RFL
Kigali

Patriots BBC yatsinze REG BBC, Kalima avuga ko abakinnyi be bagize ubwoba–AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/12/2017 10:21
0

Ikipe ya Patriots BBC yakoze akazi gakomeye itsinda REG BBC yasaga naho ari ikipe iruta izindi mu gihugu , iyibitsa amanota 75-60 mu mukino wakinwe kuri uyu wa Gatanu wa nyuma w’umwaka wa 2017. Wari umukino Patriots BBC yari yazanye abakinnyi bashya unarebwa n’isinzi y’abafana ba Basketball.

Ikipe ya Patriots BBC yari yazanye Makiadi Michael uva muri Kenya na Kasongo Junior ukomoka muri Repubulika Iharanira Demoskarasi ya Congo, abakinnyi bayifashije kwivuna REG BBC kuko na Kalima Cyrile utoza iyi kipe ifite amikoro adakemangwa yavuze ko abakinnyi be batinye Patriots BBC.

Patriots BBC yatangiye yiyereka abafana bari buzuye sitade nto ya Remera batsinda amanota 22 kuri atandatu (6) ya REG BBC byari byitezwe ko ikomeye kurusha Patriots BBC yatakaje abakinnyi bakomeye.

Agace ka kabiri kabaye nk’igihano kuri Patriots BBC kuko REG BBC ya Kalima Cyrile yabatsinze amanota 24-16. Mu gace ka gatatu na none Patriots BBC yongeye kugaruka mu mukino kuko yatsinze amanota 23-14 mbere yo gutsindwa amanota 16-14 mu gace ka nyuma.

Kalima Cyrile umutoza mukuru wa REG BBC yabwiye abanyamakuru ko ikipe ya Patriots BBC yabarushije ikinyuranyo cy’abakinnyi babiri (2) batari bazwi muri shampiyona bityo abakinnyi be bakagira ikintu cy’igihunga n’ubwoba bwo kumenya uko bitwara.

“Navuga ko abakinnyi banjye bagize ubwoba bw’abakinnyi babonye muri Patriots kuko ntibari bazi uko bakina bityo bitugiraho ingaruka mu mukino turatsindwa. Ubu tugiye gutegura uko twazabatsinda mu mikino yo kwishyura”. Kalima Cyrile

Makiade Michael (Kenya) na Kasongo Junior (DR Congo) ni bo bakinnyi Patriots BBC yari yitabaje mu mikino batsinzemo REG BBC.

Bitewe n’uburemere bw’umukino, Kalima Cyrile yari yafashe icyemezo cyo kwitabaza Kubwimana Kazingufu Ali wari umaze ibyumweru bibiri arwaye. Kalima avuga uko yabonye uyu mukinnyi, yavuze ko atatanze umusaruro asanzwe atanga ariko ko yamufashije mu bundi buryo bwatumye REG BBC ibasha kubona amanota batahanye.

Muri uyu mukino, Hagumintwali Steven wa Patriots BBC ni we watsinze amanota menshi kuko yasaruyemo 17 mu gihe Makiadi Michael yatsinze amanota 15 mu mukino we wa mbere wa shampiyona.

Undi mukino wakinwe kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ukuboza 2017, IPRC Kigali BBC yatsinze Espoir BBC amanota 70-58 (11-15, 14-14, 19-20 na 26-9) mu mukino Ndoli Jean Paul wa IPRC Kigali BBC yatsinzemo amanota 17, Nijimbere Guibert bakinana agatsinda amanota 15 naho Sangwe Armel wa Espoir BBC akabona amanota 15.

Dore uko imikino yarangiye:

FT: REG 60-75 Patriots BBC

1st QT:06-22
2nd QT:24-16
3rd QT:14-23
4rd QT:16-14

FT: IPRC KIGALI  BBC 70 -58 Espoir BBC

1st QT:11-15
2nd QT:14-14
3rd QT:19-20
4rd QT:26-09

Wari umukino w'imbaraga kuko Hagumintwaki Steven hano yashakaga inzira mu buryo bugoye

Wari umukino w'imbaraga kuko Hagumintwaki Steven hano yashakaga inzira mu buryo bugoye

Mukengerwa Benjamin wa REG BBC yikoza ibicu ahungana umupira

Mukengerwa Benjamin wa REG BBC yikoza ibicu ahungana umupira

Umukino wari ubunani ku bwinshi bw'abafana n'abakunzi ba Basketball

Umukino wari ubunani ku bwinshi bw'abafana n'abakunzi ba Basketball

Henry Mwinuka umutoza wa  Patriots BBC atanga amabwiriza

Henry Mwinuka umutoza wa Patriots BBC atanga amabwiriza

Mugabe Arstide ashaka inzira yamugeza ku nkangara

Mugabe Arstide ashaka inzira yamugeza ku nkangara 

Abana bo mu Gatenga bigaragaza

Abana bo mu Gatenga bigaragaza

Sagamba Sedar afata amabwiriza

Sagamba Sedar afata amabwiriza 

Abafana muri sitade nto ya Remera

Abafana muri sitade nto ya Remera

Nkurunziza Chris Walter mu mwambaro wa REG BBC ahangana na  Patriots BBC

Nkurunziza Chris Walter mu mwambaro wa REG BBC ahangana na  Patriots BBC 

Michael Makiadi ukomoka muri Kenya umwe mu bakinnyi bateye ubwoba REG BBC

Michael Makiadi ukomoka muri Kenya umwe mu bakinnyi bateye ubwoba REG BBC

Shyaka Olivier ashaka inzira

Shyaka Olivier ashaka inzira 

Kami Kabange afashwe ma Michael Makiadi

Kami Kabange afashwe ma Michael Makiadi 

Karekezi Pascal abuzwa inzira na Ngandu Bienvenue

Kasongo Junior  abuzwa inzira na Ngandu Bienvenue 

Nyuma yo gusezerana mu mategeko, Hakizimana Lionel yafashaga Patriots BBC kwisubiza icyubahiro

Nyuma yo gusezerana mu mategeko, Hakizimana Lionel yafashaga Patriots BBC kwisubiza icyubahiro

Hari igihe biba ngombwa ko umusifuzi asobanura amategeko ku mpande zose

Hari igihe biba ngombwa ko umusifuzi asobanura amategeko ku mpande zose

Henry Mwinuka umutoza wa  Patriots BBC atanga amabwiriza

Henry Mwinuka umutoza wa Patriots BBC atanga amabwiriza

Mugabe Arstide ashaka inzira kwa Kubwimana Kazingufu Ali umaze iminsi arwaye

Mugabe Arstide ashaka inzira kwa Kubwimana Kazingufu Ali umaze iminsi arwaye 

Mugabe Arstide kapiteni wa Patriots BBC n'ikipe y'igihugu akanaba umukinnyi ufite ubunararibonye hano mu Rwanda

Mugabe Arstide kapiteni wa Patriots BBC n'ikipe y'igihugu akanaba umukinnyi ufite ubunararibonye hano mu Rwanda 

Uyu mukino wagize abafana benshi cyane

Uyu mukino wagize abafana benshi cyane

Bugingo Emmanuel (Ibumoso) ushinzwe siporo muri MINISPOC yakurikiye uyu mukino

Bugingo Emmanuel ushinzwe siporo muri MINISPOC yakurikiye uyu mukino

 Kasongo Junior umukinnyi Patriots BBC yarushije REG BBC igatsindwa ititeguye

Kasongo Junior umukinnyi Patriots BBC yarushije REG BBC igatsindwa ititeguye

Kubwimana Kazingufu Ali kapiteni wa Patriots BBC byabaye ngombwa ko akina nyumamy'ibyumweru bibiri arwaye

Kubwimana Kazingufu Ali kapiteni wa REG BBC byabaye ngombwa ko akina nyuma y'ibyumweru bibiri arwaye

Mugabe Arstide ashaka amanota

Mugabe Arstide wa Patriots BBC ashaka amanota kuko basoje batsinze REG BBC amanota 75-65 

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda BACKGROUND