RFL
Kigali

AMAGARE: Hadi Janvier azagaragara mu isozwa rya Rwanda Cycling Cup 2017

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:29/12/2017 13:28
0


Hadi Janvier wahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare mu Rwanda (Team Rwanda) nyuma akaza guhagarika ariko akanasaba imbabazi zo kugaruka mu muhanda, kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Ukuboza 2017 azongera agaragare akina uyu mukino bizwi ko awusobanukiwe.



Hadi wari wegukanye isiganwa rya Rwanda Cycling Cup 2016 ryitiriwe Umuco “Race for Culture” ryavuye Nyamagabe ryerekeza i Nyanza mbere yo kuva muri uyu mukino, yatangaje ko nubwo yari amaze iminsi adakina ariko afite imyitozo ihagije ku buryo yizera ko ashobora kwegukana iri siganwa.

Hadi Janvier wavutse tariki ya 15 Mutarama 1991, ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho wari mu ikipe y’igihugu yegukanye Tour du Rwanda ku nshuro ya mbere mu 2014 akayisubiza mu 2015 ndetse ku giti cye yahesheje ishema igihugu mu mahanga yegukana umudali wa zahabu muri All Africa Games muri Congo Brazzaville 2015 n’umwanya wa kabiri ku rutonde rusange muri Tour de la Réconciliation ya Côte d’Ivoire uwo mwaka.

Mu buryo butunguranye muri Nzeri 2016 uyu yaje gutangaza ko asezeye ku mukino wo gusiganwa ku magare kubera ubwumvikane buke yari yagiranye n’abayobozi ba Ferwacy ndetse abavugaho amagambo akomeye ariko nyuma y’igihe kinini yicaye, mu kwezi k'Ukwakira uyu mwaka asaba imbabazi ndetse arazihabwa anemererwa kongera kwitabira amarushanwa.

Ubutumwa bwa Hadi Janvier kuri Facebook

Ubutumwa Hadi Janvier yari yashyize hanze ubwo irushanwa ryari kuba kuwa 16 Ukuboza 2017

Iri siganwa risoza umwaka w’imikino muri FERWACY ryari kuba ryarabaye kuwa 16 Ukuboza 2017 riza gusubikwa bitewe na gahunda zitunguranye zari ziri kubera kuri sitade Amahoro ahasanzwe hasorezwa irushanwa. Gusa kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Ukuboza 2017 nta gisibya abasore n’inkumi bagomba gufata umuhanda wa Gatuna-Kigali.

Uretse Hadi Janvier uzongera kwigaragariza abakunzi b’umukino w’amagare mu Rwanda, Ndayisenga Valens watandukanye na Tirol Cycling Team akaba atarabona ikipe y’indi, kuri uyu wa Gatandatu ashobora kugaragara muri Les Ami Sportifs de Rwamagana, ikipe yanahoze akinira.

Abarushanwa bazahagurukira i Gatuna ho mu Karere ka Gicumbi banyure Nyabugogo-Kinamba-ULK-Kagugu-Gacuriro-Nyarutarama-Kibagabaga-Kimironko- Controle Technique - Stade Amahoro. Nibagera aha bazazenguruka mu mihanda ya Stade Amahoro – Hotel Chez Lando – Hôpital La Croix Du Sud – RDB – MTN -Nyarutarama (Mu Kabuga) – Hôpital Kibagabaga – Kimironko – Controle Technique – Stade Amahoro hose hareshya na kilometero 108,4 ku bakuru n’abatarengeje imyaka 23.

Muri iri siganwa, ingimbi n’abakobwa bo bazahagurukira i Rukomo basoreze i Kigali ku ntera ya kilometero 60,5. Abakinnyi bazarigaragaramo bakinira mu makipe 10 arimo Fly Cycling Club, Cycling Club For All, Muhazi Cycling Generation, Cine Elmay, Les Amis Sportifs, Benediction Club, Rwandan Eagles Cycling Team, Karongi Vision Sport Center, Nyabihu Cycling Team na Kigali Cycling Club. Abakinnyi bazarigaragaramo bakinira mu makipe 10 arimo Fly Cycling Club, Cycling Club For All, Muhazi Cycling Generation, Cine Elmay, Les Amis Sportifs, Benediction Club, Rwandan Eagles Cycling Team, Karongi Vision Sport Center, Nyabihu Cycling Team na Kigali Cycling Club.

Mu manota ya Rwanda Cycling Cup 2017 , Byukusenge Patrick wa Benediction ni we uza imbere n’amanota 137 akurikiwe na Munyaneza Didier bakinana ufite 92, Twizerane Mathieu wa Cycling Club For All amugwa mu ntege n’amanota 88 akurikiwe na Uwizeyimana Bonaventure ufite 84 naho Uwizeye Jean Claude niwe mukinnyi wa Les Amis Sportifs uza hafi kuko ari mwanya wa gatanu (5) n’amanota 82.

Ndayisenga Valens asesekara i Remera ku muzenguruko (Lap) wa nyuma

Ndayisenga Valens watwaye agace ka Kigali-Kigali muri Tour du Rwanda 2017 araba agaragara mu isozwa rya Rwanda Cycling Cup 2017






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND