RFL
Kigali

Yemi Alade yageze i Kigali –AMAFOTO+VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:29/12/2017 23:09
1


Mu minsi ishize ni bwo twabagejejeho inkuru yuko umuhanzikazi wo muri Nigeria Yemi Alade agomba kuza gutaramira mu Rwanda mu gitaramo cyiswe ‘Kigali Count Down’ agomba gufatanyamo na Sauti Sol mu gususurutsa abantu babinjiza mu mwaka mushya muhire basezera ku mwaka urangiye.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Ukuboza 2017 ni bwo Yemi Alade yageze i Kigali aho yaje aherekejwe n’itsinda ry’abandi bantu bagera kuri batanu. Akigera i Kigali yatangarije abanyamakuru ko yari asanzwe azi Kigali nk'umujyi mwiza kuri ubu akaba ahigereye ku nshuro ye ya mbere.

Yemi Alade aje mbere ho iminsi ibiri mu rwego rwo kuruhuka ndetse no kurushaho gutegura neza igitaramo azakorera mu Rwanda dore ko bizaba ari ubwa mbere agiye gukorera igitaramo mu Rwanda nyuma y’abandi bahanzi benshi bo muri Nigeria bagiye bataramira mu Rwanda barimo; Wizkid, Patoranking, Tekno, Davido n'abandi benshi.

Iki gitaramo cya Kigali Count Down ubusanzwe kiba mu ijoro rya tariki 31 Ukuboza rishyira iya 1 Mutarama, ibi ni nako bimeze uyu mwaka dore ko kizaba mu ijoro rya tariki 31 Ukuboza 2017 rishyira 1 Mutarama 2018, aho aba bahanzi twavuze haruguru kimwe n'abandi bazagenda bongerwaho ba hano mu gihugu bazataramira abatuye umujyi wa Kigali bakarasa umwaka.

yemi aladeYemi Alade akigera i Kigaliyemi aladeyemi aladeyemi aladeYemi Alade ni ubwa ageze mu Rwanda

REBA VIDEO UBWO YEMI ALADE YAGERAGA I KIGALI







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nshimiyimana Eric D'ici-la6 years ago
    Tumwifurije ikaze mu Rwagasabo! "Wlcm Mama Africa!"





Inyarwanda BACKGROUND