RFL
Kigali

Ikinya ya Bruce Melody yahembwe nk’indirimbo y’umwaka kuri Radio na Tv 10–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:29/12/2017 21:42
0


Indirimbo Ikinya ni imwe mu ndirimbo Bruce Melody yashyize hanze muri uyu mwaka turi gusoza wa 2017. Kuri ubu iyi ndirimbo yakunzwe bikomeye hano mu Rwanda ndetse no mu banyarwanda baba hirya no hino ku Isi yamaze guhembwa nk’indirimbo y’umwaka mu kigo cy’itangazamakuru cya Radio10 na Tv 10.



Iki gihembo cyatanzwe kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ukuboza 2017 aho uyu muhanzi yahise ashimira bikomeye iki gitangazamakuru cyahisemo kumuhemba nk’umuhanzi ufite indirimbo nziza y’umwaka hano mu Rwanda. Mu kiganiro kigufi yahaye Inyarwanda.com, Bruce Melidy yagize ati”Urumva birashimishije, buri wese yishimira guhemberwa akazi yakoze nanjye byanshimishije kandi ndashimira igitangazamakuru cyahaye agaciro akazi nakoze.”

Usibye iki gitangazamakuru yashimiye, Bruce Melody yashimiye kandi umu producer wamufashije gukora iyi ndirimbo ari we ‘David Pro’, uyu bakaba bari kumwe ubwo yahabwaga iki gihembo. Twifuje kumenya icyo Radio10 na Tv10 bashingiyeho bahemba iyi ndirimbo maze mu kiganiro kigufi twagiranye n’abanyamakuru b’iki gitangazamakuru bakora ibijyanye n’imyidagaduro badutangariza ko habayeho gutora kw’abakunzi b’iyi radio.

Kate Gustave umwe mu banyamakuru b’imyidagaduro kuri Radio10 na Tv10 yatubwiye ko bashyize indirimbo zinyuranye ku mbuga nkoranyambaga za Radio10 na Tv10  baha umwanya abafana ngo batore birangira Ikinya ya Bruce Melody itsinze izabashije kugera ku munsi wa nyuma ari bwo hahembwe iyi ndirimbo itsinze ‘Thank you, Kami, Slowly na I’m back’ zari zahatanye bwa nyuma.

David Bayingana umuyobozi wa Tv10 yabajijwe n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com niba iki gikorwa kizaba ngarukamwaka maze adusubiza agira ati”Iki si cyo dushaka kugira ngarukamwaka ahubwo umwaka utaha dushaka gutegura Radio and Tv10 Music Awards iyo ni yo izajya iba ngarukamwaka.”

Bruce MelodyBruce MelodyIki gihembo cyatanzwe mu kiganiro cyacaga Live kuri TV10Bruce MelodyDavid Bayingana, David Pro na Bruce Melody ubwo batangaga iki gihemboBruce MelodyIgihembo Bruce Melody yahawe na Radio10 na TV10

REBA HANO 'IKINYA' YA BRUCE MELODY







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND