizimana Jean damour6 years ago
    Mbega byiza abakinnyi Bo rayon irabagwije gusa yarambwiye inzira mbizi.





Inyarwanda BACKGROUND