Kigali

“Musanze FC na Gicumbi FC biratandukanye cyane”-MUDEYI SULEIMAN

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:29/12/2017 14:11
0 0 0 0 0 Loading... 1

Mudeyi Suleiman ukina mu mpande zigana imbere (Wings) mu ikipe ya FC Musanze kuri ubu abona ko mu gihe gito amaze muri iyi kipe yabonye itandukaniro ryayo n’ikipe ya Gicumbi FC mu myaka itatu (2014-2017). Intego amakipe yombi aba afite uyu musore yasanze zitandukanye cyane.



Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Mudeyi yavuze ko muri Gicumbi FC yabayemo ariko abona ari ikipe isa naho iba ishaka kuzamura abakinnyi mu gihe Musanze FC yo iba ishaka abakinnyi bayifasha guhatana ishaka igikombe.

“Ugereranyije ubuzima bwa Musanze FC na Gicumbi FC usanga bitandukanye. Gicumbi FC nayo ni ikipe nziza ariko itandukanyirizo ririmo nuko Musanze FC yo ubona ari nkuru kuko bo baba bifuza ko mwakora mushaka igikombe mu gihe Gicumbi FC mukora mushaka umwanya utuma mutamanuka”. Mudeyi Suleiman

Mudeyi w'imyaka 21 y'amavuko avuga ko mu myaka ibiri yasinye muri FC Musanze abona azigiramo byinshi kuko yahinduye umutoza n’abakinnyi bafatanya bityo akaba abona azazamura urwego rw’imikinire.

“Urumva nk’umuntu wahinduye ikipe, nahinduye umutoza mpindura n’abakinnyi twafatanyaga i Gicumbi. Kumenyera byabanje kungora ariko bagenzi banjye bagenda bamfasha ubu birimo bigenda biza. Intego zanjye mu gihe cyose nzamara muri iyi kipe ni ugufasha ikipe kureba ko twagera ku ntego zo gutwara kimwe mu bikombe bifite agaciro mu gihugu”. Mudeyi Suleiman

Mudeyi Suleiman yatangiye umupira w’amaguru mu buryo bufatika ubwo yari ageze muri Mukura Victory Sport akamaramo imyaka ibiri (2011-2013), iyi kipe yambara umuhondo n’umukara yaje kuyivamo agana muri Gicumbi FC yakiniye kuva mu 2013 kugeza mu 2017. Nyuma y’umwaka w’imikino 2016-2017 yahise ajya muri FC Musanze asinyamo amasezerano y’imyaka ibiri azamugeza mu 2019.

Mudeyi Suleiman imbere ya Ombolenga Fitina

Mudeyi Suleiman imbere ya Ombolenga Fitina 

Bakomeje kujyana

Bakomeje kujyana

Bakomeje kujyana 

Mudeyi Suleiman avuga ko FC Musanze izamufasha kuzamura urwego

Mudeyi Suleiman avuga ko FC Musanze izamufasha kuzamura urwego

Mudeyi yisaka ishoti

Mudeyi yisaka ishoti

Mudeyi yisaka ishoti

Mudeyi kandi yizera ko uburyo umukinnyi agenda aca imbere y'abatoza batandukanye nabyo bifasha

Mudeyi kandi yizera ko uburyo umukinnyi agenda aca imbere y'abatoza batandukanye nabyo bifasha 

Ubwo Mudeyi yari asohotse mu kibuga asimbuwe ku mukino bakinnye na APR FC

Ubwo Mudeyi yari asohotse mu kibuga asimbuwe ku mukino bakinnye na APR FC

Mudeyi Suleiman asohoka mu kibuga

Mudeyi Suleiman asohoka mu kibuga 

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)





Umwanditsi

Mihigo Saddam

-

Sura Umwanditsi Nyandikira

IBITECYEREZO

  • Fafa11 months ago
    Mudeyi aracyenewe mu mavubi arashoboye

Inyarwanda BACKGROUND

Copyright © 2008-2018 Inyarwanda Ltd
RSS